RFL
Kigali

Abandi bagore 3 barashinja Cristiano Ronaldo kubahohotera no kubafata ku ngufu

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:9/10/2018 16:03
0


Nyuma y’uko umugore w’umwalimukazi wahoze ari umunyamideli witwa Kathryn Mayorga ashinje Cristiano Ronaldo kumufata ku ngufu muri 2009, abandi bagore 3 nabo bazamuye ibirego bashinja uyu mukinnyi kubahohotera no kubafata ku ngufu.



Uyu mugore Kathryn Mayorga avuga ko muri 2009 Cristiano Ronaldo bahuriye mu birori, icyo gihe yari umunyamideli. Aha ngo niho bamenyaniye Cristiano ahita amutumira aho yari acumbitse, nuko ngo yibereye ahiherereye agerageza guhindura imyenda Cristiano aba amwituyeho amufata ku ngufu. Uyu mugore avuga ko yasubiragamo inshuro nyinshi abuze Cristiano kumwiyegereza ariko ngo uyu mukinnyi akomeza guhatiriza.

Kuri ubu umunyamategeko uhagarariye Mayorga avuga ko yamaze kwakira abandi bagore 3 bamubwiraga ko Cristiano yabahohoteye. Umwe muri abo bagore avuga ko nawe yafashwe ku ngufu nyuma y’igitaramo yari yahuriyemo na Cristiano, undi akavuga ko ibye bimeze neza neza n’ibya Kathryn Mayorga, uwa gatatu we avuga ko Cristiano yamuhohoteye ndetse akanamubabaza. Aba bagore bose ni abo muri leta Zunze Ubumwe Za Amerika, uyu Kathryn Mayorga akaba yaratanze ikirego cye kuri polisi yo mu mujyi wa Las Vegas.

The night of: In her 2009 police report, Kathryn Mayorga refused to name her rapist, provide a suspect description or say where the incident took place (Mayorga and Ronaldo in June 2009 just hours before she alleges the soccer star sexually assaulted her in a hotel room)

Kathryn Mayorga na Cristiano Ronaldo muri 2009

Uyu munyamategeko avuga ko ibi birego bindi yakiriye agiye kubishyikiriza polisi igakora akazi kayo. Biteganyijwe ko muri iki kirego cya Cristiano Ronaldo bashobora kuzabaza abandi bakobwa bakundanye nawe, barimo ibyamamare nka Kim Kardashian, Irina Shayk, Paris Hilton n’abandi batandukanye. Ingaruka z’ibi birego zatangiye kugera kuri Cristiano n’abakorana nawe, dore ko Nike yamwishyuye miliyari y’amadolari kugira ngo ajye abamamariza mu gihe cyose akiriho (lifetime deal), none nyuma y’ibi birego agaciro k’imigabane y’iyi kompanyi ikomeye ku bijyanye no gukora imyambaro ya siporo kahise kamanuka.

Kugeza ubu Ronaldo ahakana yivuye inyuma ko yaba yarafashe uyu mugore Mayorga ku ngufu, agahamya ko ibi ari ibintu bihabanye n’uwo ari we  n’ibyo yemera. Umuryango we kandi nawo uramushyigikiye mu bijyanye no kurwanya ibi birego ari kuregwa, nyina na mushiki we batangije ubukangurambaga bwo kumushyigikira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND