Kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Mata 2017 ni bwo ikipe ya Police FC igomba gusura Kirehe FC mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona uteganyijwe gukinirwa ku kibuga cy’i Nyakarambi, umukino Seninga Innocent utoza Police FC yitabaje abakinnyi 18 batarimo myugariro Uwihoreye Jean Paul.
Mu gihe kirenga icyumweru Police FC imaze yitegura Kirehe FC, Seninga yatoranyije abakinnyi 18 bagomba kwerecyeza i Kirehe kuri uyu wa Gatanu aho baza kurara bakazakina na Kirehe FC saa cyenda n’igice (15h30’) zo kuwa Gatandatu tariki 01 Mata 2017.
Mu bakinnyi bagiriwe ikizere cyo kurira imodoka igana i Nyakarambi ntiharimo myugariro Uwihoreye Jean Paul umaze iminsi yitabazwa mu mutima w’ubwugarizi nubwo amenyerewe inyuma ku ruhande rw’iburyo (Right-back).
Uwihoreye Jean Paul
Mu bakinnyi bagarutse muri 18 barimo myugariro Umwungeri Patrick wari waragize ikibazo cy’imvune y’ukuboko ubwo banganyaga ibitego 2-2 na Rayon Sports kuri sitade Amahoro i Remera tariki 25 Gashyantare 2017. Twagirimana Innocent bakunda kwita Kavatiri nawe yagiriwe ikizere cyo kwibona mu bakinnyi 18 kuko Songa Isaie nawe agomba gusigara i Kigali.
Mu bakinnyi bafite ibibazo by’uburwayi harimo umunyezamu Nduwayo Danny Bariteze, Neza Anderson, Twagizimana Fabrice Ndikukazi na Ndatimana Robert.
18 batoranyijwe:
Abanyezamu (2): Nzarora Marcel (GK) na Bwanakweli Emmanuel (GK).
Abugarira (5): Muvandimwe Jean Marie Vianney, Mpozembizi Mohammed, Umwungeri Patrick, Habimana Hussein na Muhinda Bryan.
Abakina hagati (5): Nizeyimana Mirafa, Muzerwa Amin, Ngendahimana Eric, Niyonzima Jean Paul na Ngomirakiza Hegman.
Abakina basatira izamu (6): Usengimana Danny, Ndayishimiye Antoine Dominique, Mico Justin, Imurora Japhet, Twagirimana Innocent, Biramahire Abedy
11 bazabanza mu kibuga:
Nzarora Marcel (GK, C), Mpozembizi Mohemmed, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Patrick Umwungeri, Habimana Hussein, Eric Ngendahimana, Imurora Japhet, Nizeyimana Mirafa, Mico Justin, Biramahire Abedy na Usengimana Danny.
11 bazabanzamo, abasimbura ndetse n'abatoza bari kumwe n'ikipe
Dore uko umunsi wa 22 uteye:
Kuwa Gatandatu tariki 1 Mata 2017
*AS Kigali vs Mukura Victory Sport (Stade de Kigali, 15h30’)
*Bugesera FC vs Sunrise FC (Nyamata, 15h30’)
*FC Marines vs Gicumbi FC (Stade Umuganda, 15h30’)
*Kirehe FC vs Police FC (Nyakarambi, 15h30’)
Ku Cyumweru tariki 2 Mata 2017
*Pepinieres FC vs SC Kiyovu (Ruyenzi, 15h30’)
*Etincelles FCvs APR FC (Stade Umuganda, 15h30’)
*FC Musanze vs Espoir FC (Ubworoherane, 15h30’)
Kuwa Gatatu tariki 5 Mata 2017
*Rayon Sports vs Amagaju FC (Sitade ya Kigali, 15h30’)
Kanda hano wumve Seninga ubwo yavugaga uko Police FC yiteguye mbere yuko R.Sports ikina na Sunrise FC
TANGA IGITECYEREZO