RFL
Kigali

Abafana n'abayobozi ba Rayon Sports bakwiriye ingando-Ntarindwa

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/06/2018 10:42
5


Ntarindwa Theodore umuyobozi ushinzwe tekinike mu ikipe ya Kiyovu Sport avuga ko mu bushishozi bwe abona abafana, abayobozi n’abakunzi ba Rayon Sports bakwiriye ingando kuko ngo bitwaza icyo yise igihiriri bagakoreramo amakosa adakwiriye mu mupira w’amaguru.



Iyi ni imwe mu ngingo Ntarindwa yavugiye mu kiganiro ikipe ya Kiyovu Sport yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Kamena 2018 ubwo bageragezaga gusobanura uburyo Kiyovu Sport yatewe mpaga ku munsi wa 27 wa shampiyona aho bagombaga kwakira Kirehe FC hakabura Ambulance. Mu magambo ye, Ntarindwa yagize ati:

Bimaze kurenga urugero mu mupira w'amaguru. Naratekereje nti ese ko nibura umuntu yazafata abayobozi na za fan clubs bakajya mu ngando. Ikintu cy'igihiriri cyabaye mu Rwanda, abanyarwanda barakirwanya ariko ngira ngo bagomba no kurwanya ikindi gihiriri cyaje mu bundi bwoko, mu bundi buryo. Hari igihiriri gikeneye ingando, gikeneye uburyo bwo kuba...amarozi ni Rayon Sports, abapfuye ni Rayon Sports, abajura ni Rayon Sports, imyenda yibwe ni Rayon Sports, ni igihiriri abantu bagomba kumenya uko bagomba kurwanya.

Ntarindwa Theodore umuyobozi wa tekinike muri Kiyovu Sport

Ntarindwa Theodore umuyobozi wa tekinike muri Kiyovu Sport

Ibi yari abikomoje ku kuba nka Kiyovu Sport bagaragaza ko intandaro yo guterwa mpaga ari abayobozi ba Rayon Sports bayobeje Ambulance ndetse no kuba ngo nta cyiza Aba-Rayon Sports bifuriza Kiyovu Sport, bikanakubitiraho kuba mu mpera z’umwaka ushize abafana ba Rayon Sports barakoze igikorwa gisa no gushyingura Kiyovu Sport ubwo bari bamaze kuyimanura mu cyiciro cya kabiri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • H5 years ago
    ubu se abafana ba rayon nibo batwitse ibirango by'indi equipe
  • 5 years ago
    Hahahhahha uyu musaza ubanza ahari afite ikibazo kihariye ,ndumva ntampamvu akwiye guhoza Rayon sport mumajwi mugihe ntahantu ihuriye nawe ,yarebye ibye ibyacu akaturekera ko ibyacu tubyimenyere azabanze yisabire ingando
  • Olivier5 years ago
    Uyu mugabo ariko menya nta n umuco agira!igihiri avuga ni Muvoma Habimana Bonaventure wari nyiri Kiyovu sports c?azabaze Rayon niyo igize unupida w u Rwanda,we ajye arwana mu kiciro cya 2 niho hamikwiye!!
  • karenzi5 years ago
    Ariko buriya inzego zibishinzwe ntizakurikirana uyu Theodore ndetse na Hemed hakiri kare? Ngirango na Mugesera iyo aza guhanwa aho kugororerwa imyanya myiza kumagambo mabi yavuze yuzuye urwango ntabwo genocide yabaye mu rwanda yari kugera kurwego yagezeho. Ubwo rero inzego zibishinzwe nka CNLG nizindi mwakwiye kuba maso pe
  • Beby5 years ago
    Mwihangane mbibarize rayon idahari aho abantu ntibabura icyobavuga ndebera nawe nkaba bayovu barata inshingano zabo bati rayon. Nonese ntimuzi gukurikirana ibyanyu. Ni akumiro ngo bakodeshe Ambulance rayon irayitwara.ubwo se bari bagiyehe ? Ikindi rayon niyo icuruza Ambulance babure kwikoma uwakodesheje kabili bati rayon. Bavandi n'akumiro pe !!!!!! Reka nibwirire rayon Uri ikipe jya ubanyeganyeza bacike ururondogoro. Uko bakuvuga keshi niko umunyekana. Abafana bakiyongera. Ikomereze rayon turagukunda Oh rayon





Inyarwanda BACKGROUND