Mu mikino ikomeje guhuza amakipe y’ ibihugu muri Equatorial Guinea, Congo Kinshasa yageze muri ½ inyagiye umuturanyi Congo Brazaville ibitego 4-2, Equatorial Guinea yakiriye nayo ibona itike isezereye Tunisia ku bitego 2-1 maze abakinnyi bashaka kuba bahondagura abasifuzi
DR CONGO 4-2 CONGO Brazaville
Ikipe y’ igihugu ya Congo Brazaville niyo yabanje kwinjiza ibitego bibiri byatsinzwe na Ferebory Dore ku munota wa 55 na Thievy Bifouma ashyiramo igitego cya 2 ku munota wa 62 w’ umukino. Abafana ba Congo Brazaville babonaga ko ikipe y’ igihugu cyabo yakomeje byanze bikunze gusa ariko siko byaje kurangira
Thievy Bifouma watsinze igitego cya kabiri cya Congo Brazaville
Igitego cya kabiri kikimara kwinjira abakinnyi bumvaga byarangiye, ibi byanabakozeho kurangiza umukino mbere
Abakinnyi ba DR Congo bakomeje kudacika intege bakomeza gushakisha ibitego, ibi biza no kubahira. Nyuma y’ iminota 4 gusa batsinzwe igitego cya kabiri, ku munota wa 66, Dieumerci Mbokani yishyuye igitego cya mbere, ku munota wa 75 Jeremy Loteteka Bokila yishyura igitego cya kabiri
Jeremy Loteteka Bokila na bagenzi be bishimira igitego cya kabiri cyo kwishyura
Dieumerci Mbokani niwe washimangiye intsinzi ashyiramo icya kane
Wari umukino w' ishiraniro ku mpande zombi
Ku munota wa 81 ibintu byaje gukomerera Congo Brazaville ubwo Joel Kimuaki Mpela yatsindaga igitego cya gatatu hanyuma Dieumerci Mbokani agashimangira kugera muri kimwe cya kabiri cya DR Congo ubwo yatsindaga igitego cya kane ari nacyo cya kabiri yari atsinze muri uyu mukino ku munota wa 90
Abafana b' ibihugu byombi bari babukereye
Kurangizanya n’ intsinzi y’ ibitego 4-2 ku ruhande rwa DR Congo byahise biyiha itike yo kugera muri kimwe cya kabiri aho izahura n’ ikipe igomba kurokoka hagati y’ ibikomerezwa bibiri biri buhure ari byo Ivory Coast na Algeria ikomeje guhabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa n’ ubwo bigoye
TUNISIA 1-2 EQUATORIAL GUINEA
Umukino ugitangira Tunisia niyo yahabwaga amahirwe mu gihe Equatorial Guinea itigeze ihabwa amahirwe kuva na mbere kuko yabonye itike yo kwitabira iyi mikino nk’ igihugu cyakiriye amarushanwa nyuma y’ uko Maroc yari imaze gukurira inzira ku murima CAF ko itazaryakira
Gusa ibintu byaje guhinduka mu kibuga ibintu birakomera cyane, igice cya mbere kirangira nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’ iyindi.
Javier Balboa na bagenzi bishimira intsinzi
Mu gice cya kabiri ku munota wa 70 Ahmed Akaichi yatsindiye Tunisia igitego cyo gufungura amazamu. Mu minota y’ inyongera ngo umukino urangire Equatorial Guinea yabonye penaliti maze Javier Balboa ayinjiza neza cyane bituma hongerwaho iminota 30 kugirango haboneke ikomeza n’ isezererwa
Abakinnyi ba Tunisia bashatse guhohotera abasifuzi ariko abashinzwe umutekano barahagoboka barabatabara
Umutoza agerageza gucubya amakimbirane
Police yabonye akazi katoroshye
Abakinnyi nabo bashyamiranye bikomeye
Ku munota wa 101 ni ukuvuga ku munota wa 11 muri 30 yongeweho, Javier Balboa yongeye kubona ikindi gitego cya Equatorial Guinea maze Tunisia biyinanira kwishyura iki gitego isezererwa ityo
Bisobanuye ko DR Congo na Equatorial Guineazageze muri kimwe cya kabiri naho andi makipe abiri azakina kimwe cya kabiri akaza kumenyekana kuri uyu mugoroba hagati ya:
18:00: Ghana ? - ? Guinea
21:30: Ivory Coast ? - ? Algeria
Alphonse M.PENDA
TANGA IGITECYEREZO