RFL
Kigali

Abakinnyi ba Isonga Fc bashimiye Imana muri ADEPR Remera ko yabafashije kujya mu cyiciro cya mbere muri Shampiyona

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/06/2017 19:55
0


Nyuma yo kuva mu cyiciro cya kabiri bakajya mu cyiciro cya mbere muri Shampiyona y'umupira w’amaguru mu Rwanda, abakinnyi basaga 16 ba Isonga Fc bagiye gushima Imana mu rusengero rwa ADEPR Remera.



Isonga Football Club ifashwa na Minisiteri y’Umuco na Siporo ndetse n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, yazamutse muri shampiyona y'u Rwanda icyiciro cya mbere nyuma yo kurangiza itsinze AS Muhanga igiteranyo cy’igitego kimwe (1-0).Ibi byaje gushoboka ubwo mu mukino wo kwishyura wakinwe kuri uyu wa Gatandatu warangiye amakipe yombi aguye miswi akanganya 0-0 mu gihe umukino ubanza Isonga FC yari yatsinze igitego 1-0 i Kigali.

Nk’uko Inyarwanda.com tubikesha abashinzwe itangazamakuru muri ADEPR, kuri iki Cyumweru tariki 18 Kamena 2017 abakinnyi ba Isonga Fc bahagaze imbere y'iteraniro mu rusengero rwa ADEPR paruwase ya Remera bashima Imana ko yabafashije kuva mu cyiciro cya kabiri bakaba bageze mu cyiciro cya mbere muri Shampiyona y'u Rwanda.

Amakuru akomeza avuga ko aba bakinnyi barengaga 16 baherutse no kubatirizwa muri uru rusengero rwa ADEPR Remera. Kujya gushima Imana ngo byari mu rwego rwo guhiguraga umuhigo wabo dore ko bakunze kwitabira na gahunda z'Itorero zirimo n'iz'amasengesho yo kuwa Gatanu nkuko bitangazwa na ADEPR. 

Isonga Fc

Ibyatangajwe na ADEPR kuri uyu wa 18 Kamena 2017






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND