RFL
Kigali

Abarundi ni bo bazasifura umukino w’u Rwanda na Uganda Cranes

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/08/2017 12:02
0


Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yamaze kwemeza ko abasifuzi bakomoka mu gihugu cy’u Burundi bazasifura umukino ubanza uzahuza u Rwanda na Uganda tariki 12 Kanama 2017, mbere yuko abakomoka muri Sudan bazaba basifura umukino wo kwishyura uzakinirwa i Kigali kuwa 18 Kanama 2017. Ni mu rugendo rwo gushaka itike ya CHAN



Umukino ubanza uzahuza Amavubi y’u Rwanda n’Imisambi ya Uganda tariki 12 Kanama 2017 uzakinirwa kuri sitade ya St. Mary’s Kitende, uzasifurwa na Ndabihawenimana Pacifique nk’umusifuzi wo hagati. Uyu musifuzi azaba afatanya na Baguma Gustava na Habimana Willy nk’abasifuzi bo ku ruhande mu gihe Gatogato Georges azaba ari umusimbura. Mohamed Omar Abubaker Yusuf ukomoka muri Kenya azaba ari komiseri w’umukino.

Ku mukino wo kwishyura uzakinirwa kuri sitade ya Kigali tariki 18 Kanama 2017, uzasifurwa n’abakomoka muri Sudan. Hafiz Abdelghani Alamen azaba ari umusifuzi wo hagati, Haitham Elnour Ahmed na Omer Hamid Mohamed Ahmed bazaba bamufasha banyuze ku ruhande naho  Elsiddig Mohamed azaba ari umusimbura. Charles Samuel Kafatia ukomoka muri Malawi ni we uzaba ari komiseri w’umukino.

U Rwanda rwasezereye Tanzania mu gihe Uganda yakuyemo Sudan y’Amajyepfo mu mikino y’ijonjora rya kabiri. Itike y’imikino ya CHAN 2018 Amavubi ashaka kuva 2009 babura itike mbere yuko bayitabira mu 2011 baje kuviramo muri ¼ cy’irangiza mu irushanwa ryakiriwe n’u Rwanda mu 2016. Icyo gihe Amavubi yatozwaga na Jonathan Bryan McKinstry yakuwemo na DR Congo babatsinze ibitego 2-1 kuri sitade Amahoro i Remera.

Mu marushanwa atatu ya CHAN amaze kuba, Uganda yagiye ikina ariko ntibigeze barenga mu mikino yo mu matsinda ngo babe bagera mu mikino ya ¼ cy’irangiza.

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND