Ikipe ya Rayon Sports yasezereye Wau Al Salaam yo muri Sudani y’Epfo nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-0 biza bisanga 4-0 yayitsindiye iwayo mu mukino w’irushanwa rihuza amakipe y'abatwaye ibikombe by’ibihugu (Africa Total CAF Confederation Cup).
Kwizera Pierrot niwe wafunguye amazamu ku munota wa 20 w’umukino kuri coup franc yari iturutse ku ikosa ryari rikozwe na Wau Al Salaam. Moussa Camara niwe waboneye Rayon Sports igitego cya kabiri ku munota wa 81’ akoresheje umutwe.
Mu ntangiriro z’uyu mukino ikipe ya Rayon Sports yagize ikibazo cyo gukina ari abakinnyi 10 kuko myugariro Mutsinzi Ange Jimmy yahawe ikarita y’umutuku ku munota wa 18 w’umukino.
Umukino utagoye Rayon Sports nubwo Wau Al Salaam yacishagamo ikagera imbere y’izamu ariko ubwugarizi bwa Rayon Sports bigakuraho imipira kabone nubwo byabyaraga koruneri. Al Salaam yateye koruneli enye mu gice cya mbere mu gihe Rayon Sports yateye ebyiri.
Savio Nshuti Dominique wari wabanje hanze kimwe na Nova Bayama, binjiye mu kibuga mu gice cya kabiri basimbuye Irambona Gisa Eric na mugenzi we Nsengiyumva Moustapha. Biteganyijwe ko Rayon Sports izahura na Onze Createurs yo muri Mali mu mikino y'ijonjora rya kabiri (Second-round)
11 buri kipe yabanje mu kibuga:
Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame (GK, C), Irambona Gisa Eric, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy, Mugabo Gabriel, Kakule Mugheni Fabrice, Manishimwe Djabel, Kwizera Pierrot, Moussa Camara, Nahimana Shassir na Nsengiyumva Moustapha.
Wau Al Salaam: Robert Amadio (GK), Julio Edward, Ayom Gasper, Nnadozie Ahamefule, Khalid Djuma, Olivier Kangi ©, Rofino, Ambrose, ElHadji Atorom, Rushdi Ekweldito, Emmanuel Nggeka na Bath Manon.
11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
11 ba wWau Al Salaam babanjemo
Abafana ba Rayon Sports
Abakinnyi bishimira igitego cyatsinzwe na Kwizera Pierrot
Kwizera ahetswe na Mugheni Fabrice
Kwizera Pierrot n'abakinnyi ba Wau Al Salaam
Moussa Camara niwe watsinze igitego cya kabiri cya Rayon Sports
Rofino Ambrose niwe wakunze gutera koruneri
Manishimwe Djabel imbere y'umukinnyi wa Wau
Moussa Camara agora ubwugarizi bwa Wau al salaam
Manzi Thierry yugarira
Mutsinzi Ange Jimmy ntiyarangije umukino kuko yahawe ikarita itrukura ku munota wa 18
PHOTOS: Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO