RFL
Kigali

AFCON 2017: Senegal ni yo kipe ya mbere yabonye itike ya 1/4 cy’irangiza

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:20/01/2017 8:06
0


Mu mikino y’igikombe cya Afrika iri kubera mu gihugu cya Gabon, ikipe y’igihugu ya Senegal ni yo yabaye iya mbere mu gusohoka mu matsinda yerecyeza muri 1/4 cy’irangiza nyuma yo gutsinda umukino wayo wa kabiri wayihuje na Zimbabwe ku mugoroba wo kuri uyu wa 19 Mutarama 2017.



Iyi kipe iyobowe n’umutoza Aliou Cisse byayisabye iminota 14 gusa y’igice cya mbere ngo itsinde ibitego 2 byaranze uyu mukino ibifashijwemo n’abasore bayo Sadio Mane watsinze igitego cya mbere ku munota wa 9 na Henri Saviet watsinze igitego cya kabiri ku munota wa 14, mu gihe Zimbabwe yagerageje kwishyura ariko bikananirana ndetse Senegal na yo ikaba yakomeje kugenda ihusha ibindi bitego byinshi byari byabazwe.

mediaSadio Mane ubwo yari amaze kubonera ikipe ye igitego cya mbere

Mu gihe ikipe y’igihugu ya Senegal (Les lions de la Téranga) bo babyina intsinze yabo ku rundi ruhande ikipe y’igihugu ya Algeria nubwo ari imwe mu zahabwaga amahirwe muri iyi mikino yo yakomeje kujya mu bihe bikomeye muri iri tsinda rya kabiri.

Ni nyuma  y’uko kuri uyu mugoroba yatsinzwe na Tuniziya inayirusha cyane ibitego 2-1 mu mukino wayo wa kabiri yari ikinnye, byatumye igumana inota 1 gusa yakuye ku kunganya na Zimbabwe igitego 1-1 mu mukino wa mbere mu gihe umukino wa nyuma mu itsinda izahura na Senegal ifite amanota 6. Tuniziya yo yiyongereye icyizere ikaba yagize amanota atatu nyuma yaho umukino wa mbere yari yatsinzwe ibitego 2-0 na Senegal, naho Zimbabwe yo yakomezanyije inota 1 yakuye ku kunganya na Algerie.

Iyi mikino ikaba iri buze kuba ikomeza ku mugoroba wo kuri uyu wa 20 Mutarama 2017 hakinwa imikino ya kabiri yo mu itsinda C aho ikipe y’igihugu ya Cote d’ivore iza kwambikana na Congo Kinshasa, naho Maroc igahatana na Togo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND