RFL
Kigali

CAN: Congo(RDC) na Equatorial Guinea zageze muri kimwe cya kabiri, abakinnyi baTunisia bari bivuganye umusifuzi-AMAFOTO

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:1/02/2015 8:23
0


Mu mikino ikomeje guhuza amakipe y’ ibihugu muri Equatorial Guinea, Congo Kinshasa yageze muri ½ inyagiye umuturanyi Congo Brazaville ibitego 4-2, Equatorial Guinea yakiriye nayo ibona itike isezereye Tunisia ku bitego 2-1 maze abakinnyi bashaka kuba bahondagura abasifuzi



DR CONGO 4-2 CONGO Brazaville

Ikipe y’ igihugu ya Congo Brazaville niyo yabanje kwinjiza ibitego bibiri byatsinzwe na Ferebory Dore ku munota wa 55  na Thievy Bifouma  ashyiramo igitego cya 2 ku munota wa 62 w’ umukino. Abafana ba Congo Brazaville babonaga ko ikipe y’ igihugu cyabo yakomeje byanze bikunze gusa ariko siko byaje kurangira

Congo's Thievy Bifouma is all smiles as he finds the back of the net in a 4-2 goalfest

Thievy Bifouma watsinze igitego cya kabiri cya Congo Brazaville

Thievy (C) celebrates with teammates after scoring a goal during the 2015 African Cup of Nations quarter final

Igitego cya kabiri kikimara kwinjira abakinnyi bumvaga byarangiye, ibi byanabakozeho kurangiza umukino mbere

Abakinnyi ba DR Congo bakomeje kudacika intege bakomeza gushakisha ibitego, ibi biza no kubahira. Nyuma y’ iminota 4 gusa batsinzwe igitego cya kabiri, ku munota wa 66, Dieumerci Mbokani yishyuye igitego cya mbere, ku munota wa 75 Jeremy Loteteka Bokila yishyura igitego cya kabiri

Democratic Republic of the Congo's forward Jeremy Bokila (C) celebrates his goal in Bata

Jeremy Loteteka Bokila na bagenzi be bishimira igitego cya kabiri cyo kwishyura

DR Congo forward Dieudonne Mbokani celebrates after a neat finish during the game in Bata

Dieumerci Mbokani niwe washimangiye intsinzi ashyiramo icya kane

Mbokani and Sagesse Babele go flying as they compete for the ball in a hotly contested game

DR Congo defender Chancel Mbemba (left) tackles Congo's defender Arnold Bouka Moutou

Wari umukino w' ishiraniro ku mpande zombi

Ku munota wa 81 ibintu byaje gukomerera Congo Brazaville ubwo Joel Kimuaki Mpela yatsindaga igitego cya gatatu hanyuma  Dieumerci Mbokani agashimangira kugera muri kimwe cya kabiri cya DR Congo ubwo yatsindaga igitego cya kane ari nacyo cya kabiri yari atsinze muri uyu mukino ku munota wa 90

DR Congo fansget into the spirit of things as they cheer on their side

DR Congo fans put on a colourful affair as they watch their team in the Africa Cup of Nations

Abafana b' ibihugu byombi bari babukereye

Kurangizanya n’ intsinzi y’ ibitego 4-2 ku ruhande rwa DR Congo byahise biyiha itike yo kugera muri kimwe cya kabiri aho izahura n’ ikipe igomba kurokoka hagati y’ ibikomerezwa bibiri biri buhure ari byo Ivory Coast na Algeria ikomeje guhabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa n’ ubwo bigoye

TUNISIA 1-2 EQUATORIAL GUINEA

Umukino ugitangira Tunisia niyo yahabwaga amahirwe mu gihe Equatorial Guinea itigeze ihabwa amahirwe kuva na mbere kuko yabonye itike yo kwitabira iyi mikino nk’ igihugu cyakiriye amarushanwa nyuma y’ uko Maroc yari imaze gukurira inzira ku murima CAF ko itazaryakira

Gusa ibintu byaje guhinduka mu kibuga ibintu birakomera cyane, igice cya mbere kirangira nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’ iyindi.

Guinea's midfielder Javier Balboa (bottom-R) celebrates with teammates after scoring their second goal

Javier Balboa na bagenzi bishimira intsinzi

Mu gice cya kabiri ku munota wa 70 Ahmed Akaichi yatsindiye Tunisia igitego cyo gufungura amazamu. Mu minota y’ inyongera ngo umukino urangire Equatorial Guinea yabonye penaliti maze Javier Balboa ayinjiza neza cyane bituma hongerwaho iminota 30 kugirango haboneke ikomeza n’ isezererwa

Referee Rajindraparsad Seechurn is shielded from angry Tunisia players by security personal

The Tunisia players continue to hassle referee Rajindraparsad following the full time whistle 

Abakinnyi ba Tunisia bashatse guhohotera abasifuzi ariko abashinzwe umutekano barahagoboka barabatabara

Equatorial Guinea's coach Esteban Becker tries to stop an argument between players

Umutoza agerageza gucubya amakimbirane

Police officers detain a fan of Guinea on the pitch after Javier Balboa scored against Tunisia

Police yabonye akazi katoroshye

Tunisia's defender Bilel Mohsni and Equatorial Guinea's defender Igor Engonga (right)come to blows

Guinea's defender Rui (C) argues with Tunisia's players at the end of the match 

Abakinnyi nabo bashyamiranye bikomeye

Ku munota wa 101 ni ukuvuga ku munota wa 11 muri 30 yongeweho, Javier Balboa yongeye kubona ikindi gitego cya Equatorial Guinea maze Tunisia biyinanira kwishyura iki gitego isezererwa ityo

Bisobanuye ko DR Congo na Equatorial Guineazageze  muri kimwe cya kabiri naho andi makipe abiri azakina kimwe cya kabiri akaza kumenyekana kuri uyu mugoroba hagati ya:

18:00: Ghana ? - ? Guinea

21:30: Ivory Coast ? - ? Algeria

Alphonse M.PENDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND