Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Nyakanga 2017 ni bwo abanyamuryango b’ikipe ya Kiyovu Sport bazindukiye mu gikorwa cyo kwibuka abari abanyamuryango bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.
Ni igikorwa kitabiriwe n’abanyamuryango barenga 400 bari mu mwambaro ugaragaza amabara ya Kiyovu Sport (umweru n’icyatsi). Umuhango witabiriwe na Masengo Rutayisire umuyobozi wa IBUKA ku rwego rw’Akarere ka Nyarugenge ndetse na Léonidas Musafiri wari uhagarariye Akarere ka Nyarugenge muri uyu muhango waberaga ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Mu ijambo rye, Gasamagera Louis Claude perezida w’umuryango wa Kiyovu Sport yavuze ko iki gikorwa cyizakomeza kubaho mu myaka itaha (Ngaruka mwaka) kuko ngo bifasha urubyiruko kumenya amateka mabi yabaye bityo bigafasha mu gukoresha imbaraga zabo kugira ngo Jenoside ntizongere kuba ukundi.
“Ni nayo mpamvu mubona nubwo iki gikorwa cyabaye mu mibyizi ariko tugakora ibishoboka tukazana abana bakiri bato biga mu mashuli abanza n’ayisumbuye kugira ngo bwa butumwa bubi bashobora guhabwa n’ababyeyi babo harebwe uko nabo (Abana) bakwibonera ukuri muri gahunda yo kubirwanya”. Gasamagera Louis Claude.
Rutayisire Masengo umuyobozi wa IBUKA ku rwego rw’Akarere ka Nyarugenge yavuze ko yashimishijwe no kuba mu banyamuryango ba Kiyovu Sport bitabiriye uyu muhango ari bana b’urubyiruko kuko ngo byoroha gutambutsa ubutumwa bwubaka.
Léonidas Musafiri wari uhagarariye Akarere yavuze ko umuhango Kiyovu Sport yakoze ari igikorwa cyo gushima ndetse ko bigomba kuba intangiriro nziza yo gukomeza umurava wo gushyigikira ikipe kugira ngo umwaka utaha izabe ari ikipe ihatana.
Mbere yuko bahaguruka muri Maison TRESOR i Nyamirambo
Bagera ku Gisozi
Abanyamuryango ba Kiyovu Sport binjira mu marembo y'urwibutso
Bamaze kwinjira
Bamwe mu bafana bakomeye ba Kiyovu Sport bategereje gahunda y'urwibutso
Bajya gushyira indabo ku mva
Abanyeshuli bari baje kwigishwa amateka mabi yaranze u Rwanda n'aho rugeze ubu
Bigirimana Blaise bita Matuidi (Iburyo) na Moustapha Francis (Ibumoso) abakinnyi ba Kiyovu Sport
Bashyira indabo ku mva
Gasamagera Louis Claude perezisda w'umuryango wa Kiyovu Sport
Masengo Rutayisire uhagarariye IBUKA muri Nyarugenge
Léonidas Musafiri wari uhagarariye Akarere ka Nyarugenge
Nubwo biba ari agahinda ariko kwibuka ni ngombwa
Ruremesha Emmanuel umutoza mukuru wa Etincelles FC yari yifatanyije n'abanyamuryango ba Kiyovu Sport
Bategereje kwerekwa amateka yaranze u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994
Abakinnyi ba Kiyovu Sport ku rwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi
Binjira
Abakinnyi binjira
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO