RFL
Kigali

Abarenga 400 ni bo bitabiriye umuhango wo kwibuka abari abanyamuryango ba Kiyovu Sport-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/07/2017 15:50
1

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Nyakanga 2017 ni bwo abanyamuryango b’ikipe ya Kiyovu Sport bazindukiye mu gikorwa cyo kwibuka abari abanyamuryango bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Ni igikorwa kitabiriwe n’abanyamuryango barenga 400 bari mu mwambaro ugaragaza amabara ya Kiyovu Sport (umweru n’icyatsi). Umuhango witabiriwe na Masengo Rutayisire umuyobozi wa IBUKA ku rwego rw’Akarere ka Nyarugenge ndetse na Léonidas Musafiri  wari uhagarariye Akarere ka Nyarugenge muri uyu muhango waberaga ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Mu ijambo rye, Gasamagera Louis Claude perezida w’umuryango wa Kiyovu Sport  yavuze ko iki gikorwa cyizakomeza kubaho mu myaka itaha (Ngaruka mwaka) kuko ngo bifasha urubyiruko kumenya amateka mabi yabaye bityo bigafasha mu gukoresha imbaraga zabo kugira ngo Jenoside ntizongere kuba ukundi. 

“Ni nayo mpamvu mubona nubwo iki gikorwa cyabaye mu mibyizi ariko tugakora ibishoboka tukazana abana bakiri bato biga mu mashuli abanza n’ayisumbuye kugira ngo bwa butumwa bubi bashobora guhabwa n’ababyeyi babo harebwe uko nabo (Abana) bakwibonera ukuri muri gahunda yo kubirwanya”. Gasamagera Louis Claude.

Rutayisire Masengo umuyobozi wa IBUKA ku rwego rw’Akarere ka Nyarugenge yavuze ko yashimishijwe no kuba mu banyamuryango ba Kiyovu Sport bitabiriye uyu muhango ari bana b’urubyiruko kuko ngo byoroha gutambutsa ubutumwa bwubaka.

Léonidas Musafiri  wari uhagarariye Akarere yavuze ko umuhango Kiyovu Sport yakoze ari igikorwa cyo gushima ndetse ko bigomba kuba intangiriro nziza yo gukomeza umurava wo gushyigikira ikipe kugira ngo umwaka utaha izabe ari ikipe ihatana.

Mbere yuko bahaguruka muri Maison TRESOR i Nyamirambo

Mbere yuko bahaguruka muri Maison TRESOR i Nyamirambo

Bagera ku Gisozi

 Bagera ku Gisozi

Abanyamuryango ba Kiyovu Sport binjira mu marembo y'urwibutso

Abanyamuryango ba Kiyovu Sport binjira mu marembo y'urwibutso

kiyovu Sport FC

Bamaze kwinjira

Bamaze kwinjira

 Bamwe mu bafana bakomeye ba Kiyovu Sport bategereje gahunda y'urwibutso

Bamwe mu bafana bakomeye ba Kiyovu Sport bategereje gahunda y'urwibutso

Bajya gushyira indabo ku mva

Bajya gushyira indabo ku mva

kiyovu Sport

kiyovu Sport

Abanyeshuli bari baje kwigishwa amateka mabi yaranze u Rwanda n'aho rugeze ubu

Abanyeshuli bari baje kwigishwa amateka mabi yaranze u Rwanda n'aho rugeze ubu

Bigirimana Blaise bita Matuidi (Iburyo) na  Moustapha Francis (Ibumoso) abakinnyi ba Kiyovu Sport

Bigirimana Blaise bita Matuidi (Iburyo) na  Moustapha Francis (Ibumoso) abakinnyi ba Kiyovu Sport

Bashyira indabo ku mva

Bashyira indabo ku mva

Gasamagera Louis Claude perezisda w'umuryango wa Kiyovu Sport

Gasamagera Louis Claude perezisda w'umuryango wa Kiyovu Sport

Masengo Rutayisire uhagarariye IBUKA muri Nyarugenge

Masengo Rutayisire uhagarariye IBUKA muri Nyarugenge

Léonidas Musafiri  wari uhagarariye Akarere ka Nyarugenge

Léonidas Musafiri wari uhagarariye Akarere ka Nyarugenge

kiyovu Sport FC

Nubwo biba aragahinda ariko kwibuka ni ngombwa

Nubwo biba ari agahinda ariko kwibuka ni ngombwa

Ruremesha Emmanuel umutoza mukuru wa Etincelles FC

Ruremesha Emmanuel umutoza mukuru wa Etincelles FC yari yifatanyije n'abanyamuryango ba Kiyovu Sport

Bategereje kwerekwa amateka yaranze u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994

kiyovu Sport

kiyovu Sport

Bategereje kwerekwa amateka yaranze u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994

Abakinnyi ba Kiyovu Sport ku rwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi

Abakinnyi ba Kiyovu Sport ku rwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi

Binjira

Binjira

Abakinnyi binjira

Abakinnyi binjira

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Haguma Jado6 years ago
    Iki ni igikorwa cy'indashyikirwa. Urucaca rwacu tururi inyuma.

Inyarwanda BACKGROUND