RFL
Kigali

Abakinnyi n’abatoza ba Police FC basuye Ishimwe Issa Zappy uherutse kubura umubyeyi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/04/2018 12:47
0


Ku gica munsi cy’iki Cyumweru tariki ya 1 Mata 2018 ni bwo abakinnyi n’abatoza ba Police FC basuye myugariro Ishimwe Issa Zappy uherutse kubura nyina umubyara waje kwitaba Imana aho yari atuye mu gihugu cy’u Burundi.



Ni igikorwa bakoze nyuma y’imyitozo bakoreye kuri Hil Top Hotel aho basanzwe bakorera ibijyanye no kongera ingufu no gukomeza amagufwa (Gym). Nyuma y’iyo myitozo ni bwo bahise bafata umuhanda bagana ahitwa Good Year (Godiyari) baramuganiriza banagira icyo bamuha mu rwego rwo gukomeza kumufasha gukomera (peteroli).

Mu ijambo rye, Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC wari unahagarariye ubuyobozi bukuru bw’iyi kipe n’abatoza bagenzi be muri rusange, yavuze ko kuba bahura bagakora akazi ko gukina no gutoza bitagomba kurangirira ku kibuga ahubwo ko abakozi b’ikipe bose baba bagomba kubana mu bihe byose bibaho.

“Twihanganishije Zappy Ishimwe n’umuryango we muri rusange, bari mu bihe bitoroshye ariko nta kindi abana b’abantu twahindura ku mugambi w’Imana. Muri macye rero twaje gusura umukinnyi wacu, umuvandimwe ndetse akaba inshuti yacu kuko ntabwo ubushuti burangirira ku kibuga, abakinnyi , abayobozi n’abatoza tugomba kubana mu bihe byose kuko ni byo bigaragaza ubunyarwanda nyabwo, abanyarwanda barangwa no gutabarana”. Seninga Innocent

Seninga Innocent  umutoza mukuru wa Police FC

Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC

Seninga Innocent avuga ko kuba ikipe ya Police FC ifite izina bafashe ry’INDWANYI, ari kimwe mu bintu bagomba guha agaciro kandi bakanumva neza ubusobanuro bwabyo mu buzima busanzwe.

“Abakinnyi barabizi kandi banakunda ko twitwa Indwanyi, nta ndwanyi itererana ngenzi yayo ku rugamba. Mu kibuga dutsindirwa hamwe tukanatsindira hamwe. Ni nayo mpamvu na hano twaje twese kugira ngo dukomeze dushyigikire mugenzi wacu, urugingo rwa Police FC ruri mu bihe bibi byo kubura umubyeyi”. Seninga Innocent

Umwungeri Patrick kapiteni wa Police FC wavuze mu izina ry’abakinnyi, yavuze ko abakinnyi bose ari inshuti za Issa Ishimwe Zappy kandi ko kuba yaragize ibyago atari ikibazo cye bwite ahubwo ni ikibazo kireba ikipe yose muri rusange. Umwungeri yakomeje avuga ko atari ibihe byoroshye ariko ko bagomba kubibamo nk’abagabo.

 “Ni byo koko Zappy yagize ibyago kandi nibaza ko atari ikibazo twakwifata ngo tuvuge ko ari ibimureba gusa ahubwo biratubabaje twese nk’ikipe. Ni ibihe bitoroshye mu buzima bw’abantu ariko kandi tugomba gufatana mu mugongo nk’ikipe”. Umwungeri

Umwungeri Patrick Kapiteni wa Police FC

Umwungeri Patrick Kapiteni wa Police FC 

Ishimwe Issa Zappy wari wakiriye bagenzi be bakorana muri Police FC , yavuze ko yishimiye kubona umubare munini w’abakinnyi bamusuye ndetse akanatungurwa no kubona bamwe mu bo atacyekaga ko bamusura bahageze. Gusa ngo azahora akumbura ko umubyeyi we yahoraga amubaza amakuru y’ikipe ndetse akanababara mu gihe Police FC yabaga ihagaze nabi.

“Ndishimye kuko nabonye abavandimwe dukinana n’abatoza mu rugo aho mba baje kunsura nyuma yo kugira ibyago. Mu kuri ndumva ntafite inyito nabiha kuko ntabeshye hari abakinnyi bagenzi banjye nabonye numva ndatunguwe kuko nibazaga ko batari buze, ariko binyeretse ko Police FC ari ikipe nziza”. Ishimwe Issa Zappy

Ishimwe Issa Zappy (Iburyo) ashyikirizwa ubutumwa yagenewe na bagenzi be bakinana, abatoza n'abayobozi ba Police FC

Ishimwe Issa Zappy (Iburyo) ashyikirizwa ubutumwa yagenewe na bagenzi be bakinana, abatoza n'abayobozi ba Police FC

Ishimwe kandi yafashe umwanya ashima ubuyobozi bw’ikipe ya Police FC na polisi y’igihugu muri rusange kuko ngo bamufashije muri gahunda zose yagiye ajyamo mu burwayi n’urupfu rw’umubyeyi we. Ishimwe Issa Zappy ni umukinnyi ukina nka myugariro ahagana iburyo mu ikipe ya Police FC guhera mu mwaka w’imikino turimo wa 2017-2018. Iyi kipe yayigezemo avuye muri Rayon Sports yari amazemo umwaka umwe w’imikino 2016-2017. Ishimwe Issa Zappy yageze muri Rayon Sports avuye muri Sunrise FC.

Eric Ngendahimana (Imbere) ukina hagati mu kibuga na Niyonzima Jean Paul Robinho (Inyuma)

Eric Ngendahimana (Imbere) ukina hagati mu kibuga na Niyonzima Jean Paul Robinho (Inyuma)

Nzarora Marcel  umunyezamu wa Police Fc

Nzarora Marcel umunyezamu wa Police Fc 

Niyigaba Ibrahim ukina ataha izamu muri Police FC

Niyigaba Ibrahim ukina ataha izamu muri Police FC

Niyintunze Jean Paul umutoza ushinzwe kongera ingufu z'abakinnyi muri Police FC

Niyintunze Jean Paul umutoza ushinzwe kongera ingufu z'abakinnyi muri Police FC

Maniraguha Claude (Ibumoso) umutoza w'abanyezamu ba Police Fc na Habimana Hussein (Iburyo) myugariro

Maniraguha Claude (Ibumoso) umutoza w'abanyezamu ba Police Fc na myugariro Habimana Hussein (Iburyo)  

Seninga Innocent  umutoza mukuru wa Police FC

Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC wabonaga atishimye birumvikana 

Nizeyimana Mirafa ukina hagati muri Police FC nawe yari ahari

Nizeyimana Mirafa ukina hagati muri Police FC nawe yari ahari 

Neza Anderson

Neza Anderson 

Biramahire Abeddy

Biramahire Abeddy

Mico Justin

Mico Justin

Ndayishimiye Antoine Dominique

Ndayishimiye Antoine Dominique

Manishimwe Yves

Manishimwe Yves 

Nsengiyumva Moustapha

Nsengiyumva Moustapha 

Muvandimwe

Muvandimwe Jean Marie Vianney 

Usabimana Olivier

Usabimana Olivier

Danny Usengimana yari ahari

Danny Usengimana yari ahari

Danny Usengimana yari ahari

Ndayishimiye Celestin

Ndayishimiye Celestin 

Abakinnyi ba Police FC

Abakinnyi ba Police FC

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND