RFL
Kigali

Abakinnyi 10 bahinduye amakipe bagahirwa n’intangiriro za shampiyona 2017-2018

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/12/2017 11:59
0


Nk’ibisanzwe iyo umwaka w’imikino urangiye cyangwa ugeze hagati, amakipe ariyubaka andi agasenyuka bitewe n’ubushobozi aba afite bityo bakabatwara abakinnyi bagana mu makipe afite icyo yizigamye. Mu Rwanda naho bigenda biza kuko ikipe idafite amafaranga ntiwayibaza umukinnyi ukora ikinyuranyo.



Muri uyu mwaka w’imikino wa 2017-2018, abakinnyi bahinduye amakipe abandi bava mu makipe y’abato bazamuka mu makipe yisumbuyeho. Gusa hari n’abandi batagize amahirwe yo kubona aho berekeza basa naho bahagaritse gahunda zo gukina. Aha twavuga nka Itangishaka Ibrahim wahoze muri FC Marines, Cimanga Pappy wakiniraga AS Kigali n’abandi.

Dore urutonde rw’abakinnyi bahinduye amakipe bagahita bahirwa na shampiyona:

1.Mugheni  Kakule Fabrice (Kiyovu Sport)

Mugheni Kakule Fabrice niwe wafunguye amazamu ku munota wa 19'

Mugheni Kakule Fabrice kuri ubu ni kapiteni wa Kiyovu Sport akaba n’umukinnyi uhorana umwanya hagati mu kibuga kuva yava muri Rayon Sports mu mpera z’umwaka w’imikino 2016-2017. Uyu mugabo yavuye muri Rayon Sports avuga ko atigeze ahabwa umwanya uhagije wo gukina bityo ko yagiye muri Kiyovu Sport kuko yizeye ko azabona umwanya uhagije wo gukina bityo bigatuma adasubira inyuma.

Mugheni byaramuhiriye kuko yatangiye atsinda agahesha Kiyovu Sport amanota atatu ahantu hakomeye twavuga nk’amanota atatu iyi kipe yakuye mu Karere ka Gicumbi batsinda Gicumbi FC igitego 1-0. Kuri ubu Kakule ni intwaro ikomeye ya Cassa Mbungo kuko mu mikino icyenda amaze gukina amaze gutsinda ibitego bine (4) mu gihe Ndarusanze Jean Claude uyoboye abandi afite ibitego bitandatu (6).

2.Ndarusanze Jean Claude (AS Kigali)

Ndarusanze Jean Claude niwe watsinze igitego cya mbere cya AS Kigali

Ndarusanze Jean Claude ubu ni rutahizamu w’ikipe ya AS Kigali, umukinnyi w’umurundi abanyamujyi bahashye muri LLB Academic. Uyu musore w’imyaka 29, yageze mu Rwanda abamuzi bavuga ko afite ubuhanga mu kureba mu izamu atsinda ibitego.

Kugeza ku munsi wa cumi wa shampiyona ntabwo yagawa cyane kuko muri shampiyona amaze gutsinda ibitego bitandatu (6). Mu makipe yarangiye muri ane ya mbere mu mwaka w’imikino 2016-2017, AS Kigali ni yo yonyine ifite umukinnyi uza imbere mu bitego.

3.Nyandwi Saddam (Rayon Sports)

Nyandwi Saddam myugariro w'iburyo muri Rayon Sports azamukana umupira

Nyandwi Saddam ni myugariro wa Rayon Sports baguze mu ikipe ya Espoir FC yo mu karere ka Rusizi. Uyu musore wari urambye mu cyiciro cya mbere ariko atabona amahirwe yo kubengukwa n’amakipe y’i Kigali, yaje kugira umwaka mwiza wa 2016-2017 ubwo yari amaze kumenyerwaho gutsinda ibitego ari myugariro bityo bimufungurira amayira yo kuza mu ikipe yari imaze gutwara igikombe cya shampiyona.

Akigera muri Rayon Sports ndetse na shampiyona itaratangira kuko bakoraga imyitozo, Nyandwi yaje guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi ndetse aza no kwitabazwa mu mikino imwe n’imwe akina nk’umusimbura. Kugeza magingo aya ni umukinnnyi ufite uruhare mu kugarira muri Rayon Sports.

4.Mbogo Ali (Kiyovu Sport)

Mbogo Ali yugarira

Mbogo Ali ni myugariro ukina mu mutima w’ubwugarizi bwa Kiyovu Sport wavuye muri Espoir FC. Uyu musore unafite igihagararo yaje muri Kiyovu Sport nyuma yo kwitwara neza mwaka w’imikino ushize (2016-2017) agafasha iyi kipe yambara umuhondo, umweru n’umutuku kuba bagera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro bagatsindwa na APR FC igitego 1-0.

Ubwo umwaka w’imikino 2016-2017 wari winikije, Mbogo Ali yaje guhamagarwa mu bakinnyi 41 bagiye mu igeragezwa rya Antoine Hey ariko ntiyahirwa. Nyuma yo gutangira akazi muri Kiyovu Sport, Mbogo Ali yaje kwitabazwa mu ikipe y’igihugu Amavubi yagiye mu mikino ya CECAFA 2017. Kuri ubu ni umukinnyi Cassa Mbungo Andre ahoza ku rupapuro rw’abakinnyi babanza mu kibuga.

5.Eric Rutanga (Rayon Sports)

Eric Rutanga ku mupira

Eric Rutanga bita Alba ni umukinnyi ukoresha imoso yugarira mu ikipe ya Rayon Sports. Rutanga yavuye muri APR FC nyuma y’imyaka itari micye yari amaze yicara ku ntebe y’abasimbura ariko yagera muri Rayon Sports agahita asa naho akangutse kuri ubu akaba yaranabonye umwanya mu ikipe y’igihugu ndetse anafite amahirwe yo gukina CHAN 2018 mu gihe nta cyaba gihindutse.

Eric Rutanga yafashije Rayon Sports gutwara irushanwa ry’Agaciro Development Fund atsinda coup franc yateye bakina na APR FC. Eric Rutanga yanatsinze igitego ubwo u Rwanda rwakinaga na Ethiopia i Addis Ababba bityo kugeza magingo aya akaba ariwe mahitamo ya mbere muri coup franc ziterwa muri Rayon Sports.

6.Usengimana Faustin (Rayon Sports)

Usengimana Faustin myugariro wa Rayon Sports

Usengimana Faustin bita Vidic yakiniye ikipe ya APR FC anafite umwanya mu ikipe y’igihugu ariko nyuma aza kugira ikibazo cy’imvune cyatumye anabura umwanya muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu. Usengimana wari ukubutse muri Rayon Sports mu 2015, yaje guhita agaruka mu 2017 anagira amahirwe yo kubona umwanya kuko ubu ahora ku rupapuro rwa Karekezi Olivier na Antoine Hey John Paul utoza Amavubi.

7.Rachid Mutebi (Mukura Victory Sport)

Rachid Mutebi kuri afite ibitego bine (4)

Rachid Mutebi ni rutahizamu w’ikipe ya Mukura Victory Sport yo mu Karere ka Huye mu ntara y’amajyepfo. Mutebi yabaye mu ikipe ya Gicumbi FC agenda abatsindira ibitego bitari bicye bitewe n’urwego iyi kipe iriho. Ibi ni byo byatumye anabengukwa na Mukura Victory Sport bityo kuri ubu akaba yaranahiriwe n’izamu akaba amaze gushyitsa ibitego bitanu (5) muri shampiyona igeze ku munsi wa cumi (10).

8.Rachid Kalisa (Kiyovu Sport)

Tuyisenge Hackim Diemme na Kalisa Rachid hagati mu kibuga

Rachid Kalisa wabaye mu ikipe ya Police FC akaza kuyivamo agana muri Slovakia mu ikipe ya MFK TOPVAR Topoľčany, byaje kwanga ahita agaruka mu Rwanda aho yahise yumvikana na Kiyovu Sport kuko yari yanamaze gufatwa na Cassa Mbungo Andre wamutoje muri Police FC.

Kalisa Rachid w’imyaka 21 yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Kiyovu Sport ndetse anatangira gukinira iyi kipe ubwo bakinaga na Gicumbi FC i Gicumbi. Kuri ubu ni umukinnyi uhora mu bakinnyi 11 Cassa Mbungo yitabaza ku mikino yose kuko afatanya na Mugheni Kakule Fabrice na Habamahoro Vincent hagati mu kibuga.

9.Yannick Mukunzi (Rayon Sports)

Karekzei Olivier yavuze ko Yannick Mukunzi yiswe "Embecile"

Yannick Mukunzi kuri ubu ni umukinnyi ukina hagati muri Rayon Sports nyuma yo kuva muri APR FC yari amazemo imyaka irenga umunani (8). Uyu mugabo yageze muri Rayon Sports abona umwanya wo kubanza mu kibuga kugeza ubu akaba anagifite umwanya mu ikipe y’igihugu.

10.Akayezu Jean Bosco (Etincelles FC)

Akayezu Jean Bosco yahoze muri Police FC

Akayezu Jean Bosco bita Welbeck yageze muri Etincelles FC avuye muri Police FC yari amazemo imyaka ibiri atabona umwanya wo gukina kuko uwavuga ko abenshi batamuzi akina muri iyi kipe ntabwo yaba abeshye cyane. Nyuma yo kubona ko gahunda zo ku Kicukiro zitamubaniye, Akayezu yahise asubira ku ivuko yumvikana na Etincelles FC y’i Rubavu. Nyuma yo kugera muri iyi kipe yambara umutuku, umweru n’umuhondo, Akayezu ni umukinnyi Ruremesha Emmanuel yitabaza ku myanya itatu (3) itandukanye mu kibuga.

Akayezu usanzwe akina imbere ku ruhande rw’iburyo kuri ubu abafata umwanya bakareba imikinire ya Etincelles FC, usanga uyu musore yitabazwa ku myanya itatu mu kibuga. Ashobora gukina nka myugariro w’inyuma iburyo kuko ni nako yakinnye batsinda Rayon Sports igitego 1-0, ashobora gukina nka nimero karindwi (imbere uca iburyo) ndetse akaba yanakina inyuma ibumoso kuko iyi myanya yombi yayikinnye bakina na Kiyovu Sport.

Akayezu Kandi afite ubushobozi bwo gukina nka nimero 11 (imbere ahagana ibumoso). Kuri ubu afite umwanya ubanzamo muri Etincelles FC. Abandi bakinnyi umuntu yavuga bahinduye amakipe ntibibabere ibibazo twavuga nka; Ndoli Jean Claude wavuye muri AS Kigali agana muri Kiyovu Sport, Nzabanita David wasize igitambaro cya kapiteni muri Bugesera FC akajya muri Police FC, Uwimana Emmanuel bita Nsoro Tiote watandukanye na AS Kigali akagana muri Espoir FC.

Abandi barimo; Rwabugiri Omar wasize izamu rya FC Musanze akajya muri Mukura Victory Sport, Habamahoro Vincent wavuye muri Pepinieres FC akajya muri Kiyovu Sport, Rukundo Denis wakiniraga KCCA akajya muri APR FC, Twizerimana Martin Fabrice wavuye muri Kiyovu Sport agana muri APR FC.

Habamahoro Vincent undi mukinnyi umaze kwigaragaza hagati mu kibuga

Habamahoro Vincent undi mukinnyi umaze kwigaragaza hagati mu kibuga 

Ntawasimbuka abakinnyi nka; Uwihoreye Jean Paul wavuye muri Police FC akajya muri Kiyovu Sport kuri ubu akaba abanza mu kibuga, Twagirimana Pacifique umunyezamu w’Amagaju FC, Mwiseneza Daniel myugariro wahoze muri Mukura VS akaba  akinira FC Musanze, Ndatimana Robert wavuye muri Police FC agana muri FC Bugesera, Niyitegeka Idrissa wavuye muri Kiyovu Sport agana muri FC Marines na Yamin Salum wavuye muri Kiyovu Sport agana muri Marines.

Niyitegeka Idrissa ntazakia umukino utaha kuko yujuje imihondo 3

Niyitegeka Idrissa wavuye muri Kiyovu Sport ubu arayoboye muri FC Marines

Yamini Salum asuhuza umuyobozi we

Yamini Salum nawe ntibyamugoye kwisanga muri Fc Marines






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND