RFL
Kigali

Abaganga bari gusoza amahugurwa mu buvuzi bwa siporo bagaragaje imbogamizi zirimo n’ibura ry’ibikoresho-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/03/2018 16:09
0


Kuva kuwa Gatanu tariki ya 2 Werurwe 2018 mu Rwanda hari kubera amahugurwa yo kongerera ubumenyi abaganga baba mu buvuzi bw’abakinnyi, amahugurwa ari gutangwa ku bufatanye na komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR). Abaganga bari gusoza aya mahugurwa barataka ikibazo cy’ibikoresho batabona mu kazi kabo.



Ni amahugurwa atangwa na Dr.Cyrile Dah umuganga w’inzobere mu bya siporo uvuga muri Cote d’Ivoire akaba n’umuganga w’ikipe y’igihugu cyabo (Les Elephants). Uyu mugabo cyo kimwe n’abanyarwanda bari muri aya mahugurwa bahurije ku kibazo cy’ibikoresho bigezweho batabona ahanini bitewe nuko biba bihenze.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Prof.Cyrile Dah yavuze ko ikibazo cy’ibikoresho ari ingorabahizi ku mugabane wa Afurika gusa ngo muri gahunda baba bagomba gutanga raporo mu bayobozi bo hejuru kugira ngo barebe icyakorwa kugira ngo ubuzima bw’abakinnyi bukomeze kuba mu maboko y’abaganga bizewe. Prof.Cyrile Dah yagize ati:

Ikibazo cy’ibikoresho kirahari cyane ku mugabane wa Afurika kugira ngo uyu mwuga wo kwita ku bakinnyi ukorwe neza. Gusa nk’aya mahugurwa tuba twakoze tuba tugomba kuganira tukareba ibiba bisabwa hanyuma tugatanga raporo ku bayobozi bacu kugira ngo mu mishinga na gahunda baba bateganya nabyo babishyiremo. Amahugurwa twakoze yagenze neza kandi twungutse byinshi.

Dr.Mugemana Charles Umuganga w’ikipe ya Rayon Sports yatangiye abwira abanyamakuru ko amahugurwa bitabiriye yababereye inyamibwa kuko ngo nubwo baba basanzwe bakora aka kazi baba bagomba kuganira bagahana amakuru ku bintu biba bigezweho mu mwua wabo. Dr.Mugemana yagize ati:

Aya mahugurwa ni meza ahubwo twavuga ko yatinze. Iteka urabona siyansi ni ibintu bihora bihinduka bigenda bizamuka, iyo duhuye nka gutya turi kumwe n’inzobere nk’iriya yo muri komite mpuzamahanga Olempike, aba afite ibintu byinshi yadusangiza. Ni umuganga w’ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire ariko akaba n’inzobere muri komite mpuzamahanga Olempike. Aba afite ibintu byinshi atuzaniye kugira ngo aduhe uko ibintu bishya biba bihagaze.

Dr.Mugemaba Charles umuganga mu ikipe ya Rayon Sports

Dr.Mugemaba Charles umuganga mu ikipe ya Rayon Sports

Dr.Mugemaba Charles umuganga mu ikipe ya Rayon Sports aganira n'abanyamakuru

Dr.Mugemaba Charles umuganga mu ikipe ya Rayon Sports aganira n'abanyamakuru

Dr.Mugemana avuga ko mu mahugurwa bakora biba atari ukwiga bundi bushya ahubwo ngo mu gihe hari n’umuganga uba ufite igitekerezo cyubaka yagusangiza abandi bityo bakibukiranya. Gusa uyu muganga usanzwe anakunda ikipe ya Rayon Sports avuga ko akenshi muri Afurika usanga abakinnyi bapfa ari uko bagize ibibazo bikomeye ahubwo ko ibikoresho biba ikibazo. Asobanura ibi, Dr.Mugemana yagize ati:

Ibikoresho ni ikibazo gikomeye cyane. Hari imashini twakoreshaga ariko ni imashini bakoresha ku mukinnyi wagize ikibazo cy’umutima kumwe bikubita hasi. Biriya ni ibikoresho biba ari ngombwa ariko tutabona. Hari nk’ibikoresho tuba dukwiye kuba dufite n’amakipe nibuea akabyumva. Umuganga yakagombye kuba abifite ariko birahenda, tubibona mu ikipe y’igihugu ariko mu makipe (Clubs) ntabwo wababwira ngo bagure igikoresho cya miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda(8.000.000 FRW).

Ni amahugurwa yatanguye kuwa Gatanu tariki ya 2 ararangirwa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Werurwe 2018

Ni amahugurwa yatangiye kuwa Gatanu tariki ya 2 ararangirwa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Werurwe 2018

Dr.Mugemana yavuze ko ahanini usanga n’imodoka ziba zaje muri gahunda y’ubutabazi ku bibuga (Ambulance) usanga nta bikoresho bihambaye birimo byafasha umukinnyi mu gihe yaba agize ikibazo gisaba igihe gito kugira ngo gikemuke. Aya mahugurwa biteganyijwe ko asozwa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Werurwe 2018 kuri sitade Amahoro n’ubundi aho amaze iminsi abera.

Prof.Cyrile Dah inzobere akaba n'umuganga w'ikipe y'igihugu ya Cote d'Ivoire niwe uyoboye aya mahugurwa

Prof.Cyrile Dah inzobere akaba n'umuganga w'ikipe y'igihugu ya Cote d'Ivoire ni we uyoboye aya mahugurwa

Dr.Karangwa Enock umuganga mu ikipe ya Police FC

Dr.Karangwa Enock umuganga mu ikipe ya Police FC

Dr.Rugumaho Arsene umuganga mu ikipe ya AS Kigali

Dr.Rugumaho Arsene umuganga mu ikipe ya AS Kigali 

abaganga ba Siporo    mu mahugurwa

Kuri uyu wa Mbere nibwo babaye nk'abashyira mu bikorwa ibyo bize

Karangwa Enock wa Police FC

CNOSR

CNOSR

Kuri uyu wa Mbere ni bwo babaye nk'abashyira mu bikorwa ibyo bize

Prof.Cyrile Dah inzobere akaba n'umuganga w'ikipe y'igihugu ya Cote d'Ivoire aganira n'abanyamakuru

Prof.Cyrile Dah inzobere akaba n'umuganga w'ikipe y'igihugu ya Cote d'Ivoire aganira n'abanyamakuru

Dr.Rutamu Patrick umuganga w'ikipe y'igihugu Amavubi asangiza bagenzi be ibitekerezo

Dr.Rutamu Patrick umuganga w'ikipe y'igihugu Amavubi asangiza bagenzi be ibitekerezo 

Dr.Karangwa Enock (Police FC/Ibumoso) na Dr.Rugumaho Arsene (Iburyo) wa AS Kigali bahana ibitekerezo

Dr.Karangwa Enock (Ibumoso/Police FC) na Dr.Rugumaho Arsene (iburyo/AS Kigali) bajya inama

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND