Tariki ya 4 Nzeli 2018 ni bwo abakinnyi ba Kiyovu Sport bari banze gukomeza imyitozo bari batangiye kuwa 29 Kanama 2018, ku gica munsi cy’uyu wa Mbere tariki ya 8 Ukwakira 2018 na none aba bakinnyi babuze ku kibuga cya Mumena usibye Rachid Kalisa wabashije kuhagera.
Mu bakinnyi basanzwe bafite amasezerano muri Kiyovu Sport, Rachid Kalisa ukina hagati muri iyi kipe yambara umweru n’icyatsi ni we wenyine witabiriye imyitozo y’igica munsi cy’uyu wa Mbere mu gihe abandi batabonetse.
Aba bakinnyi bamwe bavuga ko bamaze amezi arenga atatu batabona amafaranga y’imishahara bityo ko bahugiye ku buzima bwabo ku buryo bigoranye ko wakina umupira uri butahe ukaburara cyangwa nyiri nzu akuri ku mugongo.
Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport aganira na Mutarambirwa Djabil bareba icyo bakora
Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport unashakwa n’amakipe atandukanye yo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba cyo kimwe na AS Kigali, avuga ko kuba abakinnyi batarahembwa bitababuza kuza mu kazi kuko we ngo azitabira kugeza igihe azaba atakiri umutoza mukuru wa Kiyovu Sport.
Mu gihe Kiyovu Sport ikiri mu bibazo by’amikoro, shampiyona irabura iminsi micye ngo itangire kuko ubwo kuwa 19 Ukwakira 2018 izaba itangira, Kiyovu Sport izaba isura Kirehe FC kuwa Gatandatu tariki 20 Ukwakira 2018.
Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport arashakishwa ku isoko ry'abatoza
Abatoza bahisemo gukoresha abakinnyi basanzwe bakora imyitozo ku bushake bwabo
Rachid Kalisa ni we mukinnyi wenyine ufite amasezerano wageze ku myitozo
Ndayegamiye Abou watandukanye na Mukura VS nawe yikorera imyitozo ku Mumena
Zagabe Jean Claude wavuye muri Mukura VS nawe ari gukora imyitozo ikakaye muri iyi minsi
Ishimwe Patrick warangizanyije na AS Muhanga nawe nta kipe afite yabera mu izamu
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO