RFL
Kigali

28 bitwaye neza muri 'Rwanda Cycling Cup 2017' nibo bazitabira irushanwa ritegura 'Tour du Rwanda 2017'

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/10/2017 12:05
0


Kuwa 21 na 22 Ukwakira 2017 hateganyijwe amasiganwa ritegura irushanwa mpuzamahanga ryo kuzenguruka igice kinini cy’u Rwanda ku igare (Tour du Rwanda 2017). Abazakina iri siganwa riteganyijwe mu mpera z’iki Cyumweru ni abakinnyi 28 bagize amanota meza muri Rwanda Cycling Cup 2017.



Byukusenge Patrick wa Benediction Club niwe uyoboye urutonde n’amanota 137 yakuye muri Rwanda Cycling Cup 2017 aho akurikirwa na Munyaneza Didier bakinana nawe akaba afite amanota 92.

Aya masiganwa abiri ategura Tour du Rwanda 2017, azatangira kuwa Gatandatu tariki 21 Ukwakira 2017 saa yine za mugitondo (10h00’), abasiganwa bazahaguruka mu Karere ka Nyanza bagana i Rubavu ku ntera ya kilometero 180 (180 Km), aha bazabanza kuhazenguruka inshuro enye (Circuit of 4 Laps) mbere yo kugana i Musanze.

Ku munsi wa kabiri kuwa 22 Ukwakira 2017, abasiganwa bazahaguruka mu Karere ka Rubavu bagana i Musanze ku ntera ya kilometero 95 (95Km).

Mu busanzwe ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ryateganyaga ko aya masiganwa azitabirwa n’abakinnyi 30 ba mbere muri Rwanda Cycling Cup2017, gusa kugeza ubu amakuru ava muri FERWACY avuga ko hazakina abakinnyi 28 bitewe n'uko Karegeya Jeremy na Biziyaremye Joseph (bakinira Muhazi Cycling Generation) batazaboneka bitewe n'uko ubuyobozi bw’iyi kipe butifuje ko bakina.

Mu kiganiro na INYARWANDA.COM, Ngoga Eugene uyobora Muhazi Cycling Generation yavuze ko nta kibazo azi kijyanye no kuba aba bakinnyi batazitegura Tour du Rwanda ahubwo ko wenda hategerezwa ibaruwa ibisobanura.

“Nta kibazo dufitanye n’abakinnyi cyatuma badakina. Nta kibazo dufitanye kuko nta baruwa ihari ibivuga”. Ngoga Eugene.

Dore  abakinnyi 28 bazitabira:

I.Benediction Club Rubavu:

1.Byukusenge Patrick: 137

2. Munyaneza Didier:92

3.Uwizeyimana Bonaventure : 84

4.Nsengimana Jean Bosco :56

5.Nduwayo Eric : 51

6.Uwiduhaye : 24

II. Cycling Club For All:

7.Twizerane Mathieu :88

8.Hakuzimana:49

9.Mfitumukiza Jean Claude: 40

10.Hakiruwizeye Samuel: 37

11.Bizimana Gasore: 10

12.Jean Damascene Mbarushimana: 9

13.Dukuzumuremyi  Fidele: 19

14.Mugisha Moise: 14

15.Rugira Pacy:13.

III.Kigali Cycling Club:

16.Uwingeneye Jimmy: 37

17.Rukundo Hassan: 28

IV. Les Amis Sportifs de Rwamagana

18.Uwizeye Jean Claude:82

19.Ukiniwabo Rene Jean Paul: 62

20.Tuyishimire Ephraim: 47

21.Ndayisenge Valens: 37

22.Gashiramanga Eugene: 16

23.Rugamba Janvier: 14

24.Hakizimana Sept: 5

Nyabihu Cycling Club:

25.Hakizimana Didier: 22

26.Nizeyimana Alexis: 5

27.Gasore Hategeka: 48

28.Ruberwa Jean Damascene: 20 

Rwanda Cycling Cup

Abakinnyi baba bamenyerezwa imihanda mishya irushanwa rizacamo 

Tour du Rwanda 2017 irabura iminsi ibarirwa ku ntoki

Imyitozo irakomeje i Musanze ku bakinnyi 25 bahamagawe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND