Ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire yakuye amanota atatu ku Rwanda nyuma yo kurutsinda ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa kabiri mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu 2019 kizabera muri Cameroun.
Cote d’Ivoire n’ubundi yahabwaga amahirwe nibo bafunguye amazamu ku munota wa 45’ ku gitego cyatsinzwe na Jonathan Kodjia bitewe n’ikosa ryakozwe na Kwizera Olivier umunyezamu w’Amavubi wahawe umupira wari uvuye kwa Haruna Niyonzima akananirwa kuwugenzura bityo Jonathan Kodjia aboneza mu izamu.
Igitego cya kabiri cya Cote d’Ivoire cyatsinzwe na Max Alain Gradel ku munota wa 49’ ku mupira Eric Rutanga yateye Ombolenga Fitina akananirwa kuwugeraho bityo Gradel agahita yihindukiza agatera mu izamu.
Igitego cy’impozamarira cy’Amavubi cyatsinzwe na Kagere Meddie ku munota wa 66’ bivuye ku mupira yahawe na Ombolenga Fitina wakinaga inyuma ahagana iburyo.
Muri uyu mukino ikipe y’u Rwanda yatangiye ikina neza mu bijyanye no guhana hana imipira yihuta ariko byaje kurangira mu minota ya nyuma y’igice cya mbere ubwo Cote d’Ivoire yabonaga igitego ku munota wa 45’.
Max Alain Gradel yishimira igitego
Jonathan Adjo Kodjia watsinze igitego cya mbere cya Cote d'Ivoire ku munota wa 45'
Abakinnyi ba Cote d'Ivoire bishimira igitego
Kagere Meddie ni we watsindiye Amavubi igitego cy'impozamarira
Amakipe asohoka mu rwambariro
Kagere Meddie ashaka igitego
Danny Usengimana mu kirere ashaka igitego
Kwizera Olivier umunyezamu wa Free State Stars yakoze ikosa ryababaje abafana
Hakizimana Muhadjili yaje gusimburwa na Danny Usengimana
11 b'u Rwanda babanje mu kibuga
11 ba Cote d'Ivoire babanje mu kibuga
Abakinnyi basuhuzanya
Yannick Mukunzi ku mupira mbere yo gusimburwa na Muhire Kevin
Abakinnyi babanje mu kibuga:
Rwanda XI: Kwizera Olivier (GK,1), Ombolenga Fitina 13, Eric Rutanga Alba 3, Nirisarike Salomon 14, Rwatubyaye Abdul 16, Djihad Bizimana 4, Kagere Meddie 5, Mukunzi Yannick 6, Mugiraneza Jean Baptiste 7, Niyonzima Haruna (8,C), Hakizimana Muhadjili 10.
Ivory Coast XI: Sylvain Gbohoud (GK,16), Ghislain Konan 3, Serge Aurier (C,17), Serge Wilfred Kanon 5, Jean Michel Seri 6, Serey Die 7, Franck Yannick Kessie 8, Eric Bertrand Bailly 9, Jonathan Adjo Kodjia 14, Max Alain Gradel 15, Nicolas Pepe 18.
Ciiza Hussein yabuze amahirwe yo gukina kuko ibyangombwa bye bitujuje ubuziranenge
Hakizimana Muhadjili (Ibumoso) na Eric Rutanga (Iburyo) babanje mu kibuga
Abafana b'Amavubi
Uko intebe ziteguye mu mabara y'ibendera ry'u Rwanda
Imodoka yazanye abakinnyi ba Cote d'Ivoire
Kolo Toure ahagera nk'umutoza wungirije
Eric Bailly Bertrand myugariro wa Manchester United
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC na bagenzi be bahagera
Mukunzi Yannick Joy ukina hagati muri Rayon Sports
Kagere Meddie rutahizamu wa Simba SC n'Amavubi
Abakinnyi b'u Rwanda batembera ikibuga
Seninga Innocent (iburyo) umutoza mukuru wa Bugesera FC unungirije mu Mavubi aganiriza bagenzi be
Seninga Innocent umutoza mukuru wa Bugesera FC unungirije mu Mavubi ategura ikibuga
Danny Usengimana yabanje hanze
Abakinnyi b'Amavubi bajya inama
Kwizera Olivier umunyezamu wa Free State Stars
Cote d'Ivoire bishyushya
Eric Bailly Bertrand myugariro wa Manchester United
Serge Aurier myugariro wa Tottenham Hotspur akaba na kapiteni wa Ivory Coast
Abafana b'Amavubi
Kagere Meddie rutahizamu wa Simba SC n'Amavubi yishyushya
Haruna Niyonzima kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi
Haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu cy'u Rwanda
Abafana b'Amavubi baraye nabi
REBA HANO IBYO UMUTOZA W'AMAVUBI YATANGAJE NYUMA Y'UMUKINO
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
VIDEO: Eric Niyonkuru (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO