RFL
Kigali

Agaciro Football Academy bamuritse imyambaro mishya-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/02/2018 18:48
1


Agaciro Football Academy ikipe y’abana bakiri bato bitoreza i Remera ku kibuga cya FERWAFA ikaba inamenyerewe muri gahunda zo gutoragura imipira ku mikino y’amakipe makuru mu mikino ya shampiyona na mpuzamahanga, bamuritse imyambaro mishya yo gukinana.



Ni igikorwa cyakozwe ku mugoroba w’iki Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2018 ku kibuga cya FERWAFA i Remera aho basanzwe bakorera imyitozo. Rwibutso Claver na Rutaganda Serge Christian abagabo babiri batangije iyi kipe muri gahunda yo gufatanya n’ababyeyi kugira ngo bazamure impano z’abana bakiri bato, bavuga ko batangiye urugendo rwo gushyira mu bikorwa ibyo Rwibutso yigiye mu gihugu cy’u Budage birimo gutangira kumvisha abana akamaro ko gukina umupira haba imbere mu kibuga no hanze yacyo.

Uretse kuba baramuritse imyenda irimo amakabutura n’imipira, Agaciro Football Academy berekanye n’imipira yo gukina (Balls), ibikoresho bizabafasha muri gahunda yo kugera ku ntego zo kuzamura impano z’abana bafite inzozi zo kuzatungwa n’umupira w’amaguru.

Abana bahabwa ibikoresho

Abana bahabwa ibikoresho

Agaciro Football Academy mu myambaro mishya

Agaciro Football Academy mu myambaro mishya 

Abana, abayobozi n'ababyeyi babo

Umwambaro basanganwe 

Agaciro Football Academy basanzwe bitabazwa mu gutoragura imipira ku mikino ikomeye (Ball Boys)

Agaciro Football Academy basanzwe bitabazwa mu gutoragura imipira ku mikino ikomeye (Ball Boys)

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO (VIDEO) TWAGIRANYE NA RWIBUTSO CLAVER AVUGA KU MASOMO YAKUYE MU BUDAGE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nkuriza Jean Bosco1 year ago
    Ese amashuri mufite burimuntu were yaza mwishyura angahe mukorerah





Inyarwanda BACKGROUND