RFL
Kigali

Abakinnyi mpora mbabwira gukina umukino w’imvange ariko ntibabyumva-ANTOINE HEY

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/08/2017 10:12
0


Antoine Hey umutoza mukuru w’Amavubi avuga ko muri kamere ye aba ashaka ko byibura umukinnyi aba agomba gukina uburyo (System) butandukanye bubaho mu mupira w’amaguru. Hey avuga ko ahora abwira abakinnyi ko baba bagomba gukina umukino uvanze ariko ntibabyumve vuba.



Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 31 Nyakanga 2017, Antoine Hey yavuze ko biba byiza kuba ikipe yakina uburyo butandukanye bitewe n’ikipe bagiye guhura ariko birangira ikipe ikinnye ibyo ishoboye kandi ko agerageza kumvisha abakinnyi b’Amavubi ko bagomba gukina umukino w’imvange. Antoine Hey yagize ati:

Turasahaka gukina imvange y’imikinire ya Brezil, u Budage….Ndababwiza ukuri rwose. Njya mbibwira aba bakinnyi ariko ntibajya bashaka kubyumva. Dufite abakinnyi dusanzwe n’ubundi dufite mu gihugu, iyo uri umutoza ndavuga umutoza mwiza uba ugomba kureba icyo ikipe yawe ishoboye kuri buri mukinnyi ndetse n’ikipe yose nyuma ugategura uburyo bwo gukina ugendeye ku byo ufite. Naho kujya ku kibuga ukibwira ko uri bukine nka Barcelona… Tugomba gukina nk’u Rwanda ibindi bigenda biza.

Uyu mutoza avuga ko kuba umukino w’imvange utakunda ku bakinnyi b’Amavubi harimo ikibazo cyo kuba ikipe yose itaramenyerana, kuba nta mikino ya gishuti barakina ngo bagire uburyo bagendera ku murongo umwe ndetse no kuba abenshi mu bakinnyi batarakina imikino myinshi mu ikipe y’igihugu. Yagize ati:

Mugomba kumenya ko aba bakinnyi dufite batigeze bakina imikino myinshi bari kumwe, ntitwigeze dukina imikino yo kwitegura amarushanwa. Nk’umukino twakinnye na Centre Afrique hari ubwo wasangaga ari ubwa mbere umukinnyi agiye gukina bene uwo mukino. Twagize abakinnyi bakinnye umukino wabo wa mbere turi muri Tanzania, abandi muri bo bwari ubwa kabiri. Ibyo sibyo twakabaye dusaba abakinnyi bacu (Gukina imvange), niyo mpamvu nazanye igitekerezo cyo gukina umukino w’amayeri menshi.

Hey avuga ko mu gihe abakinnyi bazaba bamaze kumenyerana, bamaze gukina imikino myinshi mpuzamahanga, bizaba byoroshye kuba nk’umutoza yafata indi ntego yo kubakinisha ubwoko bw’umukino yifuza (Playing Style).

Uyu mutoza asanzwe akinisha uburyo bwugarira cyane ashingiye hagati mu kibuga kuko akunze gukoresha abakinnyi batanu cyangwa batandatu ndetse akitabaza abakinnyi batatu (3) inyuma.

Antoine Hey avuga ko kuba Amavubi ataramenyerana bituma hari byinshi yirengagiza gukora

Antoine Hey avuga ko kuba Amavubi ataramenyerana bituma hari byinshi yirengagiza gukora

Hey avuga ko kandi uko ikipe igenda imenyerana umutoza agenda ahindagura uburyo bw'imikinire

Hey avuga ko kandi uko ikipe igenda imenyerana umutoza agenda ahindagura uburyo bw'imikinire 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND