RFL
Kigali

Ahishakiye Nabil wari warasinye imyaka itanu muri Rayon Sports yageze muri Gicumbi FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/10/2018 15:06
0


Ahishakiye Nabil wakinaga hagati muri Rayon Sports abarwa mu bakinnyi bakizamuka dore ko yari yahawe imyaka itanu ari kumwe n’ikipe. Ubu yasinye amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya Gicumbi FC iheruka kubona uburenganzira bwo kuguma mu cyiciro cya mbere.



Ahishakiye Nabil usanzwe ari mwishywa wa Haruna Niyonzima na Hakizimana Muhadjili, yari muri Rayon Sports mu gihe cy’umwaka wose w’imikino akunda kwitabazwa mu mikino ya gishuti no gukorana imyitozo n’abandi muri gahunda y’ikipe yo kuzamura abakinnyi bakiri bato bafite impano. Gusa amasezerano y’imyaka itanu yari yasinye baje kudohora baramureka arigendera.

“Namaze gusinya amasezerano y’umwaka umwe. Rayon Sports nta kibazo dufitanye kuko barandekuye ngo njye gushakisha ahandi, banampaye ibaruwa indekura. Ubu ndi umukinnyi wa Gicumbi FC”. Ahishakiye

Ahishakiye Nabil avuga ko agiye muri Gicumbi FC gushaka umwanya wo gukina

Ahishakiye Nabil avuga ko agiye muri Gicumbi FC gushaka umwanya wo gukina

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Ahishakiye yakomeje avuga ko Rayon Sports yayijemo ayikunze nk’ikipe nkuru kandi izamura urwego rw’abakinnyi ariko yahageze akabona bitoroshye ko yabona umwanya wo kwigaragaza bityo ahitamo kuba agiye aho yawubona akigaragaza.

“Icyo navuga kuri Rayon Sports,  ni ikipe najemo nshaka ko inzamura nk’ikipe nkuru,  ikanzamurira urwego rwanjye mu mupira w’amaguru ariko ntibyabashije gukunda kuko ntabonye umwanya wo gukinamo ariyo mpamvu nayivuyemo ngira ngo njye gushaka aho nakina nkazamura urwego rwanjye”.Ahishakiye

Ahishakiye Nabil ku mupira

Ahishakiye Nabil avuka mu muryango w'abanyamupira w'amaguru 

Ibaruwa ikura Ahishakiye Nabil muri Rauon Sports

Ibaruwa yemerera Ahishakiye Nabil  kuva muri Rayon Sports 

Ahishakiye Nabil w’imyaka 22, yabwiye abafana ba Rayon Sports ko abakunda kandi atagiye kubera ko yanga Rayon Sports ahubwo ko agiye gushaka ubushobozi bwo mu kibuga kugira ngo bibaye amahire azagaruke ari hejuru mu mikinire.

“Icyo nabwira abafana ba Rayon Sports,  icya mbere mbakundira ko bashyigikira ikipe yabo kandi nko ku muntu ushaka kuzamura urwego rwe n’abafana babigiramo uruhare. Ikindi nababwira sinavuye muri Rayon Sports kuko ntayikunze ahubwo ni uko nagiye gushaka umwanya wo gukina byaba byiza nkazagarukamo” Ahishakiye

Image result for Ahishakiye Nabil  Inyarwanda

Ahishakiye Nabil (Ibumoso) yicaranye na Muhire Kevin (Iburyo) 

Ahishakiye Nabil yageze muri Rayon Sports mbere y'uko umwaka w’imikino 2017-2018 utangira avuye muri Scandinavia FC ikipe yari yavuyemo ubwo yahamagarwaga mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20.

Ahishakiye Nabil hejuru ya Bokungu

Ahishakiye Nabil hejuru ya Bokungu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND