RFL
Kigali

Abafana ba Rayon Sports bahembye Shaban Hussein Tchabalala

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/03/2018 12:26
0


Ku mugoroba w’uyu wa Kane tariki 15 Werurwe 2018 nibwo abafana ba Rayon Sports bibumbiye mu kiswe “March’s Generation” bahembye Shaban Hussein Tchabalala nk’umukinnyi witwaye neza mu kwezi gushize kwa Gashyantare 2018. Ni gahunda iri tsinda bashyizeho, bakazajya bahembwa umukinnyi mwiza buri kwezi.



Ni igihembo bise “March’s Generation Award/MG Award”, igihembo bazajya batanga buri kwezi ku mukinnyi uzajya aba yitwaye neza mu kibuga muri gahunda yo gutuma Rayon Sports ibona umusaruro imbere y’andi makipe.

Shaban HusseinTchabalala, Kwizera Pierrot Mansare  na Ndayishimiye Eric Bakame nibo bahataniraga iki gihembo cyatangwaga ku nshuro yacyo ya mbere.

Mu gutora umukinnyi witwaye neza mu kwezi kwa Gashyantare 2018 hifashishijwe abafana bagize March Generation, abandi bafana bo muri Rayon Sports, abanyamakuru ndetse n’abatoza ba Rayon Sports (Technical Staff).

Abafana bo muri March Generation bari bafite uruhare rwa 40% , abanyamakuru 15%, abafana basanzwe 15% naho Coaching Staff ikagira uruhare rungana na 30 %.

Muri rusange mu majwi, Hussein Tchabalala yabonye amajwi 58.6% by’abatoye bose, Pierrot abona amajwi 23.8%, naho Bakame abona 17,6%.

Uretse guhabwa igihembo, Tchabalala yanagenewe ibihumbi mirongo itanu (50.000 FRW).

Kuva yagera muri Rayon Sports, Shaban Hussein Tchabalala amaze kuyibonera ibitego bitatu mu mikino itandatu amaze gukina. Tchabalala niwe watsinze igitego Rayon Sports yatsinze LLB i Kigali ubwo banganya igitego 1-1, uyu mugabo kandi niwe watsinze igitego cy’intsinzi i Bujumbura ubwo Rayon Sports yahitaga ikuramo LLB mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (Total CAF Champions League 2018). Ikindi gitego yagitsinze APR FC ku mukino usoza irushanwa ry’igikombe cy’Intwali tariki ya 1 Gashyantare 2018.

Shaban Hussein Tchabalala wambara nimero 11 muri Rayon Sports, ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza mu mukino Rayon Sports iheruka kwakiramo Mamelodi Sundowns FC i Kigali ubwo banganyaga 0-0. Byitezwe ko mu mukino wo kwishyura azakora akazi gakomeye.

Nyuma yo guhabwa igihembo Tchabalala yavuze ko atari icye wenyine ahubwo agikesha gukorana na bagenzi be.

“Ndishimye cyane kuri iki gihembo mpawe. Sinavuga ko iki gihembo mpawe ari ukubera ingufu zanjye ku giti cyanjye, ahubwo giturutse ku gushyirahamwe na bagenzi banjye ari nayo mpamvu ntazakirya njyenyije ahubwo tukaba tuzagisangirira hamwe. Ndabashimiye." Tchabalala

Shaban Hussein Tchabalala niwe watwaye igihembo cya MG Award ku nshuro ya mbere

MG Best Player Award izajya itangwa buri kwezi gihabwe umukinnyi witwaye neza muri Rayon Sports muri uko kwezi. Mu mpera za saison nabwo hazahembwa umukinnyi witwaye neza , ahabwe 200.000 FRW naho umukinnyi ukiri muto mwiza wagaragaje impano na we azahabwe 100.000 FRW.

Fan Club ya “March’s Generation” izajya itanga “MG Best Player Award” yashinzwe muri Werurwe 2013 ari naho hakomoka izina ryabo ‘March’. Kugeza ubu ifite abanyamuryango 150. Ni bamwe mu bafana ba Rayon Sports bazwiho kuyiherekeza aho yagiye gukina hose ndetse ni imwe muri Fan Clubs zahembwe muzitwaye neza muri shampiyona Azam Rwanda Premier League 2016-2017 mu birori byabereye muri Marriot Hotel tariki tariki 9 Nyakanga 2017.

Ni igikorwa cyabaye abakinnyi bari mu mwiherero bahari mbere yuko kuri uyu wa Gatandatu bajya muri Afurika y'Epfo.

PHOTOS & DETAILS: Rwandamagazine

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND