Kuva kuwa 19-27 Nyakanga 2018 mu Rwanda hazaba hakinirwa imikino ya CECAFA y’ibihugu mu cyiciro cy’abakobwa, imikino umuntu atavuga ko ari ngaruka mwaka kuko hari imyaka igenda ihita badakinnye. Muri iyi mikino hazabonekamo abanyarwandakazi batatu (Trio) bazaba basifura.
Mukansanga Salma Rhadia umwe mu bamaze kubaka izina muri aka kazi ko gusifura kuko yanamaze kuba mpuzamahanga, azaba afatanya na Sandrine Murangwa na Francine Ingabire basanzwe basifura amarushanwa y’imbere mu gihugu n’imikino mpuzamahanga. Aba basifuzi n’ubundi basanzwe bari ku rutonde rw’abazasifura imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi cy’abakobwa batarengeje imyaka 20.
Mukansanga Salma Rhadia ni umwe mu basifuzi batanu (5) bo hagati bazaba bayoboye imikino ya CECAFA Women 2018. Abandi bazaba barimo; Jonesia R.Kabakama (Tanzania), Lidya Tafesse Abebe (Ethiopia), Nabada Shamilah (Uganda) na Carolyne Wanjala (Kenya).
Mukansanga Salma Rhadia(Ufite umupira) ni umwe mu basifuzi batanu (5) bo hagati bazaba bayoboye imikino ya CECAFA Women 2018
Sandrine Murangwa na Francine Ingabire bazaba bari mu ikipe y’abasifuzi bo ku ruhande (Lines-Women) bazaba bari kumwe na Wogayehu Zewdu Bizuayehu (Ethiopia), Mary Njoroge (Kenya), Lydia Nantabo (Uganda) na Hellen Mduma (Tanzania).
Mukansanga Salma Rhadia umusifuzi mpuzamahanga u Rwanda rufite hagati
Dore gahunda y’imikino iri hafi aha:
Kuwa Kane tariki 19 Nyakanga 2018
-Kenya vs Uganda (Stade de Kigali, 14h00’)
-Rwanda vs Tanzania (Stade de Kigali, 16h15’)
Kuwa Gatandatu tariki 21 Nyakanga 2018
-Ethiopia vs Uganda (Stade de Kigali, 14h00’)
-Kenya vs Tanzania (Stade de Kigali, 16h15’)
Kuwa Mbere tariki 23 Nyakanga 2018
-Uganda vs Tanzania (Stade de Kigali, 14h00’)
-Rwanda vs Ethiopia (Stade de Kigali, 16h15’)
Kuwa Gatatu tariki 25 Nyakanga 2018
-Kenya vs Ethiopia (Stade de Kigali, 14h00’)
-Uganda vs Rwanda (Stade de Kigali, 16h15’)
Kuwa Gatanu tariki 27 Nyakanga 2018
-Ethiopia vs Tanzania (Stade de Kigali, 14h00’)
-Rwanda vs Kenya (Stade de Kigali, 16h15’)
Mukansanga Swalha niwe ukunze guhabwa imikino ya AS KIgali WFC na Scandinavia WFC muri shampiyona
TANGA IGITECYEREZO