Nyuma y’uko ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza yandagajwe n’ikipe yo mu cyiciro cya gatatu yitwa MK Dons ikayitsinda ibitego 4 byose ku busa ndetse igahita inayisezerera mu mikino yo guhatanira igikombe cya Capital One gikinirwa muri iki gihugu, Ange Kagame yabajije abafaba b’iyi kipe aho bari n’uko ubuzima bwabo bwifashe.
Uyu mukobwa wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Jeanette Kagame wakurikiranaga umukino wa Manchester United ubwo yihanizwaga na MK Dons yo mu cyiciro cya gatatu mu Bwongereza, abinyujije ku rubuga rwa twitter yabajije abakunzi b’iyi kipe aho bari ndetse n’uko ubuzima bwabo bwifashe nyuma yo kwandagazwa bagatsinda ibitego 4-0.
Ange Kagame yabajije abafana ba Manchester United aho bari nyuma yo kwandagazwa
Mu rurimi rw’icyongereza, Ange Kagame ku rubuga nkoranyambaga rwa twitter ati: “Abafana ba Manchester United mwese muri he? Musobanure uko ubuzima bwanyu buhagaze” N'ubwo ariko Ange Kagame yerekanye ko adafana ikipe ya Manchester United, ntiyigeze yerekana ikipe afana, bikaba bishoboka ko yaba afana ikipe ya Arsenal umubyeyi we Paul Kagame afana.
Uretse ibi kandi, Ange Kagame yanagaragaje ko musaza we afana ikipe ya Manchester United byo gupfa, kuburyo kwandagazwa kw’iyi kipe bishobora kuba byatumye akuraho telephone kuko atapfa kubyiyumvisha. Aha yagize ati: “Musaza wanjye afana Man U byo gupfa, ashobora kuba yakuyeho telephone ye ubu, ntashobora kuza kwiyumvisha iherezo ry’ibi”.
Ikipe ya Manchester United ikomeje kubabaza abakunzi bayo
Ikipe ya Manchester United yo mu gihugu cy'u Bwongereza, ni imwe mu makipe akomeye ndetse afite abafana benshi hirya no hino ku isi ariko guhera muri shampiyona ishize iyi kipe yatangiye kubabaza abafana bayo kubera kutitwara neza, ikaba yaragiye ihindagura abatoza ariko kugeza ubu ikaba itarabasha guha icyizere abakunzi bayo.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO