RFL
Kigali

Abakinnyi 15 b’ikipe y’u Rwanda bitabiriye Tour Du Rwanda bemerewe na Leta agahimbazamusyi

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:1/12/2015 12:10
3


Abakinnyi 15 b’abanyarwanda bitabiriye irushanwa rya Tour du Rwanda 2015 ndetse bakabasha no kuryegukana, bategereje guhabwa agahimbazamusyi mu minsi ya vuba bagenewe na Leta y’u Rwanda kubera ishema bahesheje igihugu mu ruhando mpuzamahanga.



Mu kiganiro Aimable Bayingana; Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) yagiranye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, yaduhamirije ko Minisiteri y’umuco na Siporo mu Rwanda yemereye aba bakinnyi uko ari 15 agahimbazamusyi ndetse kakaba kazagera ku bakinnyi mu minsi ya vuba, buri mukinnyi akagenerwa umugabane we.

N’ubwo hari amakuru yavugwaga ko amafaranga buri mukinnyi yemerewe ari miliyoni ebyeri z’amafaranga y’u Rwanda, bivuga ko ikipe yose y’abakinnyi 15 izagenerwa angina na miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda, uyu muyobozi yavuze ko nta kijyanye n’umubare w’amafaranga bazahabwa yavuga kuko kugeza ubu bikiri muri Minisiteri. Gusa hari amakuru yizewe Inyarwanda.com ikesha umwe mu bakozi b’iri shyirahamwe avuga ko izi miliyoni ebyeri ari zo zagenewe buri mukinnyi.

Aba bakinnyi bemerewe aka gahimbaza musyi, nyuma y’uko mu minsi ishize hari amagare mashya ikipe y’igihugu yagenewe na Perezida Paul Kagame kubera uko bitwaye muri Tour du Rwanda ya 2014, amagare babahaye akaba ari ayo mu rwego rwo hejuru kuko ari amwe n’akoreshwa n’ikipe yitwa Team Sky yatwaye inshuro eshatu irushanwa rikomeye ku isi rya Tour de France.  Igare rimwe muri aya bahawe, rifite agaciro k’amadolari ya Amerika 14.000, ni ukuvuga ko igare rimwe muri aya rifite agaciro ka miliyoni zirenga icumi (10.000.000) uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda. igihugu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dieudonne8 years ago
    10millions?ubwo mwabaze neza?
  • Tite Marshal 8 years ago
    Uwakoze agomba guhembwa niyo mpamvu bariya basore bakwiye kubona ako kantu !!!
  • Natacha 8 years ago
    Nibyo rwose bahembwe kuko baduhesheje ishema.





Inyarwanda BACKGROUND