RFL
Kigali

AF-PARAVOLLEY 2017 MU MAFOTO: U Rwanda (Abagore) na Misiri (Abagabo) batwaye ibikombe bya Afurika (uko ibihembo byatanzwe)

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/09/2017 22:23
0


Ikipe y’igihugu cy’u Rwanda mu cyiciro cy’abali n’abategarugoli yatwaye igikombe cya Afurika cy’umukino wa Sitting Volleyball itsinze Misiri amaseti 3-0 ku mukino wa nyuma wakinirwaga kuri sitade nto ya Remera. Mu bagabo igikombe cyatwawe na Misiri itsinze u Rwanda amaseti 3-0.



U Rwanda rwayoboye amaseti yose uko ari atatu (3) kuko iya mbere yarangiye rufite amanota 25-14 mbere yo gutsinda iya kabiri n’amanota 25-20. U Rwanda rwaje gusoza umukino rutsinda seti ya gatatu ku manota 25-10.

Muri iki cyiciro cy’abali n’abategarugoli, Kenya yatwaye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda DR Congo amaseti 3-0 (25-14, 25-15 na 25-10) mu gihe mu cyiciro cy’abagabo ikipe ya Moroco yatahanye uyu mwanya (3) itsinze Algeria amaseti 3-0 (25-14, 26-24 na 25-19).

Mu bagabo ikipe y’igihugu ya Misiri yegukanye igikombe ari nayo yari ifite igiheruka itsinze u Rwanda ku mukino wa nyuma amaseti 3-0 (25-16;25-8 na 25-14) naho Morocco yegukana umwanya wa Gatatu itsinze Algeria amaseti 3-0 (25-14; 26-24 na 25-19).

Uko imikino ya nyuma yarangiye:

ABAGORE

-Kenya  3-0 DR Congo

-Rwanda 3-0 Misiri

ABAGABO

-Morocco 3-0  Algeria

-Misiri 3-0 Rwanda

Hesham Abdelmanksad (Best Server, Egypt), Twagirayezu Callixte (Best Receiver, Rwanda), Gahamanyi (Best Setter, Rwanda), Fadl Ahmed (Best Spiker, Egypt), Salah Hassinin (Best Libeero, Egypt) na Semana Jean (Best Blocker Rwanda) nibo bahembwe ku giti cyabo mu bagabo.

Mu bagore; Mweni Parily (Best Server, Kenya), Khalil Esraa (Best Receiver, Egypt), Yvonne Imanishimwe (Best Setter, Rwanda), Mukambarushimana Sandrine (Best Spiker & MVP, Rwanda), Liliane Mukobwankawe (Best Blocker, Rwanda), Nyiraneza Solange (Best Libero) nibo bahawe ibihembo mu bagore.

 U Rwanda rwakira igikombe mu cyiciro cy'abagore

U Rwanda rwakira igikombe mu cyiciro cy'abagore

Mu bihembo by'abantu ku giti cyabo harimo abanyarwanda Abanyarwanda bane (4)

Mu bihembo by'abantu ku giti cyabo harimo abanyarwanda bane (4)

Mu bakinnyi bahawe ibihembo ku giti cyabo (Abagabo) Misiri yatwayemo bitatu

Mu bakinnyi bahawe ibihembo ku giti cyabo (Abagabo) Misiri yatwayemo bitatu

Bernard Makuza perezida wa sena yahawe umupira (Ballon) y'ishimwe ahita abanza kuyikina ngo wumve

Bernard Makuza perezida wa Sena yahawe umupira (Ballon) y'ishimwe ahita abanza kuyikina ngo yumve

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda (Abagabo) yatahanye umwanya wa kabiri inyuma ya Misiri

Rwanda

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda (Abagabo) yatahanye umwanya wa kabiri inyuma ya Misiri

Misiri (Abagabo) batwaye igikombe

Misiri (Abagabo) batwaye igikombe

Morocco yatwaye umwanya wa gatatu

Morocco yatwaye umwanya wa gatatu

Makuza Bernard yahawe igihembo na Dr.Hayat Khattab (Egypt) perezida wa Paravolley Africa

Makuza Bernard yahawe igihembo na Dr.Hayat Khattab (Egypt) perezida wa Paravolley Africa

Rwanda18

Uva ibumoso: Hesham Abdelmanksad (Egypt), Twagirayezu Callixte (Rwanda), Gahamanyi (Rwanda), Fadl Ahmed (Egypt), Salah Hassinin (Egypt) na Semana Jean (Rwanda) abakinnyi bitwaye neza

Ikipe y'abitwaye neza mu cyiciro cy'abagore

Ikipe y'abitwaye neza mu cyiciro cy'abagore

AMAFOTO: Saddam MIHIGO-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND