Jimmy Mulisa umutoza w’ikipe ya APR FC ifite igikombe cya shampiyona yahamagaye abakinnyi 20 azitabaza ku mukino agomba gusuramo Mukura Victory Sport kuri uyu wa Gatanu mu Karere ka Huye ubwo bazaba bakina umunsi wa 18 wa shampiyona. Muri aba bakinnyi ntiharimo Usengimana Faustin wari wabanjemo bakina n’amagaju FC bakanganya 0-0.
Uretse kuba uyu myugariro agomba gusigara i Kigali, ntabwo azahasigara wenyine kuko na mugenzi we Habyarimana Innocent bita Di Maria ntari muri iyi kipe nubwo bakina n’Amagaju FC yagiyemo asimbuye Sibomana Patrick Pappy.
Usengimana Faustin ntari mu bakinnyi 20 Jimmy Mulisa azakuramo 18 bazakina na Mukura Victory Sport
Aba bakinnyi babiri basimbuwe na Nshuti Innocent ndetse na Ngabo Mucyo Freddy, abakinnyi babiri batari bajyanwe i Nyamagabe. APR FC ikaba iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 35, inota rimwe inyuma ya Rayon Sports ya mbere n’ibirarane bibiri mu gihe Mukura bari ku mwanya wa 10 n’amanota 19.
Urutonde rw’abakinnyi 20 APR FC ijyana mu majyepfo, aba bazavamo 18 ku mukino na Mukura Victory Sports
TANGA IGITECYEREZO