Akanama gashinzwe kugena uko amarushanwa agenda muri FIFA kamaze kwemeza ko irushanwa ry’igikombe cy’isi rigomba kujya ryitabirwa n’ibihugu 48 aho kuba 32, gahunda izatangirana n’igikombe cy’isi cya 2026.
Ni umwanzuro wafatiwe mu nama yaberaga i Zurich ku cyicaro cya FIFA aho Gianni Infantino yari umushyitsi mukuru, bemeza ko aya makipe azajya ashyirwa mu matsinda 16, buri tsinda rikaba rifite amakipe atatu (3).
Giannin Infantino umuyobozi wa FIFA
Muri uyu muhango, Infantino yavuze ko mu gihe amakipe azaba arenze mu mikino y’amatsinda hazajya haterwa penaliti mu rwego rwo kwirinda ko amakipe yombi ashobora kumvikana akanganya mu mukino kugira ngo yose abone amahirwe yo gukomeza.
Muri ubu buryo igikombe kizajya gikinwamo, amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda azajya abona itike ya 1/8 cy’irangiza. Ni irushanwa rizajya ribamo imikino 80 aho kuba 64 nk’uko byari bimeze amakipe ari 32.
Bitewe nuko amakipe yabaye 48, byabaye ngombwa ko umugabane w’u Burayi uzajya wohereza amakipe 16 aho kuba 13 bari basanzwe batanga. Afurika yatangaga amakipe atanu (5) muri 2026 izatanga amakipe icyenda (9).
Mu yindi myanzuro ikomeye yafatiwe muri iyi nama nuko ibihugu bizakira, bizatangazwa nyuma ya 2020 nubwo nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico bari muri bamwe bagaragaje ubushake bwo kuzakira iyi mikino.
Ikindi ni uko baje gusanga umutungo (Amafaranga) FIFA yakoreshaga mu gikombe cy’isi haziyongeraho miliyoni 521 z’amayero, nyuma baje gukora imibare basanga irushanwa rizajya ritwara miliyari zirenga eshanu z’amayero(£5.29billion).
Gusa nubwo Gianni Infantino yari ashyigikiye iyi gahunda, Reinhard Grindel umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Budage yanenze cyane uburyo igikombe cy’isi kizajya gikinwa ashimangira ko bizica ireme ry’umupira w’amaguru.
Reinhard Grindel uyobora ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Budage
Nkuko DailMail ibitangaza, Reinhard yibaza impamvu igikombe cy’isi cyakinwaga n’ibihugu 32 kigashimisha abantu mu buryo bugaragara ariko akaba atumva impamvu ibyo byahinduwe.
JOSE Mourinho umutoza wa Manchester United, bimaze kwemezwa ko ibihugu bizaba 48 bizajya bikina igikombe cy’isi guhera mu 2026, yagize ati” Mu byukuri ndi mu nyungu. Nk’umutoza, niba amakipe yongerewe bivuze ko hongerewe imikino, uko imikino yiyongera bizatuma akanya ko kuruhuka ku bakinnyi n'ako kagabanuka, ubwo bizahita biba ngombwa ko umwanya wo kwitegura amashampiyona (pre-season nawo uzaba muto. Niba bimeze bityo navuga nti OYA”. JOSE Mourinho
Jose Mourinho utoza Manchester United
Mourinho akomeza avuga ko abari muri iyi gahunda babanza bagasesengura bakareba niba uyu mwanzuro utazabangamira amakipe (Clubs) n’abakinnyi baba bavuye mu makipe atandukanye. Gusa ku rundi ruhande Mourinho avuga ko abonamo inyungu ku bakinnyi n’amakipe azajya abasha kugera kure mu irushanwa kuko azajya atahana impamba itubutse bigendanye no kuba ingengo y’imali y’irushanwa izaba yongerewe.
Diego Maradona wabiciye bigacika mu mupira w’amaguru yashimye cyane iyi gahunda avuga ko ashimira cyane Infantino wazanye iyi gahunda ngo kuko bimwe mu bihugu bigiye kuzabona amahirwe yo kubona itike y’igikombe cy’isi bitari kuzabona vuba aha. Uyu mugabo kandi avuga ko bigiye kongera umurava ku bihugu kuko amahirwe yo kwitabira igikombe yiyongereye.
Gianni Infantino (Ibumoso) na Maradona (iburyo) ubwo bari bamaze gukina umukino wa gishuti
TANGA IGITECYEREZO