RFL
Kigali

18 batarimo Usengimana ni bo Seninga yahagurukanye ajya gusura Cassa Mbungo wahoze atoza Police FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/05/2017 16:19
0


Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC kuri arabarizwa mu Karere ka Nyagatare aho ari n’abakinnyi 18 agomba kwitabaza ahura na Sunrise FC mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona. Usengimana Danny ntari muri aba bakinnyi kubera amakarita.



Usengimana Danny rutahizamu w’ikipe ya Police FC n’Amavubi ntari mu bakinnyi 18 bazakoreshwa ku mukino wa Police FC na Sunrise FC kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2017 bitewe n’amakarita atatu y’umuhondo afite.

Uretse kuba Seninga adafite Usengimana umaze gutsinda ibitego 16 muri shampiyona, uyu mutoza mu bakinnyi azakoresha ntiharimo Ngendahimana Eric bita Song ukina hagati muri iyi kipe kuko nawe yamaze kugwiza amakarita atatu y’umuhondo.

Police FC irasabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo igire amanota 54 afitwe na APR FC banganya ibitego 19 bazigamye, igategereza uko AS Kigali izitwara kugira ngo Seninga n'indwanyi ze bagaruke mu rugamba rwo kurwanira umwanya wa kabiri.

Mu gihe APR FC yatsinda uyu mukino yahita igira amanota 57 igakomeza kwizera kugumana umwanya wa kabiri muri shampiyona yamaze gutwarwa na Rayon Sports nyuma yo gukura amanota atatu kuri Mukura Victory Sport mu mukino wabaye kuwa Gatatu tariki 17 Gicurasi 2017.

Imikino y’umunsi wa 27 yagombaga gutangira kuri uyu wa Kane tariki 18 Gicurasi 2017 aho APR FC yagombaga kwisobanura na AS Kigali ariko bitewe na gahunda z’ikipe y’igihugu ziri imbere, byatumye uyu mukino wimurirwa kuwa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2017.

Dore abakinnyi 11 Seninga azabanza mu kibuga:

Nzarora Marcel (GK), Mpozembizi Mohammed, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Twagizimana Fabrice (C), Habimana Hussein, Ndatimana Robert, Nizeyimana Mirafa, Imurora Japhet, Mico Justin, Songa Isaie na Biramahire Christophe Abeddy.

Abasimbura: Bwanakweli Emmanuel (GK), Umwungeri  Patrick, Niyonzima Jean Paul, Muhinda Bryan, Mushimiyimana Mohammed, Muzerwa Amin na Ndayishimiye Antoine Dominique.

Dore uko umunsi wa 27 utaye:

Umunsi wa 27 wa shampiyona:

Kuwa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2017

*AS Kigali vs APR FC (Stade de Kigali, 15h30’)

*FC Marines vs Etincelles FC (Stade Umuganda, 15h30’)

*Sunrise FC vs Police FC (Nyagatare, 15h30’)

*Kirehe FC vs Bugesera FC (Nyakarambi, 15h30’)

*FC Musanze vs Amagaju FC (Stade Ubworoherane, 15h30’)

Kuwa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2017

*Espoir FC vs Kiyovu Sport (Rusizi, 15h30’)

*Pepinieres FC vs Rayon Sports (Ruyenzi, 15h30’)

*Mukura Victory Sport vs Gicumbi FC (Stade Huye, 15h30’)

Danny Usengimana nyuma y'igitego cya kabiri

Amakarita atatu yatumye Seninga asiga Usengimana Danny ukunda gutsindira Police FC

Eric Nshimiyimana

Eric Ngendahimana ukina hagati muri Police FC yasigaye i Kigali kuko afite amakarita atatu y'umuhondo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND