RFL
Kigali

Abakinnyi baza mu myanya ya mbere mu bafatwa nk’abagambanyi b’ibihe byose ku makipe yabo muri ruhago

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:2/09/2015 14:37
3


Umupira w’amaguru ni kimwe mu bintu bikundwa n’abatari bake ku isi, bitagombeye ko ikipe umuntu akunda ari iyo mu gihugu cye, umujyi avukamo, ikinamo umuvandimwe we cyangwa se undi wese yaba azi.



Umupira ubusanzwe uhuza abantu b’impande zose z’isi, n’uwo mudahuriye ku gufana ikipe imwe hari ubwo mwisanga musangiye ibyishimo bya mukeba w’izanyu wandagajwe. Nubwo uhuza abantu , hari n’abo wagiye uzanira abanzi bakomeye ndetse abafana bakabafata nk’ibicibwa, abahemu bikarenga ibyo bakabita abagambanyi ruharwa.

Aba ni bamwe mu bakinnyi bafatwa nk’abagambanyi mu makipe bakiniye nyamara nyuma bakajya kwa bakeba bikabatera kwangwa urunuka aho bahoze:

William Gallas, Chelsea ajya muri Arsenal

Uyu yabaye nyugariro ukomeye cyane mu ikipe ya Chelsea. Nyuma yo gukinamo imyaka 5 akagiramo ibihe byiza,Gallas yanze kongera amasezerano muri Chelsea kuko amafaranga bamuhaga yari make kuyo we yifuzaga.

Gallas

Chelsea ntiyifuzaga kurekura umukinnyi ukomeye ku rwego rwa Gallas, gusa uyu myugariro yabwiye ubuyobozi bw’ikipe ko nibanga ko agenda azajya yitsinda ibitego niko kumureka ajya kwa mukeba bahuriye mu mujyi umwe wa London, Arsenal. Iyi niyo nkomoko y’urwango abafana ba Chelsea bagiriye William Gallas.

Cesc Fabregas, Arsenal muri Chelsea

Fabregas yakuriye mu ikipe y’Arsenal ubwo yayizagamo avuye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya Fc Barcelona. Yakinnye muri iyi kipe imyaka isaga 8 mbere yo gusubira muri Fc Barcelona mu mwaka wa 2011. Nubwo umwaka we wa mbere akigera Nou Camp wamubereye mwiza, siko byakomeje mu myaka ibiri yakurikiye.

fabr

Ibi byatumye yongera kugaruka mu Bwongereza muri 2014 gusa ntiyajya aho yahoze muri Arsenal ahitamo kujya kwa mukeba Chelsea. Kuri ubu ni umwe mu bakinnyi batishimiwe n’abafana b’Arsenal barayikiniye bakanahakora amateka meza.

Mario Gotze, Borussia Dortmund muri  Bayern Munich

Gotze

Gotze yakuriye mu ikipe ya Dortmund, ayigiriramo ibihe byiza anayifasha kwitwara neza haba imbere mu Budage ndetse no ku mugabane w’i Burayi. Gusa mu mwaka wa 2013 uyu yanze gukomeza gukinira ikipe ya Dortmund ahitamo kwigira kwa mukeba Bayern Munich. Nubwo benshi babibonyemo nko gukunda amafaranga kuruta ikipe yamureze, Gotze w’imyaka 23 yavuze ko ari Pep Guadiola watumye ava aho yari asanzwe. Iyi myitwarire yatumye abafana ba Dortmund bamwanga ndetse bamufata nk’uwabagambaniye.

Carlos Tevez, Manchester United muri Manchester City

Tevez

Uyu rutahizamu ukomoka muri Argentina yakiniye amakipe menshi kugeza ubu, gusa icyemezo yafashe mu mwaka wa 2009 cyo kujya muri Manchester City agasiga Manchester United yari akiniye imyaka ibiri agatwarana nayo ibikombe bibiri bya shampiyona, n’igikombe cya Champions League cyatunguye isi ya ruhago. Ibi byamuzaniye abanzi batari bake, kuko abafana ba Manchester United ntibamucira akarurutega kugeza n’ubu.

Robin Van Persie, Arsenal muri Manchester United

Nyuma y’imyaka 8 akinira ikipe y’Arsenal aririmbwa n’abafana, ari intwari ku kibuga cya Emirates, uyu Muholandi yaje kwangwa urunuka aho yabaye umwana mu rugo. Ibi byakomotse ku cyemezo yafashe cyo kujya muri Manchester United mu 2012.

Van Persie

Yashinjwe gukurikira amafaranga gusa we yavuzeko yari arambiwe gukinira ikipe idafite ubushobozi bwo gutwara igikombe na kimwe. Nubwo yaguzwe miliyoni 23 z’amapawundi, abafana b’Arsenal nta narimwe batamuvugirizaga induru iyo yabaga agarutse gukinira Emirates yambaye umwenda w’amashitani atukura.

Emmanuel Adebayor, Arsenal muri Tottenham

Uyu mukinnyi ukomoka muri Togo ayoboye urutonde rw’abakinnyi banzwe kurusha abandi mu mujyi wa London. Adebayor yavuye muri Arsenal mu 2009 ajya muri Manchester City, ibi ntacyo byari bitwaye cyane abafana barabyihanganiye.

Adebayor

Gusa ibintu byaje kuba bibi ubwo Adebayor yatsindaga Arsenal igitego maze akakishimira bidasanzwe( celebration) mu maso y’abafana b’Arsenal. Mu kubakomeretsa kurushaho, yaje kujya muri Tottenham Hotspur muri 2012, umukeba wa mbere w’Arsenal. Ibi abafana b’Arsenal ntibazigera babyibagirwa mu myaka ya vuba.

Zlatan Ibrahimovic, Juventus, Inter Milan na AC Milan

Ibra

Si benshi ku isi bahakana ko Ibrahimovic ari umwe muri ba rutahizamu bakomeye isi ifite, gusa ni umuntu wangwa n’abafana benshi kubera ingeso ye yo kutagira aho aramba kenshi akava aho ari ajya kwa mukeba. Yakiniye Juventus atwarana nayo ibikombe 2 bya shampiyona. Yahavuye yerekeza muri Inter Milan naho ahatwarira igikombe kimwe cya Shampiyona bitunguranye yerekeje kwa mukeba Ac Milan bahuriye ku mujyi umwe ndetse n’ikibuga kimwe cyo gukiniraho.

Ibi byatumye abafana bamwanga cyane, bamushyira mu mubare w’abagambanyi b’ikipe.

Sol Campbell, Tottenham ajya muri Arsenal

Sol Cambel

Sol Capbell yakinnye muri shampiyona y’ubwongereza imyaka 19 kandi yitwara neza iki gihe cyose. Nyuma yo gukinira Tottenham imyaka 9, Campbell yaje kujya muri Arsenal bibabaza cyane abafana ba Tottenham cyane. Sol Campbell yiswe Yuda n’abafana ba Tottenham bavuga ko uyu mukinnyi yagambaniye ikipe.

Luis Figo, Barcelona muri Real Madrid

figo

Figo ukomoka muri Portugal afatwa nk’umwe mu bakinnyi beza isi yagize mu mateka. Yakiniye Fc Barcelona mu gihe cy’imyaka 5 ahagirira ibihe byiza, akundwa na benshi mu bafana ndetse n’ibikombe bitari bike arabyegukana. Gusa urukundo yakundwaga rwaje kungana n’urwango yagiriwe ubwo yerekezaga kwa mukeba w’ibihe byose Real Madrid mu 2000. Ibi byamugize umwanzi ukomeye w’abafana ba Fc Barcelona ndetse n’aho bamubonye bakamutera amacupa y’amazi n’ibindi.

Ashley Cole, Arsenal muri Chelsea

Cole

Uyu myugariro w’umwongereza ni umwe mu bakinnyi banzwe cyane kurusha abandi. Ashley Cole yari umukinnyi ngenderwaho muri Arsenal mbere y’uko agirana amasezerano mu ibanga na Chelsea. Cole yaje kujya kwa mukeba Chelsea bisigira abafana b’Arsenal ibishengu ndetse bamwanga ubwo.

Nasri  Arsenal muri Man City

Nasri

Samir Nasri akigera muri Arsenal yakunze kwibasirwa n’imvune za hato na hato ariko umutoza Arsene Wenger akomeza kumuha amahirwe kuko yamubonagamo impano yo gukina ruhago. Byaramukundiye kuko mu myaka itatu yahamaze yaje kwigarurira imitima y’abafana b’Arsenal batari bake.

Nasri

Uyu musore mu gihe abandi bakinnyi bahabwaga amasezerano mashya, uyu yayateye utwatsi arenzaho amagambo menshi ibi ntibyashimishije abafana na gato. Uyu yaje kujya muri Manchester City yanze umushahara w’ibihumbi 90 by’amapawundi yahabwaga muri Arsenal. Abafana baramuzira cyane, bamushinja ko ari umukunzi w’amafaranga kuruta ikipe yamubaye hafi mu bihe yari mu mvune za buri munsi. Ikindi bamwangira ni amagambo ye atajya arangira kenshi avuga nabi ikipe yabo.

Wayne Rooney ava muri Everton ajya muri Manchester United

Rooney

Wayne Rooney yakuriye mu muryango ukomeye w’abafana aba Everton dore ko bari batuye hafi y’ikibuga cy’iyo kipe. Yagiye mu ishuri ry’umupira rya Everton afite imyaka 11 gusa.

Rooney

Rooney nubwo yagaragazaga urukundo rudasanzwe rwa Everton yaje gutatira igihango

Kubera ubuhanga yagaragazaga yakunzwe cyane n’abafana, abatoza ndetse aba umutoni ku bayobozi b’ikipe. Nyuma yo kugirirwa ikizere akazamuka mu ikipe ya ,mbere ayifitiye urukundo, ibi byose byaje kuburirwa irengero nyuma y’imyaka ibiri gusa akinira Everton ubwo Manchester United yazaga imushaka ku kayabo k’amafaranga.

Rooney

Gusa ikintu abafana  ba Everton badashobora kwibagirwa ni uburyo Rooney amaze kugera mu mashitani atukura yagarutse aho yakuriye maze atsinze igitego asoma(kiss) ikirango cy’ikipe ya Manchester United mu maso y’abafana ba Everton. Kuva ubwo yabaye umugambanyi, umwanzi ndetse ni umuhemu ukomeye mu maso y’abafana ba Everton.

Hari abakinnyi benshi batandukanye ku rwego mpuzamahanga bagiye bafatwa nk'abagambanyi kubera uburyo bagiye bava mu makipe yabo n'imyitwarire bagiye bagaragaza gusa abo twabahitiyemo ni bamwe mu bakunze kugarukwaho no guhurizwaho cyane n'ibitangazamakuru mpuzamahanga bikomeye mu gusesengura ibya ruhago.

Manzi Rema Jules






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • yves laurent8 years ago
    Aha njye mbona abera bakunda kwibasira abirabura , urebye bariya bakinyi barabakoreye byinshi ariko igihembo babageneye ni ukubanga no Kubota amazina badakwiye.
  • yves laurent8 years ago
    Aha njye mbona abera bakunda kwibasira abirabura , urebye bariya bakinyi barabakoreye byinshi ariko igihembo babageneye ni ukubanga no Kubota amazina badakwiye.
  • k alex8 years ago
    mwibagiwe mwiseneza djamar,faustin usengimana na djihad bayobeye muri apr





Inyarwanda BACKGROUND