RFL
Kigali

Abazahagararira u Rwanda mu mikino ya CommonWealth 2018 baratangira kugenda kuri uyu wa Gatandatu

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/03/2018 20:57
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Werurwe 2018 ni bwo abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu mikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza (CommonWealth Games 2018), bagomba gutangira guhaguruka mu Rwanda. Ku nshuro ya mbere hagomba kugenda abakinnyi umunani muri 18 bateganyijwe.



Imikino ya CommonWealth 2018 izakinwa kuva kuwa 4-15 Mata 2018 ibere i Carrara muri Australia kuri sitade ya iri muri aka gace n’ubundi ahitwa i Gold Coast ahanavuye ko iri rushanwa rifata izina rya “Gold Coast 2018”.

Gold Coast, Queensland na Australia ni indi mijyi izagenda ifasha mu kwakira iyi mikino izaba ihuriza hamwe abakinnyi 275 bazaba bava mu moko y’imikino 18. Abakinnyi 17 bakina imikino irimo Amagare, Volleyball yo ku mucanga (Beach-Volleyball), Gusiganwa ku maguru (Athletics) no guterura ibiremereye (Power Lefting) ni bo bahagarariye u Rwanda mugihe Areruya Joseph ari we kapiteni w'abakinnyi wabo nubwo azagenda nyuma y’aba umunani bagomba kubanza kugenda bitewe nuko amagare azakina mu minsi ya nyuma y’amarushanwa.

Ikipe izahagararira u Rwanda mu gusiganwa ku maguru

Nizeyimana Alexis (Ubanza iburyo) yasabye ko yazagenda nyuma baramwemerera

Abakinnyi umunani bagomba guhaguruka ku kibuga cy’indege i Kanombe bagana muri Australia barimo batanu (5) bazakina umukino ngorora mubiri wo gusiganwa ku maguru. Mu busanzwe muri uyu mukino hazagenda abakinnyi batandatu (6) ariko Nizeyimana Alexis yasabye ko yazagenda habura iminsi nibura itatu kugira ngo abasiganwa intera ndende (Long-Distance) babe bakina kuko ngo nibyo byamufasha kwisanga neza ku kirere n’umwuka wo muri Australia.

Aba bakinnyi barimo umwe (1) uzaba aserukira u Rwanda mu mukino wo guterura ibiremereye ariko mu cyiciro cy’abakinnyi bafite ubumuga. Abakinnyi bandi ni Mutatsimpundu Denyse na mugenzi we Nzayisenga Charlotte bazaserukira igihugu mu mukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga. Biteganyijwe ko ababakinnyi n’abatoza babo cyo kimwe n’abaganga bava i Kanombe saa kumi n’ebyiri z’igitondo (06h00’) cy’uyu wa Gatandatu tariki 24 Werurwe 2018.

Dore abakinnyi bagomba kubanza kugenda:

BEACH-VOLLYEBALL

1.Mutatsimpundu Denyse

2.Nzayisenga Charlotte

ATHLETICS:

1.Nishimwe Betty

2.Ishimwe Alice

3.Nyirarukundo Salome

4.Tuyishimire Christophe

5.Sugira James

PARA-POWER-LIFTING:

1.Niyonzima Vedaste

Mutatsimpundu Denyse azafatanya na Nzayisenga Charlotte muri Beach-Volleyball

Mutatsimpundu Denyse azafatanya na Nzayisenga Charlotte muri Beach-Volleyball

Nyirarukundo Salome umwe mu bakinnyi bitezweho umudali

Nyirarukundo Salome umwe mu bakinnyi bitezweho umudali

Tuyishimire Christophe uzahatana mu gusiganwa ku maguru

Tuyishimire Christophe uzaba ahatana mu gusiganwa ku maguru ahiga umudali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND