RFL
Kigali

AFROBASKET2017: U Rwanda rwabuze itike ya kimwe cya kane

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:10/09/2017 18:05
0


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri mu mikino Nyafurika y’ibihugu mu mukino wa Basketball, yabuze itike iyijyana mu mikino ya kimwe cya kane cy’irangiza nyuma yo gutsindwa na Cameron mu mukino wa gatatu w’itsinda rya gatatu amanota 81-78.



Uyu mukino waje wiyongera kuwo iyi kipe yatsinzwemo na Tunisia amanota 78-60 kuri uyu wa Gatandatu. Ibi byatumye abasore ba Moise Mutokambali babura itike ibaganisha mu mikino ya ¼ cy’irangiza kuko hazazamuka amakipe abiri muri buri tsinda. Mu itsinda rya Gatatu biboneka ko Tunisia na Cameron zizamukana.

Umukino u Rwanda rwatsinzwemo na Cameron, agace ka mbere karangiye u Rwanda ruyoboye n’amanota 22-18. Mu gace ka kabiri u Rwanda rwatsinzwe amanota 23-14, bituma igice cya mbere cy’umukino kiyoborwa na Cameron n’amanota 41-36.

Agace ka gatatu kabaye nkaho amakipe afungana kuko u Rwanda rwatsinze amanota 17 kuri 16 ya Cameron yaje kubona amanota 24 kuri 25 y’u Rwanda mu gace ka kane bityo amanota arangira abaye 81 ya Cameron kuri 78 y’u Rwanda.

Tunisia iri mu rugo inahabwa amahirwe yo kugera kure

Tunisia iri mu rugo inahabwa amahirwe yo kugera kure

Mugabe Arstide kapiteni w'ikipe y'igihugu na Patriots BBC aterura igikombe

Mugabe Arstide kapiteni w'ikipe y'igihugu na Patriots BBC atera umupira

Hagumintwali Steven mu mukino w'u Rwanda na Cameron

Hagumintwali Steven mu mukino w'u Rwanda na Cameron

PHOTOS:FIBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND