RFL
Kigali

AFCON2017: Baba Rahman myugariro wa Ghana yasezeye mu gikombe cya Afurika

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/01/2017 12:02
0


Baba Rahman myugariro w’ikipe y’igihugu ya Ghana ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso yamaze gusezera mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu 2017 kiri kubera muri Gabon nyuma yo kugira imvune ikanganye ubwo Black Stars yatsindaga Uganda igitego 1-0.



Kuwa Kabiri ubwo hafungurwaga imikino yo mu itsinda rya kane (D), Ghana yatsinze Uganda igitego 1-0, igitego cyatsinzwe na André Ayew usanzwe akinira ikipe ya West Ham United mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’Abongereza. Muri uyu mukino niho myugariro Baba Rahman yagiriye ikibazo cy’imvune mu ivi akaba azamara amezi ane (4) adakina nkuko bigaragara mu nkuru ya Supersport.

Baba Rahman (17) ubwo yari mu mukino Ghana yakinaga na Uganda

Ibrahim Sannie ushinzwe kuvugira ikipe y’igihugu ya Ghana mu itangazamakuru yabwiye Supersport ko Rahman yagize ikibazo cyatumye udutsi dutwara amaraso tukanahuza inyama zo mu ivi ducika bityo akazaba ari hanze y’ikibuga mu gihe cy’amezi ane (4) nyuma yo kugongana na Denis Iguma myugariro wa Uganda agahita asimburwa na Frank Acheampong.

Baba akaba asanzwe ari intizanyo ya FC Chelsea mu ikipe ya FC Schalke04 mu cyiciro cya mbere muri German Bundesliga, shampiyona y’Abadage. Kuwa Kabiri ubwo uyu musore byabonekaga ko imvune ye ikanganye, yahise aherekezwa na Baba Adam umuganga w’ikipe y’igihugu ya Ghana bajya i Libreville mu bitaro bikuru aho yaciye mu cyuma (MRI) bagahita bemeza igihe azamara adakina.

Nyuma, ubuyobozi bw’ikipe ya Schalke04 bwahise butumaho ko bushaka ko bamwohereza mu Budage iyi kipe ikajya kumwitaho byimbitse. Kuri ubu bikaba biteganyijwe ko agomba kurira indege kuri uyu wa Kane tariki 19 Mutarama 2017 ava mu mujyi wa Port Gentil agana i Schalke.

Image result for BABA Rahman

Baba Rahman w'imyaka 22 (17) azamara amezi ane adakina umupira w'amaguru

Baba Rahman

Ubwo Baba Rahman yasohorwaga mu kibuga nyuma yo kugira ikibazo mu ivi

Imikino yo mu itsinda rya kane (D) izasubukurwa kuwa Gatandatu tariki 21 Mutarama 2017 mu mujyi wa Port Gentil aho Ghana izaba yisobanura na Mali saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’) mbere yuko Uganda ihura na Misiri saa tatu z’umugoroba (21h00’).

Imikino yabaye kuwa Gatatu (itsinda A):

*Gabon 1-1 Burkina Faso

*Cameroon 2-1 Guinea Bissau

  Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Kane (Itsinda B):

*Algeria vs Tunisia (18h00’)

*Senegal vs Zimbabwe (21h00’)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND