RFL
Kigali

Abafana bari mu 'Intare za APR FC Fan Club' basuye Sugira banamuha impano-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/09/2017 13:51
1


Itsinda ry’abafana ba APR FC bibumbiye mu cyo bise “Intare za APR FC Fan Club”, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Nzeli 2017 bafashe urugendo bajya gusura Sugira Ernest rutahizamu wa APR FC wagize imvune, bamuha inkweto zagenewe gukina umupira w’amaguru (Godions).



Mu kiganiro INYARWANDA yagiranye na Kagame Patrick umwe mu bafana b’imena babarizwa muri iri tsinda, yavuze ko mu mikorere yabo bita cyane mu gufata neza abakinnyi b’ikipe yabo, bakabereka urukundo no kubaba hafi mu gihe bagize ibibazo by’imvune n’ubundi burwayi butandukanye. Kagame Patrick yagize ati:

Twebwe ubundi muri gahunda zacu nk’Intare twita cyane ku gufata neza abakinnyi bacu. Noneho bikaba akarusho iyo nk’umukinnyi wacu agize ikibazo, biratubabaza cyane bityo tukagira imbaraga n’ubushake bwo kumuhora hafi tukamenya uko amerewe. Sugira Twamusuye turamuganiriza kandi byamushimishije kuko yanatubwiye ko ari ubwa mbere asuwe n’abantu benshi kuko ngo n’umuryango we ntibaraza kumusura ari itsinda nk’iryo twari dufite.

Kuwa 15 Kanama 2017 ni bwo Sugira Ernest yagize ikibazo cy’imvune ubwo yari mu myitozo y’ikipe y’igihugu Amavubi yiteguraga umukino na Uganda Cranes mu rugendo rwo gushaka itike ya CHAN 2018.

Nyuma yaje kubagwa, abaganga bamuha igihe kiri hagati y'amezi ane n'atanu (4-5) azamara adakina umupira w'amaguru. Ibi byose byabaye kuri uyu musore w'imyaka 26 ubwo yari amaze gusinya mu ikipe ya APR FC avuye muri AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Intare za APR FC Fan Club kwa Sugira Ernest bari banagherekejwe na Itangishaka Blaise nawe bigeze gusura

Intare za APR FC Fan Club kwa Sugira Ernest bari banaherekejwe na Itangishaka Blaise nawe bigeze gusura

Sugira Ernest yashimiye abafana ababwira ko bamukoreye ibintu atari yabona

Sugira Ernest yashimiye abafana ababwira ko bamukoreye ibintu atari yabona

Inkweto yahawe n'Intare za APR FC Fan Club

Inkweto yahawe n'Intare za APR FC Fan Club

Sugira Ernest yakira inkweto yahawe

Sugira Ernest yakira inkweto yahawe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • oggy6 years ago
    urakoze Sadda kubwiyinkuru abafana ba APR bakoze nabo gusura umusore Wacu!!





Inyarwanda BACKGROUND