RFL
Kigali

Abakinnyi 11 Seninga agomba kubanza mu kibuga i Rusizi ahiga amanota 3

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/12/2017 6:23
0


Kuri uyu wa kabiri tariki 19 Ukuboza 2017 ubwo haba hakomeza imikino ya shampiyona igeze ku munsi wayo wa cyenda (9), ikipe ya Police FC iraba yisobanura na Espoir FC ku kibuga cy’i Rusizi saa cyenda n’igice (15h30’).



Seninga Innocent udaheruka amanota atatu imbumbe mu mikino ine iheruka kuko yanganyije na Miroplast FC, Gicumbi FC na APR FC mbere yo gutsindwa na Rayon Sports, avuga ko amanota atatu y’i Rusizi ari ugupfa no gukira kuko ayakeneye kurusha ibindi byose.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na INYARWANDA ubwo iyi kipe yari isoje imyitozo yoroheje i Rusizi, yagize ati;”Amanota atatu turayakeneye cyane kuri iki kibuga nubwo twasanze imvura ihise bityo hakaba huzuyemo amazi, gusa ubwo nta kundi tuzahakinira uko hazaba hameze kose”.

Seninga Innocent aganiriza Ishimwe Issa Zappy

Seninga ntari bubanzemo Ishimwe Issa Zappy inyuma ahagana iburyo

Iyo urebye ku rutonde rw’abakinnyi 18 uyu mutoza yakoresheje ku mukino wa Rayon Sports, usanga yakozemo impinduka eshatu (3). Usanga mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga, umwe wenyine ni we utagarutse mu bakinnyi bari i Rusizi.

Izi mpinduka zaje gutuma, Muzerwa Amin, Umwungeri Patrick na Nzabanita David basigara i Kigali bityo Manishimwe Yves, Munezero Fiston na Bryan Muhinda babona umwanya. Muzerwa Amin wari wabanje mu kibuga ku mukino wa Rayon Sports ntabwo yagaragaye kuri uru rutonde, impinduka ishobora gutuma Manishimwe Yves abanza mu kibuga kuri uyu wa kabiri.

Dore abakinnyi 18 Seninga yajyanye i Rusizi:

Abanyezamu (2): Nzarora Marcel 18 na Bwanakweli Emmanuel 29

Abugarira (8) :Muhinda Bryan 15, Twagizimana Fabrice 6, Habimana Hussein 20, Muvandimwe Jean Marie Vianney 12, Ndayishimiye Celestin 3, Munezero Fiston 2 na Ishimwe Issa Zappy 26

Abakina hagati (5): Mushimiyimana Mohammed 10, Nizeyimana Mirafa 4, Eric Ngendahimana 24, Niyonzima Jean Paul Robinho 7, Nsengiyumva Moustapha 11. Abataha izamu (3): Biramahire Abeddy 23, Mico Justin 8 na Ndayishimiye Antoine Dominique 14.

Mu bakinnyi 11 bagomba guhura na Espoir FC naho hajemo impinduka guhera mu bwugarizi ugana imbere kuko Manishimwe Yves yagiye inyuma ku ruhande rw’iburyo ahakinnye Ishimwe Issa Zappy, Biramahire Abeddy agomba kubanza hanze bityo Nsengiyumva Moustapha akabanza mu kibuga.

Ndayishimiye Celestin agoma kubanza inyuma ku ruhande rw’ibumoso bityo Muvandimwe Jean Marie Vianney agafata akaruhuko ari nako Eric Ngendahimana asubira ku mwanya we hagati kuko Nzabanita David wari wabanjemo yasigaye mu mujyi wa Kigali. Mu buryo bw’imikinire (Game System), Seninga wari wakoresheje 4:3:3 akina na Rayon Sports, kuri ubu yahinduye ajya kuri 4:2:3:1

Dore abakinnyi bagomba kubanza mu kibuga ku ruhande rwa Police FC:

Police FC XI: Nzarora Marcel (18, GK), Mansihimwe Yves 22, Ndayishimiye Celestin 3, Habimana Hussein 20, Twagizimana Fabrice (6,C), Nizeyimana Mirafa 4, Eric Ngendahimana 24, Mushimiyimana Mohammed 10, Nsengiyumva Moustapha 11, Ndayishimiye Antoine Dominique 14 na Mico Justin 8.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND