RFL
Kigali

Abanejejwe na Gikundiro Promotion ya SKOL i Rubavu baraza gukomeza Rayon Sports yakira Mukura Victory Sport

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/10/2018 10:01
0


Kuwa Gatandatu tariki 20 Ukwakira 2018 nibwo Rayon Sports yakirwaga na Etincelles FC i Rubavu, Aba-Rayon Sports bacyuye amanota atatu yavuye mu gitego 1-0 batsinze. SKOL Brewery Ltd nayo yari yatangije ku mugaragaro gahunda ya Gikundiro Promotion.



Nk’uko byasobanuwe na Benurugo Kayihura Emilienne ushinzwe ubucuruzi muri SKOL Brewery Ltd ubwo hamurikwaga ku mugaragaro iyi poromosiyo, ni uburyo bushya bashyiriyeho abafana b’abafatabuguzi b’ibinyobwa byengwa n’uru ruganda kugira ngo barusheho kuryoherwa no gutsindira ibihembo bitandukanye binarimo n’igihembo gikuru cy’itike y’indege.

Kuri uyu wa Gatandatu rero nibwo SKOL Brewery Ltd yari yatangiye ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda mu karere ka Rubavu hanze ya sitade Umuganda nk’uko bisanzwe ko ahantu Rayon Sports yakiniye iba ihari.

Muri iyi poromosiyo SKOL yageneye abafana ni uko ushobora kugura amacupa abiri (2) mato ya SKOL ugahabwa ikarita wiyandikaho ushyiraho amazina yawe, nimero ya telephone igendanwa n’akabari ufatiyemo iyo karita.

Nyuma iyo umaze kugura iyo karita, uko uguze amacupa abiri ya byeri ya SKOL bahita bagutereraho kashe mu gihe uzifatiye aho Rayon Sports yakiniye kuko uruganda rwa SKOL ruba ruhafite akabari.

Icyo gihe abantu 500 bazaba baragejeje kasha 15 bazahembwa ibihembo biriho ibirango byemewe bya Rayon Sports.

Ku Cyumweru tariki ya 28 Ukwakira 2018 nibwo Ryon Sports izaba yakora Mukura Victory Sport kuri sitade ya Kigali, aha naho gahunda ya Gikundiro Promotion izakomeza.

Abafana ba Rayon Sports bagana kuri sitandi ya SKOL i Rubavu

Abafana ba Rayon Sports bagana kuri sitandi ya SKOL i Rubavu

Rayon Sports  

Amakarita yo kuba bagutereramo kashi aba atangwa ahantu Rayon Sports iri gukinira

Amakarita yo kuba bagutereramo kashi aba atangwa ahantu Rayon Sports iri gukinira

MC NH umushyushya rugamba wa SKOL  aba asobanurira abantu uko gahunda ya GIKUNDIRO PROMOTION iteye

MC NH umushyushya rugamba wa SKOL  aba asobanurira abantu uko gahunda ya GIKUNDIRO PROMOTION iteye 

Skol

Sitade ya Kigaliizaba yakira Mukura VS inaberaho gahunda ya Gikundiro Promotion

Abafana ba Rayon Sports  bari baje ku bwinshi mu Nzove gukurikirana umuhango

Abafana ba Rayon Sports ubwo hamurikwaga gahunda ya Gikundiro Promotion kuwa 18 Ukwakira 2018






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND