RFL
Kigali

Abareberera siporo y’abafite ubumuga hari icyo bakabaye bakora muri HVP Gatagara itanga abakinnyi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/03/2017 19:21
0


HVP Gatagara ikigo gifasha abana bavukana ubumuga bakaba bavurwa bakiga bakanakina imikino y’abafite ubumuga nyuma amakipe atandukanye akazabitabaza. Gusa aba bana hari byinshi Babura kugira ngo nyuma yo kuvurwa bazavemo abakinnyi bashoboye.



HVP Gatagara ishami rya Nyanza ni ikigo gikunze kuvamo abakinnyi bakina mu makipe y’imikino itandukanye y’abafite ubumuga bagenzurwa na NPC Rwanda, komite y’igihugu y’abafite ubumuga. Iyo urebye uburyo aba bana babaho n’uburyo batozwamo imikino cyo kimwe n’ibibuga bakiniraho, bakubwira ko bibagora kuba bazavamo abakinnyi beza bagirira igihugu akamaro.

Iyo uganira n’aba bana bavuga ko babura ibibuga bisa n’ibiberaho amarushanwa y’imikino bakina (Sitting Volleyball, Bocia, Goalball, Sitball…), bavuga ko babura abantu baturuka ibukuru babegera mu buryo buhoraho, imyenda yo gukinana n’ibindi nkenerwa kugira ngo umukinyi akine.

Fr.Misago Kizito umuyobozi wa HVP Gatagara (Nyanza) avuga ko hari imikino y’abafite ubumuga itaratera imbere muri iki kigo bitewe no kubura ibikoresho byabugenewe cyo kimwe no kuba badafite inzobere zabafasha muri iyo mikino inakinwa ku rwego mpuzamahanga.

“Imikino ya Goalball na Wilcare ntabwo mu byukuri turayiteza imbere cyane ariko akenshi na kenshi ni ukubera kubura ibyo bikoresho cyangwa se n’abantu bafite uburaribonye muri iyo mikino ku buryo bakora ubuvugizi kugira ngo iyo mikino ibashe kwitabwaho”. FR.Misago Kizito ubwo yaganiraga n’abanyamakuru bari mu rugendo shuli muri HVP Gatagara ishami rya Nyanza.

FR. Misago Kizito

Fr.Misago Kizito uyobora HVP Gatagara/Nyanza

Fr.Misago akomeza avuga ko abakinnyi bahari ndetse ku mubare munini bazanavamo abakinnyi beza ariko ibikoresho cyane ibibuga bikiri imbogamizi kugira ngo HVP Gatagara ziri mu Rwanda zizabashe gutanga abakinnyi benshi kandi bashoboye. “Habura ibikoresho, ibibuga….kuko abakinnyi bo barahari babyifuza ariko nk’ababihuguriwemo, ababishyiramo imbaraga ntabwo baraboneka kugira ngo iyo mikino y’indi y’abafite ubumuga ibashe gutera imbere muri  HVP Gatagara”. Fr.Misago Kizito.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko badakina shampiyona kuko batabona ubushobozi bwo kuba bakwiyemeza gufata ikipe ikajya ikora ingendo zo kujya guhura n’andi makipe kuko ngo ingengo y’imali baba bafite iba ari nto dore ko nta nkunga y’akarere bajya babona nk’andi makipe. Gusa icyo bakora ngo ni ugutanga abakinnyi mu makipe abashaka.

HVP Gatagara ni ikigo cy’abihaye Imana cyashinzwe mu 1958 gitangira gukora mu 1960 gishinzwe n’umudage Ndagijimana Frainpont Joseph. HVP Gatagara ifite amashami atandukanye arimo; Nyanza, Kigali/Gikondo, Rwamagana, Huye na Ruhango.

Uretse kuba batoza abana imikino y’abafite ubumuga, bakora uvuzi bw’abana baba baravukanye ubumuga bakabakorera imfasha n’insimbura ngingo ndetse bakanagira n’igisata cy’uburezi.

Mu buvuzi usanga bakira abantu bavukanye ubumuga bakabavura kuzageza igihe bakize dore ko banafite ibitaro byakira abamaze kubagwa bagakomeza kwitabwaho.

Mu burezi bafite amashuli y’imyuga ku bafite ubumuga aho biga gutunganya imisatsi n’ubudozi. Nyuma yo kwiga abana usanga bakina imikino bashoboye mu rwego rwo kugira ngo batigunga hakavamo kwiheba no gutakaza ikizere.

Muri aba bana usanga hari abafite ikibazo cyo kuba baratakaje zimwe mu ngingo z’umubiri rimwe ugasanga hari abiga bandikisha amano, abiga bicaye mu magare y’abamugaye cyo kimwe n’umubare munini w’abana biga mu buryo bw’amarenga bitewe no kuba bafite ubumuga bwo kutavuga.

HVP Gatagara

Icyumba gikorerwamo kikanabikwamo imfasha-ngingo zikorerwa muri HVP Gatagara zigahabwa abafite ubumuga baba bavuriwe muri iki kigo

HVP Gatagara

Amagare ahabwa abavuwe bikemezwa ko badashobora kwigenza. Gusa bitewe nuko aya magare ahenda usanga abarwayi bibagora kuyishyura ari nabyo byatumye HVP Gatagara ifata ingamba zo gutangira gukorana na leta ikajya ibafasha kwishyurira abarwayi kugira ngo ibikoresho bikomeza kuboneka

HVP Gatagara

Ibikoresho byifashishwa mu gukomeza imikaya, ingingo n'amagufwa y'abamaze kuvurwa

HVP Gatagara

Ishuli abafite ubumuga bigiramo umwuga w'ubudozi "Atelier de Couture"

Ndayisaba Leonidas

LEONIDAS Ndayisaba umunyamakuru wa Isango Star umwe mu bize muri HVP Gatagara yatanze ubuhamya ku buzima abamugaye babagamo ku ntebe y'ishuli

Basketball

Umwana ufite insimbura-ngingo ku kaguru akina Basketball

HVP Gatagara

Zimwe mu nyubako za HVP Gatagara

Mbonigaba Pascal ushinzwe ibikorwa muri HVP Gatagara

Mbonigaba Pascal ushinzwe ibikorwa muri HVP Gatagara

HVP Gatagara

Nyuma y'urugendo-shuli abakozi ba HVP Gatagara bakinnye umukino wa gishuti (Volleball) n'ikipe yiganjemo abanyamakuru, ikipe ya HVP itsinda iyarimo abanyamakuru amaseti 2-1.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND