RFL
Kigali

Abakinnyi babiri Nshutinamagara ‘Kodo’ abona ko bafite ahazaza heza mu kibuga-VIDEO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/04/2017 8:19
0


Nshutiyamagara Ismael uzwi nka Kodo kuri ubu wanarangije urugendo rwo gukina umupira w’amaguru, avuga ko mu bakinnyi bakina umwanya nk’uwo yahozemo abona bashoboye barimo; Rugwiro Herve na Bishira Latif aribo bakinnyi basigaye mu kibuga bafite ejo hazaza heza.



Nshutinamagara avuga ko yagize amahirwe yo gukinana n’abakinnyi beza mu kugarira ariko ngo iyo arebye abari mu kibuga abona Bishira Latif wugarira muri AS Kigali ndetse na Rugwiro Herve wa APR FC abona bahagaze neza.

“Buriya hari myugariro wa APR…Herve. Wenda mvuze abari mu kibuga hari Rwatubyaye aragenda (yarongeye aragaruka). Hari n’undi mwana dukinana (bakinanye) nubwo atagiye abona umwanya wo gukina ariko azaba myugariro mwiza. Umwana bita Bishira Latif”. Nshutinamagara Isamael Kodo mu kiganiro yagiranye na Royal TV mu kitwa Half Time Show.

Kodo akomeza avuga ko aba bakinnyi abona ko bafite imbere heza mu kugarira kandi ko ngo burya kugarira bisaba kugira umutima ukomeye. Gusa yavuze ko mu bakinnyi bakinanye bugarira atazibagirwa Mbuyu Twite bahoranye muri APR FC ndetse na Tom Semugelele babanye muri Atraco FC.

Shaka Okelo ni umukinnyi bakinanye muri Kiyovu Sport ashima cyane bitewe n’inama yamugiraga ndetse n’ibyo yamwigiyeho mu gihe bamaranye mu kibuga. “Myugariro bita Shaka Okelo…yaranyubatse mu bitekerezo, kungira inama ….kuko namugezeho nkiri umwana, agenda angira inama. Yaranyubatse cyane…mu by’ukuri ndamushimira cyane”. Kodo

Uyu mugabo yavuze ko mu buzima bwe bwamuranze nk’umukinnyi atajya yumva Radio mu biganiro by’imikino kuko ngo akenshi bamusererezaga mu bihe bibi yabaga arimo ndetse ko ibihe atazibagirwa uburyo yavuzwe nabi ubwo yakoraga ikosa muri CECAFA y’ibihugu yabereye muri Kenya mu 2009,  u Rwanda rugatsindwa.

Nshutinamagara Ismael Kodo yakiniye amakipe atandukanye arimo FC Marines, Kiyovu Sport, Atraco FC (itakibaho) ikipe yavuyemo agana muri APR FC yavuyemo muri uyu mwaka w’imikino (2016-2017) agana muri AS Kigali. Kuri ubu ari mu banyarwanda 32 batangiye amasomo y’umwuga wo gutoza umupira w’amaguru.

Rugwiro Herve

Rugwiro Herve (Wambaye akenda k'icyatsi) myugariro w'ikipe ya APR FC n'Amavubi Stars

Bishira Latif

Bishira Latif myugariro wa AS Kigali

Nshutinamagara Ismael Kodo yatangiye umwuga wo gutoza muri AS Kigali

Nshutinamagara Ismael Kodo (Wambaye umwenda urimo umuhondo) kuri ubu yatangiye umwuga wo gutoza muri AS Kigali

KANDA HANO WUMVE UNAREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND