RFL
Kigali

AFROBASKET2017: U Rwanda rwatangiye rutsinda-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/09/2017 19:53
1


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu cy’imikino ya Basketball yatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Nzeli 2017, yatangiye yisengerera Guinea iyitsinda amanota 75-55 mu mukino wa mbere waberaga i Tunis muri Tunisia.



Ni umukino u Rwanda rwatangiye nabi kuko agace ka mbere karangiye ruri inyuma n’amanota arindwi (7) mu gihe Guinea yari ifite amanota 11. Mu gace ka kabiri, abasore ba Moise Mutokambali bagaruye umwuka binjiza amanota 15 mu gihe Guinea yari imaze gushyitsa amanota 13. Ibi byaje gutuma igice cya mbere cy’umukino kirangira u Rwanda rurushwa inota rimwe kuko bari bafite amanota 23 kuri 24 ya Guinea.

Agace ka gatatu u Rwanda rwakomeje kwigaragaza kuko iyi kipe yatsinze amanota 20 mu gihe Guinea yabashije kwinjiza amanota 17 muri aka gace. U Rwanda rwakomeje kwikaza rugera aho rugeza amanota 53 Guinea ikiri ku manota 44. Amanota mbumbe y’agace ka kane ku Rwanda yabaye 32 kuri 14 ya Guinea, bityo u Rwanda rusoza umukino n’amanota 75 kuri 55 ya Guinea.

Ku ruhande rw'u Rwanda, Kami Kabange Milambwe yatsinze amanota 20 mu ninota 35'4" yamaze mu kibuga, Hamza Ruhezamihigo atsinda amanota 13, Shyaka Olivier abonamo amanota 11, Gasana Kenneth 9, Kaje Elie 6, Manzi Dan 2 na Mugabe Arstide abona amanota abiri mu minota 18'6" yamaze mu kibuga.

U Rwanda rurasubira mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Nzeli 2017 bakina na Tunisia yakiriye irushanwa. Umukino ukazakinwa saa kumi n'ebyiri z'umugoroba ku masaha ya Tunis (18h00') aho bizaba ari saa moya z'umugoroba ku masaha ya Kigali (19h00').

Kami Kabange niwe watsinze amanota menshi mu mukino (20) kuko Mansare Cedric wa Guinea yatsinze 18

Kami Kabange ni we watsinze amanota menshi mu mukino (20) kuko Mansare Cedric wa Guinea yatsinze 18

Gasana Kenneth yakinnye iminota 36'4" abonamo amanota 9

Gasana Kenneth yakinnye iminota 36'4" abonamo amanota 9

PHOTOS:FIBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bazatsinda abdur6 years ago
    mukomereze aho tubarinyuma





Inyarwanda BACKGROUND