RFL
Kigali

'Abanyamakuru bari mu byica siporo y’u Rwanda'-Amb.Habineza Joseph

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/11/2017 14:57
5


Ambasaderi Habineza Joseph wabaye Misitiri w’umuco na Siporo mu Rwanda (2004-11 na 2014-2015) kuri ubu wabaye umukozi wikorera, avuga ko abanyarwanda bakunda kwitana ba mwana ku iterambere ry’umupira w’amaguru na siporo muri rusange ariko ngo bagomba kumenya ko n’abamyamakuru ari imwe mu ngingo zica siporo y’u Rwanda



Mu kiganiro yagiranye na Radio Autentique kuri uyu wa Kabiri, Amb. Habineza Joseph bita Joe yavuze ko abanyamakuru bo mu Rwanda bagira ikibazo cyo kumva ko bagomba guhora banenga gusa ndetse ngo rimwe na rimwe ntibanatange icyakorwa kugira ngo ibyo banenga bibe byakosoka.

“Abanyamakuru namwe mwica siporo….Muhora muri Critiques gusaaa, ntimutanga icyakorwa kugira ngo tugere ku bintu byiza. Ni Critiques gusa.  Namwe mwica siporo rwose”. Amb.Habineza Joseph

Amb.Habineza w’imyaka 53 yavuze ko mu kazi umuntu uwo ariwe wese yaba akora agomba kujya agakora agakunze  ariko akanagira umwanya wo guhanga udushya atari ugukora bacunganwa n’amasaha.

Ikindi yavuze ko abanyarwanda bakaranzwe no gukorera hamwe kuko ngo umujyi wa Roma (Italie) utubatswe umunsi umwe bityo ko abantu bagomba gusenyera hamwe bakareba icyashimisha abanyarwanda hatajemo gusenyana no kumva ko hari abarebwa n'iterambere ry'igihugu kurusha abandi.

Amb.Habineza Joseph ni muntu ki?

Habineza Joseph w’imyaka 53 y’amavuko (yavutse tariki 03 Ukwakira 1964), avukira muri Segiteri Kayenzi muri Kamonyi.Yabyawe na Utumyebahutu Jean na Nyiranzabonitegeka Ziripa.

Joseph Habineza yabyaye impanga inshuro ebyiri, afite abana bane yabyaranye na Justine Kampororo.

Abana be b’imfura (Umuhungu n’umukobwa) bavutse 1988, abandi babiri (bombi ni abahungu) bavutse mu 1991.

Ni Umugabo ukomeye, ukunda gusetsa kandi arisanzura iyo avuga ubuzima bwe n’uburyo abona ibintu muri rusange.

Joseph Habineza ni inzobere mu bijyanye n’Ikoranabuhanga, afite impamyabumenyi muri Informatique yakuye muri Kaminuza ya Montpellier mu Bufaransa, kugeza ubu arikorera.

Amb.Habineza Joseph kuri ubu afite uruganda rukora amakaloni

Amb.Habineza Joseph kuri ubu afite uruganda rukora amakaloni

Ubundi buzima bwihariye:

Mu buzima busanzwe Joseph Habineza akunda Siporo cyane cyane agakina Tennis, ni Umufana w’ikipe ya Arsenal.

Ntabwo akunda gusenga n'ubwo yakuze iwabo ari abayoboke ba EPR, icyakora ngo rimwe na rimwe aherekeza umugore we gusengera muri Restoration Church.

Nagusura, uzamutegurire amafi n’Umuceri kuko abikunda bihebuje; icyakora niba ari igihe cy’umwero w’ibigori ntuzabure kumwokereza nka bibiri cyangwa se ngo ubure kubimutekera, akunda ibigori cyane.

Uramenye kandi ntuzamuhe Liquor, icyakora Heineken ntuzabure kuyimuzimanira kuko niyo nzoga akunda kwinywera.

Amb.Habineza Joseph bita Joe yari Minisitiri wari ukunzwe cyane n'urubyiruko

Amb.Habineza Joseph bita Joe yari Minisitiri wari ukunzwe cyane n'urubyiruko

Minisitiri Joseph Habineza, ni umuntu uca bugufi cyane kandi yitaba telefoni uwo ariwe wese umuhamagaye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Fred katono6 years ago
    Ariko joe buriya ntiyaba ntiyayobora Ferwafa kweli?
  • Frestus Kabera 6 years ago
    Joe buriya yumvise amatiko ya Taifa na Regis! hahahhaah
  • Lulu6 years ago
    Murakoze cyane iyi nkuru yari icukumbuye mukomereze aho @inyarwanda.com
  • jean6 years ago
    Njye ndabona uwamuha FERWAFA , umupira wacu waterimbere kuko azi byinshi kandi ntekerezako yahindura byinshi, tukogera kwishima cyane
  • Beaug6 years ago
    Yewe rwose baranayibishya kubera amatiku bahorana. nta kiza kibavamo.





Inyarwanda BACKGROUND