RFL
Kigali

Abdou Mbarushimana yifuza kugumana umubare munini w’abakinnyi yavanye mu cyiciro cya 2 kibangamirwa no kuba nta bakuru babayo

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/07/2018 18:28
0


Mbarushimana Abdou umutoza mukuru wa AS Muhanga iheruka kuzamuka mu cyiciro cya mbere ivuye muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri 2017-2018 avuga ko yifuza kuba yagumana abenshi mu bakinnyi yari afite mu cyiciro cya kabiri kuko harimo abana bafite impano abona bazamufasha mu cyiciro cya mbere.



N’ubwo yemeje ko hari benshi mu bana bazamukanye n’ikipe ya AS Muhanga yifuza kugumana, yanavuze ko atazabura kongeramo bamwe mu bakinnyi bafite uburanararibonye bwo gukina mu cyiciro cya mbere mu rwego rwo kugira ngo bafashe ikipe kubasha kuguma mu cyiciro cya mbere.

Mbarushimana Abdou yagize ati: “Twamaze kugira abana duhitamo tuzazamukana mu cyiciro cya mbere kuko abenshi tuzabakura mu bo dusanganywe. Gusa ntibizatubuza kugira abandi bake twongeramo bafite ubunararibonye”. Mbarushimana Abdou kandi yanavuze ko abona ko kuba mu cyiciro cya kabiri hakina abana batarengeje imyaka 20 bibangamira amakipe aba azamutse mu cyciciro cya mbere.

Yagize ati: "Gukinisha abana iyo abantu bazamutse kenshi na kenshi bibagiraho ingaruka, numvaga yari ikwiye kuba shampiyona buri wese agakina hatitawe ku myaka, waba ufite imyaka 30 ugakina nta kibazo”

Mbarushimana Abdou uvuga ko icyiciro cya 2 cyajya kijyamo abakinnyi bakuze

Mbarushimana Abdou uvuga ko icyiciro cya 2 cyajya kijyamo abakinnyi bakuze

AS Muhanga yageze ku mukino wa nyuma isezereye ikipe ya Sorwate FC muri ½ cy’irangiza gusa ntiyabashije kwegukana igikombe kuko ikipe y’Intare FC yayitsindiye ku mukino wa nyuma ibitego 2-1, byatumye ihabwa ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda nk’ikipe yabaye iya kabiri mu mwaka w’imikino 2017-2018 mu gihe Intare FC bahawe igikombe na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000 FRW).

Ikipe ya AS Muhanga ni yo yafunguye amazamu ku munota wa munani (8’) itsindiwe na Bizimana Yannick. Iki gitego cyaje kwishyurwa na Byukusenge Jacob ku munota wa 59’ mbere y'uko Yves Mugunga ashyiramo igitego cya kabiri ku munota wa 75’ ahita anuzuza ibitego 21 muri shampiyona.

Iyi kipe kandi si ubwa mbere izamutse mu cyiciro cya mbere iri kumwe na Abdou Mbarushimana kuko mu mwaka wa 2014 nabwo yazamutse nubwo itatinzemo kuko yahise yongera igasubira mu cyiciro cya kabiri.

AS Muhanga yamaze kuzamuka mu cyiciro cya mbere

AS Muhanga (Ubururu) yamaze kuzamuka mu cyiciro cya mbere

Kubwamarayika Silas kapiteni wa AS Muhanga yakira sheki y'ibihumbi 500 by'amafaranga y'u Rwanda (500.000 FRW)

Kubwamarayika Silas kapiteni wa AS Muhanga yakira sheki y'ibihumbi 500 by'amafaranga y'u Rwanda (500.000 FRW)

Abakinnyi ba AS Muhanga bambara imidali

Abakinnyi ba AS Muhanga bambara imidali y'umwanya wa kabiri

Yanditswe na Ndacyayisaba Hubert






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND