RFL
Kigali

Abakinnyi ba Rayon Sports banze gukora imyitozo batarabona nibura umushahara w’ukwezi kumwe

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/11/2018 14:43
5


Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports iheruka mu matsinda ya Total CAF Confederation Cup 2017-2018 banze gukora imyitozo bitewe n'uko badashaka gukomeza gutakaza imbaraga ikipe ibarimo ibirarane by’imisahahara y’amezi abiri bahora babeshywa ko bazayabona vuba.



Ni Rayon Sports yatangiye uyu mwaka yaba abayobozi, abafana, abatoza n’abakinnyi bahiga ko bagomba gutwara ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda kugira ngo bazabone uko mu mwaka wa 2019 basohoka bakajya mu mikino mpuzamahanga. Gusa ntabwo magingo aya abakinnyi bari guhuza n’abayobozi babarimo ibirarane by’imishahara y’amezi abiri, mu gihe bahora babwirwa ko bazayabona mu cyumweru kiba gikurikira icyo barimo.

Imyitozo yo kuri uyu wa Gatanu  tariki 30 Ugushyingo 2018 yari kuba mbere ya saa sita yaje gusubikwa kuko n’abakinnyi ubwabo bari bamaze kumvikana ko badashobora kujya mu kazi batarahabwa ubutumwa bufatika. Umwe mu bakinnyi b'iyi kipe waganiriye na INYARWANDA yavuze ko ari ukuri ko badashobora kujya mu myitozo nyamara bafite ibibazo bibakomereye birimo no kuba bafite amadeni ahantu hatandukanye bitewe nuko bagiye basezeranya abantu ko bazabishyura.

“Ni byo ntabwo twajya mu Nzove batatwishyuye. Abayobozi bakunze kugenda batwizeza ko bizacyemuka ariko iminsi ibaye myinshi twihangana niyo mpamvu ubu byabaye ngombwa ko tubireka”.

Rayon Sports yagombaga kwitoza mu gitondo cy'uyu wa Gatanu ntibyakunda

Rayon Sports yagombaga kwitoza mu gitondo cy'uyu wa Gatanu ntibyakunda

Itangishaka Bernard umunyamabanga akaba ari nawe usanzwe avugira ikipe ya Rayon Sports mu gihe nta muvugizi urashyirwaho, yabwiye INYARWANDA ko ayo makuru niba ahari atayazi kuko ngo mu mategeko atari umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports.

Rayon Sports igomba gucakirana na Kiyovu Sport kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Ukuboza 2018 mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona uzakinirwa kuri sitade ya Kigali (15h30’).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Chad5 years ago
    Ministeri ibishinzwe ikeneye gukora inshingano zayo igakemura ikibazo cy'aba bakinnyi. Aka n'akarengane kandi nugutesha abanyarwanda agaciro. Ibi bituma abanyarwanda batubaha ubutegetsi kuko budashira mubikorwa inshingano zibareba.
  • Dusenge jean de Dieu5 years ago
    UBUYOBOZI BWAREYO NIBAHEMBE ABACYINNYI KUCYUMWERU TUTAZASEBA.
  • claudiii love5 years ago
    ahhhhaaa karabaye gasenyi iranze ibaye gasenyi erega ibi ntago byabura kuri reyon niyiziye niyompamvu nzigumira kuri equipe yamahoro gusa APR oyeee oyeeee oyeeeeeeeeeeee
  • Bolingo5 years ago
    Ati njye ayo makuru sinyazi!! Ababeshyi biyita abavugizi cga abanyamabanga b'amakipe bajya bansetsa.
  • Bosco5 years ago
    Kanyagwa Gasenyi ibibazo byayo bihoraho ngo izanye ubu brazirien wo kujya yambura da





Inyarwanda BACKGROUND