RFL
Kigali

Abakinnyi 3 batarimo Kwizera Pierrot ni bo Masud Djuma abona ko ari abatekinisiye kurusha abandi muri Rayon Sports

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/03/2017 15:13
1


Rayon Sports ni yo kipe kugeza ubu iyoboye urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda ndetse ni kipe ifite abakinnyi benshi banakomeye ugereranyije n’abari mu gihugu, ariko Masud Djuma utoza iyi kipe yambara uburu n’umweru avuga ko batatu muri bo aribo batekinisiye kurusha abandi.



Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzemo Sunrise FC ibitego 3-1, Masud Djuma yafashe umwanya wo gusobanura amayeri hamwe n'uburyo akoresha kugira ngo abakinnyi be barusheho kwitwara neza ndetse anongeraho ko mu bakinnyi Rayon Sports ifite uwitwa Manishimwe Djabel, Nahimana Shassir na Muhire Kevin aribo bakinnyi batatu afite barusha abandi ubutekinisiye mu kibuga ndetse anongeraho ko abantu bose bagomba kubimenya.

Kuba yari afite aba bakinnyi mu kibuga muri uyu mukino batsinzemo Sunrise ngo yari yizeye ko ari bukine umupira mwiza kuko abizera cyane mu guhanahana neza hagati mu kibuga.

….abatekinisye dufite Shassir arimo, Djabel arimo..Kevin arimo. Kuko nibo batekinisiye dufite kuruta abandi mu ikipe, mubimenye hakiri kare. Nifuza ko twabona umupira, umwe, ibiri itembera mu kibuga..dukine. Masud Djuma 

Muri uyu mukino, Moussa Camara niwe wafunguye amzamu ku munota wa 13’, Kwizera Pierrot yungamo ikindi ku munota wa 38’ mbere yuko Moussa Camara yongera kureba mu izamu ku nshuro ya kabiri ku munota wa 44’ w’umukino.

Igitego cy’impozamarira cya Sunrise FC cyabonetse ku munota wa 75’ w’umukino ubwo Munezero Fiston yakoraga ikosa mu rubuga rw’amahina agatega Ortomal Alex, uyu rutahizamu yahawe penaliti ahita ayinjiza.

Manishimwe Djabel

Manishimwe Djabel umwe mu batekinisiye Masud Djuma yizera mu kibuga

Muhire Kevin

Amacenga n'imipira ashyikiriza bagenzi be, Muhire Kevin bimuha kwizerwa na Masud Djuma 

Nahimana Shasiri

Nahimana Shassir nawe ari mu batekinisiye Masud Djuma yemera cyane muri Rayon Sports






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Butera6 years ago
    nange Niko mbibona ariko pierrot ari hejuru yabo cyane!! ashobora kuba ari nayo mpamvu atamuvuze.





Inyarwanda BACKGROUND