RFL
Kigali

Abafana ba Manchester United bishimiye igitego cyaje gitinze batsikamira umubyeyi arakomereka-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/08/2016 9:20
1


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2016 nibwo ikipe ya Manchester United yakinaga na Hull City mu mukino wa shampiyona y’Abongereza igeze ku munsi wayo wa gatatu, umukino Manchester United yatahukanyemo amanota atatu yavuye ku gitego Marcus Rashford yatsinze mu minota yiyongera kuri 90’.



Nyuma yaho igitego cyari kimaze kwinjira mu izamu, Rashford wari umaze gutsinda igitego, yahise asanga abafana ba Manchester United ajya kubahobera ariko kuko yageze ku bari bahagaze ku murongo w’imbere, byabaye ngombwa ko n’abandi bafana bari ku mirongo y’inyuma bashaka kuza imbere ngo bamukoreho.

 

Marouane Fellaini rushes to the assistance of a Man Utd fan crushed against the advertising boards 

Marouane Felaini arwana no gutabara umubyeyi wari watsikamiwe n'abafana

Muri uwo muvundo rero hari umudamu ukuze wari hafi aho maze abafana baramutsikamira abura ubuhumeka neza biba ibibazo. Gusa Marouane Felaini yaje kurabuka umuntu uri gutabaza ahita yinjira mu bafana abigizayo babona kubona ko babri kurenganya umuntu.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Manchester United yagize amanota icyenda (9) n’ibitgo bitanu(5).Imibare inganya na Chelsea dore ko zikurikirana mu myanya ibiri ya mbere ariko Chelsea ifata umwanya wa mbere hagendewe kuba izina Chelsea ritangizwa n’inyuguti ya “C” ikaba iza hafi ya “M” ya Manchseter United.

A United fan appears to push another supporter away as he attempts to get closer to Antonio Valencia 

Umufana wa Manchester United yasunitse uwa Hull City washakaga kwinezeza kuri Antonio Valencia

Chelsea yaraye yisasiye Burnley iyinyagira ibitego 3-0.Eden Hazard ku munota wa 9’ yari yamaze kubona igitego, Oscar ahabwa ikarita y’umuho.ndo ku munota wa 31’ cyo kimwe na Branislav Ivanovic ku munota wa 44’.

Ku munota wa 89’, Victor Moses yaboneye Chelsea igitego cya kabiri cyaje cyunganira igitego Willian yatsinze ku munota wa 41’ w’umukino.Michael Keane (50’) na James Tarkowski (90’) ba Burnley bose bahawe amakarita y’imihondo buri umwe.

Marcus Rashford runs away in celebration after scoring Manchester United's winner

Marcus Rashford yatabaye Mnachseter United ku munota wa nyuma 

Rashford scored in stoppage time against Hull to secure three points for Manchester United

Marcos Rashford yishimira igitego yatsinze nyuma yaje asimbuye

Jose Mourinho has spoken about Manchester United's match winner Rashford

Mbere yuko igitego kiboneka Mourinho yari amerewe nabi mu mutima

Rashford will be looking to get more game time for Manchester United under Mourinho

Rashford (ibumoso), Ashley Young (hagati) na Luke Shaw (iburyo) bishimira igitego

Dore uko indi mikino yarangiye:

Kuwa Gatandatu

*Tottenham Hotspurs 1-1 Liverpool

*Crystal palace 1-1 AFC Bournemouth

*Everton 1-0 Stoke City

*Leicester City 2-1 Swansea City

*Southampton 1-1 Sunderland

*Watford 1-3 Arsenal

Ku Cyumweru

*West Bromwich Albion 0-0 Middlesbrough

*Manchester City 3-1 West Ham United 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jan7 years ago
    Uwo uri hagati ni Young ntabwo ari Valencia mwibeshye





Inyarwanda BACKGROUND