RFL
Kigali

Abafana ba Manchester United mwese muri he? - Ange Kagame

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/08/2014 15:55
27


Nyuma y’uko ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza yandagajwe n’ikipe yo mu cyiciro cya gatatu yitwa MK Dons ikayitsinda ibitego 4 byose ku busa ndetse igahita inayisezerera mu mikino yo guhatanira igikombe cya Capital One gikinirwa muri iki gihugu, Ange Kagame yabajije abafaba b’iyi kipe aho bari n’uko ubuzima bwabo bwifashe.



Uyu mukobwa  wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Jeanette Kagame wakurikiranaga umukino wa Manchester United ubwo yihanizwaga na MK Dons yo mu cyiciro cya gatatu mu Bwongereza, abinyujije ku rubuga rwa twitter yabajije abakunzi b’iyi kipe aho bari ndetse n’uko ubuzima bwabo bwifashe nyuma yo kwandagazwa bagatsinda ibitego 4-0.

Ange Kagame yabajije abafana ba Manchester United aho bari nyuma yo kwandagazwa

Ange Kagame yabajije abafana ba Manchester United aho bari nyuma yo kwandagazwa

Mu rurimi rw’icyongereza, Ange Kagame ku rubuga nkoranyambaga rwa twitter ati: “Abafana ba Manchester United mwese muri he? Musobanure uko ubuzima bwanyu buhagaze” N'ubwo ariko Ange Kagame yerekanye ko adafana ikipe ya Manchester United, ntiyigeze yerekana ikipe afana, bikaba bishoboka ko yaba afana ikipe ya Arsenal umubyeyi we Paul Kagame afana.

ange

Uretse ibi kandi, Ange Kagame yanagaragaje ko musaza we afana ikipe ya Manchester United byo gupfa, kuburyo kwandagazwa kw’iyi kipe bishobora kuba  byatumye akuraho telephone kuko atapfa kubyiyumvisha. Aha yagize ati: “Musaza wanjye afana Man U byo gupfa, ashobora kuba yakuyeho telephone ye ubu, ntashobora kuza kwiyumvisha iherezo ry’ibi”.

Ikipe ya Manchester United ikomeje kubabaza abakunzi bayo

Ikipe ya Manchester United ikomeje kubabaza abakunzi bayo

Ikipe ya Manchester United yo mu gihugu cy'u Bwongereza, ni imwe mu makipe akomeye ndetse afite abafana benshi hirya no hino ku isi ariko guhera muri shampiyona ishize iyi kipe yatangiye kubabaza abafana bayo kubera kutitwara neza, ikaba yaragiye ihindagura abatoza ariko kugeza ubu ikaba itarabasha guha icyizere abakunzi bayo.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ffi9 years ago
    reka bumve nabo uko gutsindwa bibabaza. Jyewe nfana ARSENAL na APR. Ejo bundi soudani yadutwaye igikombe cya CECAFA KAGAME CUP twaraye tudasinziriye. Na nyina wundi abyara umuhungu washobora gukina umupira di
  • franchizo9 years ago
    niba afana Arsenal yahisemo neza da!
  • Gady9 years ago
    Oya wana! Mu ikibuga ball iridunda. Ubu nitwe ariko ejo nimwe. Ntawe bitabera namwe byababaho nako byababayeho.
  • MUHIRE DAMASCENE9 years ago
    NITWA MUHIRE NDI UMUFANA WA MAN U GUSA NTIDUKWIYE KWIHEBA NTABWO RIRARENGA KDI MFITE IKIZERE KO MAN U IZABIKORA IMANA IRIKUMWE NATWE MURAKOZE
  • erick Stam9 years ago
    nukuri ndahari njye nutima wanjye.kdi nejejwe no kubona namwe mukiyizirikana.mubyukuri pee nkunda Manutd numutima wanjye wose nibyanjye byose ndetse nabanjye Bose!!!
  • Mwogeye Edmond9 years ago
    Njye mbona ntagitangaza kirimo kuba Manchester United yaraye itsenzwe,gusa turacyarimo twiyubaka,gusa ndumva afana Arsenal,ariko ntawe utazi ko Arsenal ari MADAME MANCHESTER UNITED,NAWE NYIRAMINANI ARIBAGIWE KOKO?nyiraminani.com.
  • kayitare9 years ago
    hahahaha! turahari kbsa ! nubwo dukomeje agahigo ko kukitwara neza arko ubutaha azatumare amatsiko atubwire iyo afana kbsa.ariko icyo namwizeza niyihangane gato agiye kubona Manchester united amahindura yayo.arko birashimishije niba nawe akunda Football ikindi mu Rwanda ni umufana wiyihe?
  • 9 years ago
    bazarwarimitima ahubwo bave mwishamba bafane amakipe akubita
  • 9 years ago
    turacyahuza umukino wangu.
  • IRADUKUNDA Pacifique vidic any time tuzabikora9 years ago
    umutoza uri mukino ntago yawuhaye agaciro
  • dallas9 years ago
    Umunyamakuru aratubeshye ngo ntabwo yavuze iyo afana,ngo ashobora kuba afana alsenal,njyewe ndabizi neza ange afana CHERSEA ntuga fore
  • karega9 years ago
    kubaka niko bigenda ariko abafana turizeye bizashira tugaruke muruhando rwamakipe akomeye in van gal we trust a new filosofy
  • rwimo papus9 years ago
    man u kubona iriko iratsindwa kury ntagitangaza kirimwo kuk ub nyikir mur big 4 yo mi bwongereza ok
  • 9 years ago
    ntago ari agatangaza ariko ubundi icyo umwana aririye uramurekera yasinzira ukacyimwaka gusa nanga ARSENAL man u 4 ever
  • E D E N9 years ago
    pole ahubwo iracyakubitwa
  • kika9 years ago
    ANGE NDAGUKUNDA UGIRA UMUTIMA MWIZA ..UZATUBERE PRESIDENTE WABISHOBORA ...PEACE
  • Hakizimana Museveni Joel9 years ago
    m u niyihangane kuko igihe ntabwo kiragera ariko ange how I tolk whith you? bcs ndakwikundira?
  • Hakizimana Museveni Joel9 years ago
    Byaba byiza utubwiye ikipe ufana njye ndi umu gunners
  • masumbuko eric9 years ago
    ico nobivugako nuko gukunda equipe ya football ukarenza atari vyiza kuko ushobora guhahamuka iyo equipe wakunda itsinzwe na cane cane igatsindwa na equipe wakengera;jewe mbona yuko twebwe aba fan ba man u dukwiye kuvyakira uko imana yabipanze ,peut etre ejo sera notre tour de gagner
  • donaieno majyambas9 years ago
    Man U ok! ibyo wakoze birahagije, abavuga byinshi nuko ari ubwambere babikubonyeho. gusa ni igitangaza kubona team nkawe watsinzwe.





Inyarwanda BACKGROUND