RFL
Kigali

Abakinnyi ba FC Musanze basuye umuryango wa Seninga Innocent wibarutse umukobwa

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:2/06/2018 22:19
1


Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Kamena 2018 ni bwo umuryango wa Seninga Innocent na Mahoro Sonia wibarutse umwana w’umukobwa bamwita Cyuzuzo Seninga Gabriella Martinez waje yuzuza umubare w’abana batatu uyu muryango umaze kugira.



Nyuma y'uko Cyuzuzo Seninga Gabriella Martinez yari amaze kugera ku isi, bamwe mu bakinnyi ba FC Musanze bafashe urugendo bava mu Majyaruguru bagana mu murenge wa Kimironko mu rugo rwa Seninga Innocent muri gahunda yo kwishimira uyu muziranenge wageze ku isi.

Seninga Innocent n’umufasha we Mahoro Sonia bagize umuryango urimo abana batatu ari bo; Iyumva Seninga Anderson Smith ufite imyaka itandatu (6) , Seninga Shami Gaella ufite imyaka ine y’amavuko ndetse na Cyuzuzo Seninga Gabriella Martinez.

Seninga Innocent  umutoza mukuru wa Musanze FC

Seninga Innocent umutoza mukuru wa Musanze FC

Abakinnyi barimo Peter Otema (ubanza ibumoso) na Kikunda Musombwa Patrick Kaburuta (wa kabiri) bari basuye umuryango wa SEninga Innocent

Abakinnyi barimo Peter Otema (ubanza ibumoso) na Kikunda Musombwa Patrick Kaburuta (wa kabiri) bari basuye umuryango wa Seninga Innocent

Umwuga wo gutoza kuri Seninga Innocent:

Seninga Innocent yatangiye umwuga w’ubutoza mu 2011 ubwo yatozaga ikipe y’abato ya FERWAFA aho yakoranaga cyane n'abari barasigaye batabashije kujya mu mikino y’igikombe cy’isi cya 2011 cyaberaga Mexico mu cyiciro cy’abakinnyi batarengeje imyaka 17.

Nyuma, Seninga yagannye mu cyiciro cya kabiri mu ikipe ya Aspor FC mbere yo kugana mu Isonga FC nk’umutoza wungirije. Mu mwaka w’imikino 2014-2015 yagizwe umutoza mukuru ndetse anakomeza kuyitoza mu cyiciro cya mbere, mbere yo kuyigeza mu mikino ya 1/2 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro.

Amaze kugera kuri ibi, amwe mu makipe y’icyiciro cya mbere yatangiye kumurambagiza ariko ahitamo Kiyovu Sport. Gusa ntabwo yahiriwe no kuramba muri iyi kipe kuko yahise atwarwa na Etincelles FC mu mpera z’umwaka w’imikino 2015-2016.

Etincelles FC yayisanze mu mwanya mubi ku buryo yashoboraga no kumanuka mu cyiciro cya kabiri. Gusa yakoze ibishoboka iyi kipe y’i Rubavu iguma mu cyiciro cya mbere kuko yasoje ku mwanya wa 13. Mu ntangiriro z’umwaka w’imikino 2016-2017 yahise agurwa na Police FC aza gusimbura Cassa Mbugo wari wamaze kwirukanwa.

Tariki ya kabiri Gicurasi 2018 ni bwo uyu mugabo yasinye mu ikipe ya FC Musanze nk’umutoza mukuru nyuma yaho yari amaze gutandukana na Police FC.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • louis5 years ago
    byiza cyane congratulations kuri Seninga na mama cyuzuzo umutoza mwiza ubana nabantu Bose





Inyarwanda BACKGROUND