RFL
Kigali

Abakuriye abafana b’amakipe azakina irushanwa ry’Agaciro hari icyo basaba abafana

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/09/2017 12:31
0


Muhawenimana Claude ukuriye abafana ba Rayon Sports n’Amavubi, Van Damme wa Police FC, Iradukunda Yves wa AS Kigali na Kazungu Edmond uhagarariye abafana ba APR FC bakoze inama bahuriyemo n’abakozi b’Agaciro Development Fund bigiramo byinshi bizaba biranga irushanwa by’umwihariko imyitwarire y’abafana.



Muhawenimana Claude uhagarariye abafana ba Rayon Sports n’Amavubi yabwiye INYARWANDA ko inama bakoze bayitekerejeho ubwo gahunda y’irushanwa yari imaze kwemezwa ko rizaba kuri ubu bakaba bari gutegura buri kimwe hakiri kare kugira ngo irushanwa rizagende neza binaciye mu musanzu w’abafana wo kwitwara neza birinda umuvundo no guteza impagarara ku kibuga mu gihe ari irushanwa ryo kwihesha agaciro.

“Iri rushanwa rizaba rikomeye kuko ririmo amakipe akomeye yanitwaye neza umwaka ushize bitewe nuko bafite abakinnyi bakomeye mu gihugu. Icyo gihe iyo ufite amakipe akomeye usanga n’abafana baba benshi ku kibuga ari nabyo bishobora gutuma habaho ukutumvikana kwabo. Niyo mpamvu rero dukangurira abafana duhagarariye kuba bakwitwara neza bakihesha agaciro nk’uko irushanwa ribivuga”. Muhawenimana Claude.

Muhawenimana Claude ukuriye abafana ba Rayon Sports

Muhawenimana Claude ukuriye abafana ba Rayon Sports n'Amavubi arasaba abafana 

Van Damme ukuriye abafana ba Police FC

Van Damme Amir ukuriye abafana ba Police FC

Muhawenimana kandi avuga ko uruhare rw'abafana mu gufana no kuzitabira aya marushanwa bizaba ari ingenzi kuko bazashyigikira amakipe bakunda, barebe umukino mwiza bifuza baniyubakira igihugu kuko amafaranga bazaba bishyuye binjira ariyo azajya mu kigega abanyarwanda bishyiriyeho muri gahunda yo kwihesha agaciro.

Muri iyi nama kandi aba bakuru b’abafana b’amakipe ane azitabira irushanwa ry’Agaciro Development Fund bari kumwe na Kagame Frank umukozi muri iki kigo ushinzwe gushora imali (Investment Manager) na Ntabano Jean Bosco umukozi ushinzwe ubukangurambaga no gukusanya inkunga y’Agaciro Development Fund (Fundraising and Mobilisation Manager).

Muri iyi mikino izakinwa kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 -16 Nzeli 2017, biteganyijwe ko amafaranga azajya yinjira azajya ashyirwa mu kigega cy’Agaciro Development Fund. Muri iri rushanwa rizafungurwa n’umukino uzahuza AS Kigali na APR FC saa saba z’amanywa (13h00’), ikipe izegukana igikombe izahabwa miliyoni eshatu z'amafaranga y'u Rwanda (3.000.000 FRW).

Nyuma y'umukino uzahuza AS Kigali na APR FC, ikipe ya Police FC yabaye iya iya kabiri izahita yambikana na Rayon Sports yatwaye igikombe cya shampiyona, umukino uzakinwa saa cyenda n'igice (15h30') kuri sitade Amahoro i Remera.

Nk'uko Rutayisire M.Jackson umukozi ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA yabisinyeho, imikino y'umunsi wa kabiri izakinwa kuwa Gatatu tariki 13 Nzeli 2017 ubwo ikipe ya APR FC izakira Police FC saa cyenda n'igice (15h30') mbere yuko AS Kigali yisobanura na Rayon Sports saa kumi n'ebyiri z'umugoroba (18h00').

Mu buryo iri rushanwa riteguwe, amakipe azahura hagati yayo nyuma habarwe amanota kugira ngo ikipe izaba irusha izindi izatware igikombe. Umunsi wa nyuma w'iri rushanwa uzakinwa kuwa 16 Nzeli 2017 ubwo ikipe ya Police FC izaba icakirana na AS Kigali saa saba (13h00') mbere yuko Rayon Sports ikina na APR FC saa cyenda n'igice (15h30').

Nyuma y'iyi mikino ikipe izahiga izindi izegukana miliyoni eshatu z'amafaranga y'u Rwanda (3.000.000 FRW), ikipe ya kabiri izahabwa miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) naho iya gatatu izatahane miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda (1.000.000 FRW).

Kazungu Edmond ukuriye abafana ba APR FC

Kazungu Edmond ukuriye abafana ba APR FC

Iradukunda Yves ukuriye abafana ba AS Kigali

Iradukunda Yves ukuriye abafana ba AS Kigali inahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe

Imikino iteganyijwe:

Tariki ya 9 Nzeli 2017

-AS Kigali vs APR FC (13h00’)

-Rayon Sports vs Police  FC (15h30’)

Tariki ya 13 Nzeli 2017

 -AS Kigali vs Rayon Sports (15h30’)

-APR FC vs Police FC ( 18h00)’

Tariki ya 16 Nzeli 2017

 -Police  FCvs AS Kigali (13h00’)

-Rayon Sports vs  APR FC (15h30’)

Kagame Frank  Investment Manager mu kigega Agaciro Development Fund

Kagame Frank Investment Manager mu kigega Agaciro Development Fund

Ntabano Jean Bosco Fundraising and Mobilisation Manager muri kigega Agaciro Development Fund

Ntabano Jean Bosco Fundraising and Mobilisation Manager muri kigega Agaciro Development Fund

PHOTOS: INYARWANDA LTD






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND