RFL
Kigali

Abafatanyabikorwa muri siporo berekeje mu Itorero ry'igihugu i Nkumba-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/01/2017 15:26
0


Kuri uyu wa Kane tariki 19 Mutarama 2017 ni bwo hatangiye gahunda y’itorero ku bafatanyabikorwa ba siporo mu Rwanda aho bagomba kumara iminsi icumi bigishwa indangagaciro na kirazira z’umuco Nyarwanda, igikorwa kizabera mu kigo gitorezwamo umuco w’ubutore cya Nkumba (NUDC).



Ni Itorero ritegurwa ku bufatanye bwa Komisiyo y’igihugu y’itorero (NIC) na Minisiteri y’Umuco na Siporo mu Rwanda (MINISPOC). Kuri iyi nshuro rikazatangira kuri uyu wa 19-29 Mutarama 2017.

Shema Didier Maboko (Ibumoso) na Moise Mutokambali umutoza w'ikipe y'igihugu ya Basketball mbere yo kuirira imodoka

Nk’uko abateguye iri torero babisobanura (NIC na MINISPOC), intego yaryo ishingiye mu ijambo rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavugiye mu muhango wo gutangiza itorero ku mugaragaro wabereye mu biro by’inteko Ishingamategeko kuwa 16 Ugushyingo 2017 aho yibukije ko buri wese akwiye kuba intore no kurangwa n’umuco w’ubutore mu byo akora.

Muri iri torero, abafatanyabikorwa barimo; abayobozi  n’abanyamabanga b’amashyirahamwe y’imikino itandukanye ikorera mu Rwanda, abanyamakuru batandukanye ba siporo ndetse n’abandi bose bafite aho bahurira na siporo mu nshingano zabo za buri munsi. Aba berekeje i Nkumba bazaba bigishwa cyane kuba intore nyazo no gukora gitore mu byo bashinzwe, kugira icyerecyezo n’imyumvire imwe ku iterambere rya siporo.

Kugira imyumvire imwe ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda no kugendera mu murongo umwe wa politike y’igihugu basobanukiwe kandi bumva neza agaciro k’inshingano zabo.

Abayobozi b’amakipe ndetse n’abanyamabanga b’amakipe bamwe bagiye mu itorero batarebye umukino uzahuza ikipe ya APR FC na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Mutarama 2017 cyo kimwe n’indi mikino ya shampiyona izakinwa mu gihe cyose kiri mbere ya tariki 29 Mutarama 2017.

Gakwaya Olivier (wambaye uburu) na Jean Butoyi umunyamakuru wa RTV akaba na perezida wa AJSPOR mbere yo gufata urugendo 

Gakwaya Olivier yamaze kugera mu modoka igombwa gutwara bamwe mu bagomba kujya mu itorero

Ubwo bahamagaraga abagomba kwitabira itorero bagera kuri 300

Kansiime (wambaye uburu) visi perezida wa FRVB na Jackson (umuhondo) umuyobozi w'umukino wa Taekondo hano mu Rwanda

Uhereye ibumoso: Kayigamba Theopane (TV/Radio1), Didace Niyifasha (wambaye ishati y'umukara/Radio-Inkoramutima, Bugingo Fidele (Imvaho Nshya), Jean Butoyi (wambaye umupira w'umweru n'umukara/RBA) na Mzee Jean Pierre uri imbere ye.

Uhereye ibumoso: Jean Pierre (Radio-Umucyo), Muramira Regis (hagati/City Radio 88.3) na Kayigamba Theophane (TV/Radio1)

Photos: Muhizi Olivier

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND