RFL
Kigali

Abakinnyi 18 Ivan Minaert azitabaza ahura na Mamelodi (Uko gahunda y’urugendo iteye)

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/03/2018 16:38
0


Nyuma yo gukina umukino wa shampiyona Rayon Sports yatsinzemo FC Marines ibitego 2-0, Ivan Minaert yahise ahamagara abakinnyi 25 bakomeza kwitoza bategura umukino bafitanye na Mamelodi Sundowns kuwa 18 Werurwe 2018. Mu bakinnyi 18 ntiharimo Nahimana Shassir na Mugume Yassin.



Nahimana Shassir usa n'aho yahagaritse imyitozo ku mpamvu zitandukanye n’uburwayi cyangwa ibindi bihano, ntabwo yagize amahirwe yo kuba yakwizerwa na Ivan Minaert nubwo mu mukino ubanza yari mu bakinnyi 18 ndetse yanabanjemo nubwo yaje gusimburwa hakiri kare.

Mugume Yassin ukomoka muri Uganda nawe bisa n'aho yatanze umwanya akawuha myugariro Manzi Thierry utarakinnye umukino ubanza kubera amakarita. Iyo ukomeje kureba muri uru utonde usanga Bimenyimana Bonfils Caleb ariwe wahise ahabwa umwanya Nahimana Shassir yari arimo mu mukino ubanza mu gihe Manishimwe Djabel we agifite ikibazo cy’uburwayi kuko n’umukino ubanza ntiyawukinnye.

Ku bijyanye n’urugendo, ikipe ya Rayon Sports izahaguruka mu Rwanda kuwa Gatandatu tariki 17 Werurwe 2018 saa tatu n’iminota 15’ z’igitondo (09h15) nk’uko Itangishaka Bernard (King Bernard) umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Rayon Sports yabitangarije abanyamakuru bari ku myitozo yakozwe kuwa Gatatu tariki 14 Werurwe 2018. Itangishaka Bernard yagize ati:

Inzira yo ni iy’indege kuko tuzagenda na Rwanda Air. Guhaguruka ni kuwa Gatandatu tariki 17 z’uku Kwezi (Werurwe 2018) saa tatu n’iminota 15 za mu gitondo (09h15’), tugereyo nka saa munani na 40’, abakinnyi baruhuke ku buryo saa moya twakora imyitozo ku kibuga tuzakiniraho nk’uko bisanzwe noneho dukine uwo mukino ku Cyumweru hanyuma kuwa Mbere tugaruke.

Itangishaka Bernard bita KIng Bernard umunyamabanga w'ikipe ya Rayon Sports FC

Itangishaka Bernard bita King Bernard umunyamabanga w'ikipe ya Rayon Sports FC

Akenshi usanga amakipe agiye gukina imikino hanze akunze kugenda mbere kugira ngo yaba abakinnyi n’abatoza babone umwanya wo kwitegura. Gusa siko bimeze kuri Rayon Sports izagera muri Afurika y’Epfo habura amasaha macye ngo umukino ukinwe. Itangishaka Bernard avuga ko nk’ubuyobozi bakoze isesengura bagasanga nta mpamvu n’imwe yatuma bagenda mbere y’igihe.

Mu magambo ye yagize ati” Twasanze nta cyatuma tugenda mbere kuko harimo icyumweru cyo kwitegura. Icya ngombwa nuko twakubahiriza ya minsi yo kwitegura ikibuga noneho n’inama ya tekinike tukazaba tuyirimo kandi izaba uwo munsi twahageze”.

Abakinnyi ba Rayon Sports bagomba kujya gusura Mamelodi Sundowns FC kuko nayo yarabasuye

Abakinnyi ba Rayon Sports bagomba kujya gusura Mamelodi Sundowns FC kuko nayo yarabasuye

Abakinnyi 18 ba Rayon Sports  bazahura na Mamelodi Sundowns FC:

1.Ndayishimiye Eric Bakame (GK,1)

2.Ndayisenga Kassim (29)

3.Mutsinzi Ange Jimmy (5)

4.Manzi Tierry (4)

5.Mugabo Gabriel (2)

6.Usengimana Faustin (15)

7.Irambona Eric Gisa (17)

8.Eric Rutanga Alba (3)

9.Mugisha Francois Master (25)

10.Niyonzima Olivier Sefu (21)

11.Mukunzi Yannick (6)

12.Kwizera Pierrot (23)

13.Muhire Kevin (8)

14.Bimenyimaba Bonfils Caleb (7)

15.Christ Mbondy (9)

16.Ismaila Diarra (20)

17. Shabana HusseinTchabalala (11)

18.Nyandwi Sadam (16)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND