Byari urugamba mu zindi mu mukino wa Europa league, wahuje ikipe ya PAOK Salonika yo mu Bugereki yari yakiriye ikipe ya Borussia Dortmund yo mu Budage warangiye ari igitego 1 kuri 1, ariko ukaba waranzwe n’ubushyamirane bukomeye hagati y’abafana b’impande zombi byahaye akazi gakomeye Police ko police.
Kuri ubu byamaze kwemezwa ko abafana 8 b’ikipe ya Borrusia Dortmund bafatwa nka bamwe mu bashoje intambara bamaze gufatwa na police bashinjwa gushoza umwuka mubi kuri stade ya Toumba Stadium.
Ntibyari byoroshye hagati y'abafana ba Borrusia Dortmund na Police
Umwuka mubi watangiye ubwo abafana ba Borrusia Dortmond bacana ibishashi byinshi by’umuriro mu ntangiriro z’igice cya kabiri cy’umukino byanatumye biba ngombwa ko umukino uhagarara ho gato, maze Police nayo ibonye ko bikomeje gufata intera itangira kugerageza guatatanya aba bafana no kubatandukanya n’abafana ba PAOK Salonika.
Byari ibihe bikomeye byarangiye abafana 8 ba Borrusia Dortmund batawe muri yombi
TANGA IGITECYEREZO