RFL
Kigali

Abayobozi muri APR FC bemereye abafana bimwe mu byo ikipe iteganya

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/09/2017 11:09
3


Ku gicamunsi cy’uyu wa Kane tariki ya 7 Nzeli 2017 ni bwo abayobozi bakuru mu ikipe ya APR FC bahuye n’abafana b’iyi kipe basasa inzobe baraganira, bivuga imyato n’ibigwi ndetse banahiga byinshi bazakora birimo no kuba iyi kipe yambara umweru n’umukara igiye kubaka sitade yayo bwite.



Muri iyi nama yateraniye kuri HilTop Hotel i Remera iyobowe na Gen.Mubaraka Muganga visi peezida w'ikipe ya APR FC, abafana bamazwe impungenge ku bakinnyi barimo Ombolenga Fitina na Hakizimana Muhadjili byavugwaga ko umwe ari intizanyo ya AS Kigali undi akaba akiri mu mishinga ya Kiyovu Sport. Abafana babwiwe ko ari abakinnyi ba APR FC kuko buri umwe yasinye amasezerano y’imyaka ibiri azamara akinira iyi kipe.

Mu yindi myanzuro yafatiwe muri iyi nama nuko abafana bagiye kujya bahabwa ijambo rikomeye aho basabwe kuba ijisho ry’abayobozi bakajya bavuga ibyo babona, ibitagenda bakabwira abayobozi bakabyigaho hakiri kare nk’uko amakuru agera ku INYARWANDA abihamya.

Gen.Mubaraka Muganga (Ubanza ibumoso) yijeje abafana ko bazajya bamwihamagarira bakamubwira uko babona ikipe ya APR FC

Gen.Mubaraka Muganga (Ubanza ibumoso-imbere) yijeje abafana ko bazajya bamwihamagarira bakamubwira uko babona ikipe ya APR FC (photo: Inyarwanda-Archives)

Dore zimwe mu ngingo zaganiriweho muri iyi nama:

1.Ombolenga Fitina na Hakizimana Muhadjili ni abakinnyi ba APR FC kuko bose bafite amasezerano mashya basinyanye n’iyi kipe.

2. APR FC igiye kubaka sitade ndetse bidatinze abafana bakazatumirwa hagiye gushyirwaho ibiye ry’ifatizo.

3.Mu mwaka w’imikino 2017-2018 APR FC izitabaza abakinnyi 28, abazasigara bazajyanwa mu cyiciro cya kabiri abandi batizwe mu makipe atandukanye nyuma uzajya yitwara neza ajye agarurwa muri APR FC.

4.Ikipe ya APR FC igiye kujya ikora amasezerano akomeye ku buryo umukinnyi warerewe muri Academy atazajya yerekeza mu ikipe badashaka.

5. Mu minsi ya vuba hazerekanwa ku mugaragaro abakinnyi APR FC izitabaza mu mwaka w’imikino hatanatangwe nimero (Jersey-Number) zizajya zibaranga.

Abakunzi ba APR FC banyuzwe n'ibisobanuro bahawe

Abafana ba APR FC bateze yombi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • fenty 6 years ago
    Kbsa nibakore uko bashoboye ntihazagire umukinnyi wo muri academy uzongera kujya agenda gutyo
  • seba 6 years ago
    ahooooo Apr fc tupa ndani
  • Mugabo6 years ago
    Ahubwo mwaratinze ubundi muzohereze abantu baze barebe amategeko namabwiriza aba muri aya ma Academy akomeye yinaha ntugirengo nikipe iyariyo yose yapfa gutwara umukinyi uko yishakiye na budget iba yaramutanzeho imurera,kereka nkuwo Academy yirukanye kubera impamvu zitanduka(incapacity,discipline,ect..).





Inyarwanda BACKGROUND