Agaciro Football Academy ikipe y’abana bakiri bato bitoreza i Remera ku kibuga cya FERWAFA ikaba inamenyerewe muri gahunda zo gutoragura imipira ku mikino y’amakipe makuru mu mikino ya shampiyona na mpuzamahanga, bamuritse imyambaro mishya yo gukinana.
Ni igikorwa cyakozwe ku mugoroba w’iki Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2018 ku kibuga cya FERWAFA i Remera aho basanzwe bakorera imyitozo. Rwibutso Claver na Rutaganda Serge Christian abagabo babiri batangije iyi kipe muri gahunda yo gufatanya n’ababyeyi kugira ngo bazamure impano z’abana bakiri bato, bavuga ko batangiye urugendo rwo gushyira mu bikorwa ibyo Rwibutso yigiye mu gihugu cy’u Budage birimo gutangira kumvisha abana akamaro ko gukina umupira haba imbere mu kibuga no hanze yacyo.
Uretse kuba baramuritse imyenda irimo amakabutura n’imipira, Agaciro Football Academy berekanye n’imipira yo gukina (Balls), ibikoresho bizabafasha muri gahunda yo kugera ku ntego zo kuzamura impano z’abana bafite inzozi zo kuzatungwa n’umupira w’amaguru.
Abana bahabwa ibikoresho
Agaciro Football Academy mu myambaro mishya
Umwambaro basanganwe
Agaciro Football Academy basanzwe bitabazwa mu gutoragura imipira ku mikino ikomeye (Ball Boys)
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO (VIDEO) TWAGIRANYE NA RWIBUTSO CLAVER AVUGA KU MASOMO YAKUYE MU BUDAGE
TANGA IGITECYEREZO