RFL
Kigali

Abanyarwanda bakoze siporo 'Car Free Day' yo kwishimira intsinzi ya Paul Kagame-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/08/2017 11:50
2


Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ni bwo abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bazindukiye mu gikorwa cya siporo ngaruka kwezi 'Car Free Day', igikorwa cyaje gihurirana no kwishimira intsinzi yavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika, amatora yarangiye Paul Kagame yongeye kugirirwa icyizere.



Mukasa Nelson usanzwe ari umutoza w’ibijyanye no kongera ingufu ndetse no kugorora ingingo hitabajwe kwiruka no gukoresha ibyuma (Gym), yabwiye INYARWANDA ko uyu munsi wari ibirori ku bantu bakora siporo biciye muri gahunda ya “Car Free Day” kuko ngo yahise iba gahunda yo kwishimira instinzi.Yagize ati:

Car Free Day" y’uyu munsi ni iyo kwishimira intsinzi kuko ibaye nyuma yuko aba-sportif bose bitabiriye amatora ndetse bakaba bishimira intsinzi yavuye mu matora bikoreye. Ni igikorwa cyiza kuko tubona abantu bamaze kumva iyi gahunda ya Car Free Day kandi tugenda tubona ubuhamya bw’abantu batubwira ko iyi siporo rusange yabagiriye akamaro.

Mukasa usanzwe anakoresha siporo muri “Gym” iri  ku biro by’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) avuga ko Car Free Day izakomeza kubaho mu gihe cya buri kwezi kandi ko abanyarwanda bayitabira bayishimira kuko bose bayikora ku bushake nta zindi ngufu zitabajwe.

Muri iyi gahunda ya Car Free Day, abitabiriye bose banabyifuza bagana abaganga bakabapima indwara zitandukanye hakarebwa niba ubuzima buhagaze neza, serivisi bahabwa nta kiguzi.

Mukasa Nelson umutoza wa Car Free day

Mukasa Nelson umutoza wa Car Free Day 

Izuba rirasa aba nyuma bagana ku biro bya Rwanda Revenue Authority ahakorerwa siporo ya nyuma

Izuba rirasa abanyuma bagana ku biro bya Rwanda Revenue Authority ahakorerwa siporo ya nyuma

Imihanda izira imodoka na moto

Imihanda izira imodoka na moto

Ni siporo abantu bakora akenshi bari mu matsinda bitewe n'aho baturutse

Ni siporo abantu bakora akenshi bari mu matsinda bitewe n'aho baturutse 

Amagare aba yemewe muri "Car Free Day"

Amagare aba yemewe muri "Car Free Day"

Ntiwagira ikibazo ngo ubure ubutabazi bwihuse

Ntiwagira ikibazo ngo ubure ubutabazi bwihuse

Car free day 2017

Car free day 2017

Uyiboye itsinda akoresha agafirimbi

Uyoboye itsinda akoresha agafirimbi 

Kigali Convention Center

Mukasa Nelson  niwe uba atanga amabwiriza y'ibyo abavuye kwiruka bakorab kugira ngo bagorore ingingo

Mukasa Nelson

Mukasa Nelson ni we uba atanga amabwiriza y'ibyo abavuye kwiruka bakora kugira ngo bagorore ingingo

Car free day 2017

Abafite ubumuga bamaze nabo bitabira Car Free Day

Abafite ubumuga nabo bitabira Car Free Day nk'igikorwa gihuza abantu benshi mu ngeri zitandukanye

Agorora ingingo

Agorora ingingo

Bicara bagorora ingingo

Bicara bagorora ingingo 

Umuhanda uva Kacyiru ugana mu mujyi mu masaha ya saa yine hari umutuzo

Umuhanda uva Kacyiru ugana mu mujyi mu masaha ya saa yine hari umutuzo 

AMAFOTO: IRADUKUNDA Desanjo/INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jane 6 years ago
    Nelson wakoze cyane watwigishije sports
  • Gashugi Pierre6 years ago
    Ese abasobanukiwe mwambwira akamaro ka ziriya Gants, gloves Nelson ahora yambaye kuzuba? ziriya gants koko zimaze iki??? mumbabarire mumbwire njye mpora mbyibazaho cyane. Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND