RFL
Kigali

Abakinnyi barindwi (7) bagomba gusohoka muri Police FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/06/2017 15:06
0


Ikipe ya Police FC iheruka gusezererwa mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro itsinzwe na Rayon Sports igiteranyo cy’ibitego 6-1 mu mikino ibiri (2) nyuma yuko yari yasoje shampiyona ihagaze ku mwanya wa kabiri, kuri ubu ikomeje urugendo rwo kugura abakinnyi inasezerera abo ibona badakwiye kuba bayirimo.



Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC ubwo yaganiraga n’abanyamakuru nyuma y’umukino yanyagiwemo na Rayon Sports ibitego 4-1, yavuze ko umwaka w’imikino 2016-2017 Police FC yakoresheje abakinnyi 27. Gusa ngo bagomba kwirukanamo barindwi (7) bakabona imyanya irindwi (7) izajyamo abandi bakinnyi bazava mu yandi makipe.

“Ku bijyanye no kugura abakinnyi byo turi kubitekerezaho n’ubuyobozi. Hari abakinnyi naberetse ko nkeneye kandi nzi ko bazabimfashamo abo bakinnyi bakaza. Twari dufite itsinda ry’abakinnyi (Squad) rinini ry’abakinnyi 27. Hazasohokamo barindwi (7), hinjire barindwi (7)”. Seninga Innocent

Mu bakinnyi barindwi (7) Police FC izatandukana nabo mbere yuko umwaka w’imikino 2017-2018 utangira, babiri (2) muri bo bamaze kubona amakipe bazakinira. Danny Usengimana yamaze kuba umukinnyi wa Singida United mu cyiciro cya mbere muri Tanzania mu gihe Imurora Japhet yamaze kugurwa na Eastern Sports de Hong Kong mu cyiciro cya mbere mu Bushinwa.

Abandi bakinnyi bivugwa ko bagomba gutandukana na Police FC barimo; Ngomirakiza Hegman kuri ubu ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Akayezu Jean Bosco bita Welbeck usanzwe akina ku mpande ugana imbere (winger), Twagirimana Innocent bita Kavatiri nawe ukina ku mpande asatira (winger), Ndatimana Robert umukinnyi wo hagati bari bafashe ava muri Rayon Sports ariko kuri ubu akaba atarongererwa amasezerano ndetse ibiganiro hagati ye na Bugesera FC bikaba bigeze kure.

Undi mukinnyi ushobora kuva muri Police FC ni myugariro w’iburyo Uwihoreye Jean Paul wagiye abura umwanya uko shampiyona yagendaga igana ku musozo. Uyu musore bakunda kwita Kompa (Compas) amakuru ahari aravuga ko ikipe ya Mukura Victory Sport irekereje ku muryango usohoka muri Police FC kugira ngo imumanukane mu Karere ka Huye mu gihe gahunda bafitanye na Nyandwi Sadam wa Espoir FC yaba idakunze.

Dore abakinnyi barindwi (7) Police FC izaba itari kumwe nabo umwaka utaha w’imikino:

1.Ngomirakiza Hegman

2.Akayezu Jean Bosco

3.Twagirimana Innocent

4.Ndatimana Robert

5.Uwihoreye Jean Paul

6.Imurora Japhet (Eastern Sports de Hong Kong)

7.Usengimana Danny (Singida United)

Ndatimana Robert uri mu biganiro n'ikipe ya Bugesera FC

Ndatimana Robert uri mu biganiro n'ikipe ya Bugesera FC

Danny Usengimana umukinnyi wa Singida United

Danny Usengimana umukinnyi wa Singida United 

Uwihoreye Jean Paul nawe kuri ubu arifuzwa na Mukura Victory Sport

Uwihoreye Jean Paul nawe kuri ubu arifuzwa na Mukura Victory Sport

Imurora Japhet umukinnyi wa Eastern Sports de Hong Kong

Imurora Japhet umukinnyi wa Eastern Sports de Hong Kong

Ngomirakiza Hegman  kuri ubu arabarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho atuye n'umuryango we

Ngomirakiza Hegman  kuri ubu arabarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho atuye n'umuryango we

Akayezu Jean Bosco bitwa Welbeck

Akayezu Jean Bosco witwa Welbeck 

Twagirimana Innocent uzwi nka Kavatiri nawe Police FC ishobora gushaka aho imutiza

Twagirimana Innocent uzwi nka Kavatiri nawe Police FC ishobora gushaka aho imutiza

AMAFOTO: INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND