Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC yahamagaye abakinnyi 18 arenzaho Iranzi Jean Claude mu rugendo rugana i Victoria muri Seychelles aho bagiye gusura ikipe ya Anse Reunion baheruka gutsinda ibitego 4-0 mu mukino ubanza wabereye i Kigali.
Byari mu mukino ubanza mu irushanwa Nyafurika rihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu (Total CAF Confederation Cup 2018). Byari tariki 11 Gashyantare 2018 ubwo Bizimana Djihad ukina hagati muri iyi kipe yambara umweru n’umukara akayitsindamo ibitego bitatu wenyine (Hat-trick). Ikindi gitego cyatsinzwe na Issa Bigirimana.
Nyuma y’uyu mukino, Bizimana Didier wari wavuganye n’abanyamakuru yahamije ko n'ubwo bafite impamba y’ibitego atari umwanya mwiza wo gusuzugura Anse Reunion kuko ngo umupira ugira ibyawo biba bihabanye n’ibyo abantu baba bibwira. Mu bakinnyi 18 burira indege mu gicuku cy’uyu wa Gatandatu ushyira ku Cyumweru, nta mpinduka nini zirimo ugereranyije n’abo bari batoranyije ku mukino ubanza.
Bizimana Djihad yatsinze "Hat-Trick " mu mukino ubanza
Dore abakinnyi 19 Jimmy Mulisa yamanukanye i Victoria:
1.Kimenyi Yves (GK, 21)
2.Mvuyekure Emery (GK,1)
3.Ombolenga Fitina (25)
4.Imanishimwe Emmanuel (24)
5.Rukundo Denis (28)
6.Rugwiro Herve (4)
7. Buregeya Prince Aldo (18)
8.Shaffy Songayingabo 23
9.Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (C, 7)
10.Nshimiyimana Imran (5)
11.Twizerimana Martin Fabrice (6)
12.Blaise Itangishaka (22)
13.Bizimana Djihad (8)
14.Issa Bigirimana 26
15.Maxime Sekamana 17
16.Byiringiro Lague (14)
17.Muhadjili Hakizimana (10)
18.Nshuti Innocent (19)
19.Iranzi Jean Claude (12)
Byitezwe ko abakinnyi babanjemo mu mukino ubanza bashobora kugumana imyanya yabo
TANGA IGITECYEREZO