Ntarindwa Theodore umuyobozi ushinzwe tekinike mu ikipe ya Kiyovu Sport avuga ko mu bushishozi bwe abona abafana, abayobozi n’abakunzi ba Rayon Sports bakwiriye ingando kuko ngo bitwaza icyo yise igihiriri bagakoreramo amakosa adakwiriye mu mupira w’amaguru.
Iyi ni imwe mu ngingo Ntarindwa yavugiye mu kiganiro ikipe ya Kiyovu Sport yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Kamena 2018 ubwo bageragezaga gusobanura uburyo Kiyovu Sport yatewe mpaga ku munsi wa 27 wa shampiyona aho bagombaga kwakira Kirehe FC hakabura Ambulance. Mu magambo ye, Ntarindwa yagize ati:
Bimaze kurenga urugero mu mupira w'amaguru. Naratekereje nti ese ko nibura umuntu yazafata abayobozi na za fan clubs bakajya mu ngando. Ikintu cy'igihiriri cyabaye mu Rwanda, abanyarwanda barakirwanya ariko ngira ngo bagomba no kurwanya ikindi gihiriri cyaje mu bundi bwoko, mu bundi buryo. Hari igihiriri gikeneye ingando, gikeneye uburyo bwo kuba...amarozi ni Rayon Sports, abapfuye ni Rayon Sports, abajura ni Rayon Sports, imyenda yibwe ni Rayon Sports, ni igihiriri abantu bagomba kumenya uko bagomba kurwanya.
Ntarindwa Theodore umuyobozi wa tekinike muri Kiyovu Sport
Ibi yari abikomoje ku kuba nka Kiyovu Sport bagaragaza ko intandaro yo guterwa mpaga ari abayobozi ba Rayon Sports bayobeje Ambulance ndetse no kuba ngo nta cyiza Aba-Rayon Sports bifuriza Kiyovu Sport, bikanakubitiraho kuba mu mpera z’umwaka ushize abafana ba Rayon Sports barakoze igikorwa gisa no gushyingura Kiyovu Sport ubwo bari bamaze kuyimanura mu cyiciro cya kabiri.
TANGA IGITECYEREZO